Pages

Thursday 14 February 2013

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Pahuro Kagame nk’umuyobozi wa FPR –Inkotanyi guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku batavugarumwe nawe akoresheje “inzego z’umutekano.”


Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Pahuro Kagame nk'umuyobozi wa FPR –Inkotanyi guhagarika ibikorwa by'ubushotoranyi ku batavugarumwe nawe akoresheje "inzego z'umutekano."

Kigali, kuwa 11Gashyantare 2013
Ishyaka FDU-Inkingi, rirongera kwiyama ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi,na Leta yayo, uburyo bikomeje gukoresha inzego z'umutekano mu guhimbira abatavuga rumwe nabo ibyaha hagamijwe kubafunga, kubashimuta cg kubamenesha.
Mu gitondo cy'uyu mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013,ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo, umugabo witwa Dominiko Shyirambere utuye mu mudugudu w'Amajyambere akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo  yagoswe na Police imwereka urupapuro rw'uko  ije kumusaka ko ngo bafite amakuru y'uko acuruza amafaranga y'amakorano,barasaka inzu barayijagajaga baraheba. Icyo gikorwa cyari kiyobowe n'umupolisi wambaye impuzankano(uniforme) ya police yanditseho Karenzi. Gusa bamusanganye amafaranga ibihumbi 40, 000 y'amanyarwanda adafite inenge n'imwe. Nyuma yo kubura ibyo bari baje gusaka bahise bamuboha bamujyana muri CID-Kacyiru bamuhata ibibazo,nyuma bafata umwanzuro wo kumujyana muri "cachot" ya Remera, bakiri mu nzira bageze ahagana  ku  nzu ituyemo ambasaderi w'abanyamerika uwari umutwaye ahagarika imodoka  yitaba telefone, ahabwa amabwiriza yo kumurekura,gusa ntiyamusubiza imfunguzo z'inzu ye ndeste n'amafaranga ibihumbi 40, 000 bari bamwambuye.
Iyi mpirimbanyi ya demukarasi si ubwa mbere yibasiwe n'izi ntore za FPR kuko zihora zimubuza amahwemo dore ko mu minsi yashize hari ubwo nanone yatewe iwe n'ijoro n'undi mutwe wa FPR witwa Inkeragutabara zimurarira ijoro ryose kuko yari yanze kuzikingurira maze mu gitondo ziramuhondagura kuburyo abatabaye bagiye kureba icyo azira harimo n'umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sylvain SIBOMANA bagezeyo izo nkozi z'ibibi zikabiraramo zikabahondagura nibwo hitabajwe polisi maze ihageze isanga ari intore za FPR iraruca irarumira maze ibasaba kwihangana ariko abakoraga ibyo bikorwa bitahira nta nkomyi.
Tukaba tuboneheyo Gushinganisha ubuzima bw'uyu Dominiko Shyirambere kuko bashobora kwinjira iwe bakahakora ibyo bashaka bigamije kumusiga icyaha maze bakabona uko bamubamba nkuko basanzwe barabigize umwuga.
Ibi bikorwa by'umugayo bya Mafia za FPR,biherutse gukorerwa undi muyoboke wa FDU-Inkingi mu kwezi gushize, witwa Théophile Ntirutwa wari utuye  mu mudugudu wa Kangondo ya mbere Akagari ka Nyarutarama, yameneshejwe hakoreshejwe inzego z'umutekano ngo akoresha amanama mu kabari ke. Ubu buryo nibwo bwakoreshejwe n'aba bayoboke ba FPR biyita inzeko zishinzwe umutekano; hashize  amezi agera kuri atandatu mu gufungira ubusa urubyiruko rw'abasore 7 bo mu karere ka Rutsiro nabo bazira gusa kuba barahuye n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka bakaganira kuri politiki,ndetse na bimwe mu bibazo byugarije ubuzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda.
Ubu bushotoranyi n'ubugizi bwa nabi bukomeza gukorerwa abatavuga rumwe na FPR, ntabwo tuzakomeza kubwihanganira; turasaba Pahuro Kagame nk'umuyobozi wa FPR Inkotanyi kuba umugabo agahangana  mu rubuga rwa politiki yemye, niba koko ishyaka rye rimaze kuba ubukombe nkuko yivugiye igihe hizihizwaga isabukuru y'imyaka 25 y'ubukure  maze agahangana n'abandi mu bitekerezo kandi mu mahoro aho guhatira abanyarwanda bose kuba inkomamashyi akihatira kubahiriza uburenganzira abanyarwanda bemererwa n'amategeko bwo kwishyirahamwe no gutanga ibitekerezo byabo nta mususu hagamije kubaka urwababyaye.
Twahagurukijwe no kubaka igihugu cyacu,tuzanye inkingi y'ukuri-ubutabera-ubwisanzure-iyubahiriza ry'ikiremwa muntu kuko nibyo byaburaga mu bimaze kwubakwa;twahagurukanye  imbaraga zo guhangana n'ikinyoma mu mahoro (Pacific-resistance); ntituyobewe ko inzira FPR yanyuzemo iza zitasibanganye natwe twazica, ariko twe tuzi neza ko ikizana amahoro arambye atari ukumena amaraso ahubwo ari uguharanira icyabungabunga  ituze n' ubuzima bw'abanyagihugu bose ;kuko nibo maboko y'igihugu kandi nibo musemburo w'iterambere rirambye.
Turasaba, irekurwa ry'abarwanashyaka bacu 7 bafungiye muri gereza ya Muhanga, turasaba ubuyobozi bwa FPR kureka burundu itotezwa, imenesha, iterabwoba iryariyo ryose ku banyarwanda, cyane cyane abatavuga  rumwe nayo bikiri mu maguru mashya, kuko niduhaguruka uko tungana twese tukarwanya igitugu, akarengane n'iterabwoba, ubuyobozi bwa FPR bukuriwe na Pahuro Kagame ntibuzabona amapingu ya miliyoni 11, na police yo kubafata.
Turasaba FPR gutegura  inziza yayo yo gusaza itanduranyije n'abanyarwanda; ntawe uniga ukuri kuko kutajya gutsindwa.
FDU-Inkingi
Twagirimana Boniface.
Visi-perezida w'agateganyo.
Ibi bimenyeshejwe:
*Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
*Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye
*Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu.
*Ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda no hanze yarwo.
*Inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe amahoro kw'isi.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.