INGABO ZIVUYE MU BUTUMWA BW' AMAHORO MURI SUDANI ZIRARIRA AYO KWARIKA.
Nyuma yaho zitahukiye zamenyeshejwe ko umushahara wazo zizahembwa ari 20% gusa kandi nawo bakawuhabwa mubyiciro bitatu, nkuko twabisobanuriwe numwe murizo ngabo zivuye mu butumwa, ngo impamvu nyamukuru yo gukata imishahara yabo ngo harakekwa ko izi ngabo zivuye mubutumwa bw'amahoro muri Darifuru zishaka gucika zigahunga igihugu. Mukababaro kenshi ati 80% barayatwambuye muburyo bubabaje ariko asigaye bakayaduhereye rimwe maze tugakemura utubazo twugarije imiryango yacu kuko turakenye cyane.
Yongeyeho ati ubu bujura bwari bumenyerewe naba bagabo cyane mwitangwa ry'amasoko yogutwara ibikoresho bijya Darifuru cyagwa Juba yose ahabwa abantu babo nta piganwa rikozwe ubwo bucuruzi burangwa mo ubujura bukabije buba mubiganza byaba bagabo,Gen Kabarebe na Gen Kayonga cyangwa Gen Nziza nibo bagena abahabwa ayo masoko bikavugwa ko babuha bamwe muri ba maneko babo kubagezaho amakuru kenshi ayo makuru yuzuye ibinyoma bya Munyangire.
Andi masoko atangwa na Gen Kayonga urugero nayahawe uwitwa Niyongabo Damasenti muburiganya n'ubujura basangiye murubwo bucuruzi.Gen Nziza we rwose ubu akoresha bamwe mubakozi bo muri za minisiteri zimwe nazimwe gutegeka guha abantu amasoko nta piganwa rikozwe bikitwa ko ari impamvu bwite za Leta, nk'amasoko amwe ajya ahabwa uwitwa Nzizera Alegizandere na Ntazinda aba bakaba ari abacuruzi bafatanije ubujura na Gen Nziza nabagenzi be aba bacuruzi bakaba ari nabo bakoreshwa mu kuneka abandi bacuruzi no kugambanira bagenzi babo.
Uyu musirikare uvuye Sudan yakomeje kugaragaza akababaro ke agira ati twatanze ubuzima bwacu ngo twubake igihugu cyacu n'umushahara dukoreye mumvune nyinshi ntituwuhabwe ibibazo byubukene byugarije igihugu cyacu abantu babarirwa kuntoki bafite umutungo wose wagombye kugaburira abanyarwanda bose muri rusange, tukaba tubona arikibazo gikomeye kuko tumeze nka ABACAKARA turakora amanywa nijoro aho tujya gutabara abanyamahanga twagaruka tugasanga imiryango yacu yarishwe ninzara tukaba twibaza impamvu dukoreshwa nkabacakara bikatuyobera.
Ati Ubujura bukorwa muri Leta ya kgl ni bwishi cyane kandi buri mungeri zose, bukorwa na bamwe mubayobozi barimo ibyegera by'umukuru w'igihugu ndetse nabamwe mu nshuti ze ziri mu myanya y'ubutegetsi cyangwa bari muyindi mirimo muri rusange bokorana mugusahura umutungo w'igihugu,ndagenda mbagezaho bumwe mu bujura bwagiye bukorwa kandi bukajyana n'amafaranga meshi atagira ingano. Tumubajije impamvu atatanze aya makuru cyera ubu akaba aribwo yemeye kuvuga kuri ibi byose yihereranye igihe kinini, yavuze ko amahirwe yokuvugana ni ibinyamakuru ari make cyane ati ntabwo byoroshye kuko iyo bakumenye barakwica ntabwo aruko twambuwe imishahara yacu nuko aribwo mbonye amahirwe yo kuvugana namwe nkuvuga ibyo nzi byose nikindi kumutima.ati kandi sijye gusa nabandi bazavuga nibabona amahirwe yokuvugana namwe.
Ati urundi rugero naguha ni ubujura bwakozwe na MusoniJames akiri muri minisiteri y'ubukungu abukoranye na Chantal Rosette Rugamba kukitwaga kwiga kumushinga wa parike yanyugwe hatanzwe isoko nta piganwa ribaye rihabwa ingirwa Kompanyi itabaho yo muri Kenya aha hagendeye akayabo kagera kuri 1$Million na 200 za amadorari ya Amerika icyo gihe Rwangobwa yari akiri umunyamabanga muri iyo minisiteri ubashije kuvugana nawe yakubwira byinshi ku igisubizo yahawe na Musoni James nandi mabwiriza yahawe avuye ibukuru.
Isoko ryo kubaka amashuri ya kist yambere yabanje ryahawe Mugisha fair Construction hamwe na Kayiranga Bertrand bakunze kwita Kiki iryo soko amafaranga yibwe agera kurimillion 4 $ z'amadorari y'Amerika ababigizemo uruhare hari abari abayobozi ba Kisit barimo Butare ndetse ni uwari umuyobozi wikigo gishinzwe gutanga amasoko icyo gihe ntibuka amazina ye icyo nibuka yarasimbuye uwitwa Shumbusho.
Gen Kabarebe na Gen Nziza na Jeanette kagame umufasha wa Perezida Paul Kagame bahesheje isoko uwitwa Mugisha gusana ikigo cya Gisirikare cya Gako giherereye Mubugesera icyo gihe amafaranga yari yaragenewe kugisana hiyongereyeho agera kuri Miriyari 2 za amafaranga yu rwanda kandi isoko naryo yaribonye nta Piganwa rikozwe,ayo mafaranga yagenewe umufasha wa President Paul Kagame anyujijwe mubiganza bya Nyumbayire ayo mafaranga akaba yaraguzwe mo amazu ya Madame Wa perezida Poro Kagame muri canada yandikwa kuri uyu Nyumbayire ariko ubukode bushyikirizwa umufasha wa President wa Republika Polo Kagame.
Ubujura bundi bukorwa mu mayeri menshi cyane buhabwa ama Kmpanyi ya baringa atabaho ugasanga hatanzwe isoko rya akayabo kuri kompanyi runaka iryosoko rigatangwa ariko ntirizarangire cyangwa abantu kugiti cyabo babuze amafaranga akarigiswa nabantu bakaburirwa irengero nguko uko igihugu cyacu gisahurwa nabashinzwe kurengera Abanyarwanda ubukene bukaba butugejeje aharindimuka n'imiryango yacu.
Nkusi Fred
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.