Pages

Saturday 16 February 2013

Rwanda: Abishe André Kagwa Rwisereka bakwiye nabo kwirega hakiri kare bagasaba


Abishe André Kagwa Rwisereka bakwiye nabo kwirega hakiri kare bagasaba imbabazi kandi bakitandukanya na leta y'abicanyi inzira zikigendwa

février 15th, 2013 by rwanda-in-liberation

green-party.jpg

Tumaze iminsi twumva ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari abasirikari ba FPR cyangwa abasirikari ba leta ya Kagame batanga ubuhamya uburyo bagiye bategekwa kwica abantu ndetse banagenda bavuga bamwe mu bo bagize uruhare mu kubica n'uburyo babicaga babitegetswe n'abari bakuriye agatsiko k'abicanyi kavugwamo cyane cyane Kagame na Jack Nziza. Nyamara ubwo bwicanyi bwakorwaga mbere byavugwaga ko bwibasiraga abahutu ariko ibintu byaje gusa n'ibihindura isura maze abatutsi nabo baza guhabwa imbugita kugeza na n'ubu rukigeretse.

Hari ku italiki 13 Kamena 2010 ahagana mu ma saa tatu z'umugoroba ubwo imodoka ya Andre Kagwa Rwisereka yagendaga ahitwa ku Itaba mu karere ka Huye ubwo yatahaga aho yari asanzwe aba, ariko imodoka ye yagiye ikurikiwe n'imodoka ebyiri za gisirikari umwe yari hafi y'iye indi iri kure. Mu gihe yashakaga kwinjira iwe imwe muri izo modoka za gisirikari zari zimukurikiye yahise yiruka cyane ihita ikata inyura imbere y'iye havamo abasirikari bahita bamukura mu modoka ye baramujyana. Inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye bukeye aho byavuzwe ko yatowe mu kibaya cya Mukura aherekera i Burundi ngo byagaragaraga ko yakaswe umutwe ku buryo hafi y'umurambo we hatoraguwe icyuma cyari cyasizwe amaraso ndetse n'urupapuro rwe rw'inzira (passport) hamwe n'imodoka ye byose byari hamwe n'umurambo we mu rwego rwo kujijisha kuko yatwawe n'abasirikari ba Kagame bakamutwara mu modoka yabo ya gisirikari ku buryo bidashobora kumvikana uburyo imodoka ye bwite yageze aho mu icyo kibaya kandi yaratwawe mu ya gisirikari.

Icyaje gutangaza abantu ni uburyo bamwe mu basirikari bamutwaye aribo baje gukora iperereza ariko ni uburyo nyine leta ya Kagame yajijishaga ngo bitamenyekana ko ariyo yamwishe nyamara usibye kuba abantu bazi ko ari leta ya Kagame yamwishe ahubwo n'abasirikari bamwishe ngo baba bazwi ku buryo igihe nikigera batarirega bazakurikiranwa n'ubutegetsi buzakurikira ubwa Kagame dore ko isi yose yasabye ko leta ya Kagame yareka hakabaho iperereza ry'inzobere z'amahanga ariko leta ya Kagame kubera ko yari izi ko yabifatirwamo irabyanga.

Icyaje gukurikiraho ni uko leta ya Kagame yaje gutegeka ko dosiye yo gukurikirana iby'iperereza ry'urupfu rwa Rwisereka ishyingurwa burundu ndetse n'uwigeze gufatwa bya nyirarureshwa akaba yararekuwe kandi koko uwo muntu yari umwere koko kuko bizwi neza ko Rwisereka yishwe n'abasirikari ba Kagame dore ko ngo hari n'abasirikari bakora mu rwego rw'iperereza bita DMI ngo bajya babyigamba ko bamwishe kandi ngo nta n'icyo byabatwaye.

Aba bishi bishe Rwisereka bari bakwiye kwirega no kwitandukanya n'agatsiko k'abicanyi naho ubundi bamenyeko bitinde bitebuke bazabiryozwa nk'uko banazwi ntibibeshye ko ibyo bakoze bizahora bihishwe. Igihe cy'ubutabera nikigera bazashyikirizwa ubutabera buzabakanira ububakwiye ari nayo mpamvu tuvuga ko bakagombye kwirega hakiri kare bakanitandukanya n'ubutegetsi bw'abicanyi.

Ubwanditsi

Posted in Information | Réagir »


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.