Pages

Sunday 24 February 2013

PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI?


PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI? Niba...
Theogene Rudasingwa 12:20am Feb 24
PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI?

Niba ari ukwica, ibigwi byawe byogeye hose. Mu Rwanda, I Congo, Kenya, Tanzania, Uganda, mu Burayi na America, amarira n'imiborogo biracyari byose. Uracyakeneye kwica abandi banyarwanda?

Ni ba ari ugufunga warafunze bigera cyera. Ese wumva uzanyurwa buri munyarwanda agiye mu buroko?

Ese abo uhejeje mu buhunzi ntibahagije. Uzanyurwa ari uko buri munyarwanda ahunze hanyuma wowe n'umuryango wawe u Rwanda mukaruhindura irimbi ikuzimu, maze imusozi rukaba urwuri rw'inka zanyu?

Ese ko abanyarwanda bagukuyeho amaboko, kuko wabarembeje ubica kandi ubatoteza buri munsi, indi manda uzayiremera abandi banyarwanda bakubera abagaragu?

Ese ko nta ncuti ukigira mu karere, Afurika, no mu mahanga, iyo manda izakuremera izindi ncuti izo wari ufite zarakuvuyeho kubera imico mibi yawe?

Ese Kagame ko wishimishije bihagije usigaje iki utarabona: Indege? Amago atagira umubare? Amafaranga, amadolari, ama euro? Imodoka zigezweho? Imyambaro? Ubutunzi usahura buri munsi? Ko mbona ugira urubavu ruto nk'urwanjye, ese uzahazwa n'ibingana iki? Ibyo manda wibye zananiwe, indi cyangwa izindi zizabishobora?

Waravuze, uratukana wifashe ku gahanga nk'umutindi, ese amagambo n'ibitutsi ntibyagushizemo cyangwa indi manda izatuma ucura ibishya?

Kagame: ihane ugarukire Imana nikubabarira abanyarwanda bazakubabarira. Reka kugondoza Imana. Yaguhaye byinshi ubipfusha ubusa; ariko na n'ubu irakurembuza kandi ikubwira ngo reka abana bayo bave mu buretwa.

Bitari ibyo abanyarwanda bazagutesha iyi manda. Nuhanyanyaza ugakomeza kumarira abayanyarwanda kw'icumu n'umunigo, ukiha indi manda, niyo maherezo nayo bazayigutesha.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.