Pages

Saturday, 23 February 2013

Rudasingwa ati: "Ibyo Kagame avuga byo guhindura Itegeko Nshinga ni ukwandika ku mazi".

Rudasingwa ati:"Ibyo Kagame avuga byo guhindura Itegeko Nshinga ni ukwandika ku mazi".

Mu izina ry'Ihuriro Nyarwanda ntabwo abanyarwanda bazabyemera bigatuma ubutegetsi abuvaho nabi.

Kagame arashaka kwiyongeza mandat y'iki? Kwica abandi banyarwanda bari bagiye kumuruhuka! 

Abo yishe ntibabarika, abo yafunze ntawababara, abo ahiga bamuhunze ntibabarika, Umubare w'abamuhunga wiyongera buri munsi! 

Pahulo Kagame ni umunyarwanda w'umwicanyi Ruharwa, n'abamufashije gufata ubutegetsi arabica abagize Imana bakamutoroka! Ibi bintu Kagame n'agatsiko bashaka gukora n'ikintu kizagira ingaruka mbi cyane ku Rwanda n'abarutuye! 

Twese rero dukanguke maze igitugu tukirukanane na Nyiracyo. Abanyarwanda ntibamushaka, abaturanyi ntibamushaka, abamufashije ntibamushaka, kuki ashaka kwiyongeza indi mandat? 

Icyo atakoze ashaka gukora ni iki? Ni ukwica abasigaye? Twe abanyarwanda turabyanze kandi ntidushaka ko azagera muri iyo mandat y'indi kubera ibyo akorera abanyarwanda n'abaturanyi! 

Nimba atekereza kongera gushora abanyarwanda mu ntambara, Pahulo Kagame amenyeko abanyarwanda bazihagararaho iyo ntambara akayitsindwa kandi akayitsindwa nabi! 

Rudasingwa akomeje ikiganiro kuri Radiyo Itahuka yihanangiriza Tony Blair kubera ibyo yanditse mu kinyamakuru "Foreigner policy " aho yabaye Sagihobe agaya ibihugu byafatiye ibihano Kagame bimuhagarikira imfashanyo ngo kuko ibyo bahereyeho bidafite ishingiro. 

Ngo U Rwanda rwateye intambwe mu gutera imbere, ko ikibazo cya Kongo atari icyo gutwerera U Rwanda! 

Tony Blair yigize umunyarwanda utegekana na Kagame ku buryo amuvugira hamwe n'agatsiko ke uretseko arinako arimo!

Ibyo akora byose ni uguhahira inda ye! 

Icyakora ashobora no kuba afata abanyarwanda n'abanyafurika nk'ibicucu! 

Tony Blair nafashe abanyarwanda gushakisha uko babana kuko igihugu ni icyabo si icye! 

Nareke kubatera ibibazo! 

Nimba bimunaniye nabareke babyivurugutemo kandi bazabyikuramo!

Mukurikire umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda kuri radiyo yanyu Radiyo Itahuka mu kiganiro yatanze kuri uyu wagatanu tariki ya 22 gashyantare 2013. 
GUSHYIRAHO UBUYOBOZI BUKORERA NEZA ABATURAGE
www.blogtalkradio.com
A DEMOCRACY WITH RWANDAN CHARACTERISTICS- ADOPTION OF CONSOCIATIONALISM AS RWANDA'S FORM OF ORGANIZA...

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.