Ibibazo bya Congo ni complexe kuko ababyivangamo ari benshi: UK, Rwanda, USA, Uganda. None ibihugu 11 nabyo ngo birebwa n'ibibazo bya Congo.
Igihe kirageze cy'uko Congo bayiha amahoro igakemura ibibazo byayo uko ibyumva aho gufasha abarwanya Kabila bashakira umwanya u Rwanda na Uganda muri Congo.
Kagame n'abandi bamwe mu ba Perezida b'ibihugu bya Afrika biririrwa baririmba Afrika, ngo irashoboye, ngo African Unity, ngo resolution des conflits bazirekere abanyafurika. Ariko biragaragara ko Afrika nta bushobozi ifite hiyongeyeho n'imiryango myinshi ica Afrika mo uduce twinshi. Bityo bikagora gukemura ibibazo Afrika yose ifite.
Niba koko abo ba Kagame barwanira Afrika Unity, ku byerekeye u Rwanda na RDC, mbona ahubwo u Rwanda kubera ko ari agahugu gato, nirwo rwari rukwiye kwiyomeka kuri RDC aho kurwanira ko Kivu aba ariyo yiyomeka ku Rwanda.
Izo za East African Community n'ibyo bakora mbona ari ugusenya Afrika yose bakomeza intambara z'urudaca bashakisha ibindi bihugu byayijyamo ku ngufu. Nta gihe u Rwanda rutakomeje guhatira RDC ko yajya muri East African Community.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.