Perezida Kagame aherutse gushwana na Mbundu Faustin kubera miliyoni 4 z'amadolari ya ruswa bakaga abashoramari bo muri CiMERWA
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko mbere y'aho perezida Kagame yari yahaye umucuruzi, akaba n'inshuti ye magara ntunsige, Mbundu Faustin, inshingano zo kureshya abo bashoramari bagombaga kugura imigabane muri Cimerwa, baguranye na Rwanda Investment Groups (RIG) mu magambo ahinnye y'icyongereza, byakuruye amakimbirane ashingiye kuri ruswa bakwaga, bimuviramo kweguzwa ku mirimo ye yose yakoranaga mo na Perezida Kagame.
Nk'uko byari bisanzwe mu mikorane hagati ya perezida Kagame n'umucuruzi Mbundu, uyu yasabye abashoramari bitwa PPC Cement ruswa y'inyongera ku giciro bagombaga gutanga bagura imigabane muri Cimerwa, baza kubyemeranyaho, icyari gisigaye bikaba byari ugusinya amasezerano y'ubuguzi gusa.
Mu nama yatunguranye yari yahuje abo bashoramari bazwi kw'izina rya PPC Cement, yagombaga kubahuza n'abakozi bakorera urugaga rw'abikorera ku giti cyabo, Mbundu Faustin yari abereye perezida, ibyaje kugaragara nuko ruswa yatswe na Mbundu Faustin, abiziranyeho na Perezida Kagame, bityo muri iyi nama yahuje abo bashoramari, yaba Mbundu Faustin, yaba na perezida Kagame, bakaba nta n'umwe wari uyirimo, amakuru dufitiye gihamya yemeza ko Kagame yari ahagarariwe na Ines Mpambara, ari we muyobozi w'ibiro bya Perezida Kagame muri Perezidansi (Director of Cabinet).
Yaba abakozi bo muri secteur privé, cyangwa muri perezidansi, baje gutungurwa n'ukuntu abo bashoramari babatakambiye, bavuga ko ikiguzi basabwa kugirango bashore imigibane muri Cimerwa bacyemera, ariko bagaragaza inzitizi za miliyoni enye z'amadorali Mbundu Faustin yari yabasabyemo ruswa, iyi ruswa akaba yari kuyigabana na Perezida Kagame.
Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko iyi nama yasoje imirimo yayo nta mwazuro igezeho, ariko Ines Mpambara abwira abo bashoramari ko baba baretse, ari na bwo yaje kubwira perezida Kagame uburyo bari bemeye ibyo basabwaga byose kugirango bagure imigabane muri Cimerwa, ariko ikibazo kikaba icy'izo miliyoni enye z'amadorali Mbundu na Perezida Kagame babasabaga ya ruswa, dore ko abashoramari bavugaga ko badafite uburyo bari gusobanura mu mibare yabo icyo bene ako kayabo bagakoresheje.
Nyuma y'uko Ines Mpambara asobanuriye Perezida Kagame uko abashoramari babakojeje isoni, bakavuga ibya ruswa babakaga, bigaragara ko Mbundu Faustin iyo ruswa atabanje kuyisasira neza ayisaba, ni bwo perezida Kagame yahise amuhamagaza mu biro bye muri Village Urugwiro n'umujinya mwinshi, amubaza impamvu yamutamaje imbere y'abakozi bari aho, bityo anamusaba ko ahita yegura ku mirimo ye yose yari ashinzwe, yaba iyo muri secteur privé cyangwa mu yandi masosiyete y'ubucuruzi yari amuhagarariyemo.
Ku bijyanye n'ayo mafaranga ya ruswa abashoramari basabwaga, Ines Mpambara yababwiye ko bayihorera kuyatanga, noneho bagatanga gusa ayo bari bemeranyijweho yo kugura imwe mu migabane ya RIG iri muri Cimerwa.
Gasasira, Sweden.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.