Pages

Friday 8 February 2013

Rwanda: Imyaka ibiri irashize perezida Kagame ntacyo asubiza ku ishimutwa rya Kayitesi Béatrice Rwabutogo; uwagize uruhare mu ibura rye na we yaburiwe irengero


Imyaka ibiri irashize perezida Kagame ntacyo asubiza ku ishimutwa rya Kayitesi Béatrice Rwabutogo; uwagize uruhare mu ibura rye na we yaburiwe irengero

Kayitesi Beatrice yashimuswe n'inzego z'ubutasi za perezida Kagame kuva itariki 21st Feb 2011 kugeza magingo aya .
Nyuma y'aho Umuvugizi ukoreye iperereza ukanagaragaza za gihamya zerekanaga ko ari inzego z'ubutasi za perezida Kagame zashimuse umucuruzikazi Kayitesi Béatrice Rwabutogo kw'itariki ya 21 z'ukwezi kwa kabiri 2012, zikaba zaramushimutiye i Kinshansa, zikamutwara mu Rwanda ahantu hatarashobora kumenyekana, Perezida Kagame yakomeje guterera agati mu ryinyo n'ubwo abavandimwe n'inshuti b'uyu mucuruzikazi bakomeje kumwibutsa ko bakeneye umurambo w'umuntu wabo kugirango bawishyingurire.
Nyuma y'uko Kayitesi aburiwe irengero, Umuvugizi washoboye gukurikirana umwe mu bagize uruhare mw'ishimutwa rye, ari we Rugamba Jean Luc, ubwo yafatirwaga i Burundi atwaye imodoka y'urwego rw'ubutasi rwa Leta y'u Rwanda (NSS), ariko icyo gihe minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, na maneko wa ambasade y'u Rwanda mu Burundi, Nyaruhirira Désiré, bashyize igitugu kuri minisiteri y'ububanyi n'mahanga y'Uburundi ndetse na polisi y'iki gihugu, kugirango maneko Rugamba Jean Luc, wakoranye na Col Dan Munyuza, akiri umuyobozi w'urwego rushinnzwe iperereza ryo hanze (External security) na Gen Jack Nziza, adafatwa.
Inzego z'umutekano z'Uburundi zikaba zaraje kurenga ku bimenyetso umuryango wa Kayitesi Béatrice wari wazihaye ko Rugamba Jean Luc ari we wari wagize uruhare mu kunyereza uyu mubyeyi, uyu Jean-Luc Rugamba akaba yaranashakishwaga n'inzego z'umutekano za Kongo kugirango asubize ibijyanye n'icyo cyaha cyo gushimutira umuntu ku butaka bwazo. Izo gihamya zose zafashe ubusa, dore ko Desiré Nyaruhirira yashoboye gucikisha uwo mwicanyi Rugamba n'imodoka ya NSS, akamugeza mu Rwanda, akabona kongera kugaruka ku kazi ke muri ambasade y'u Rwanda i Burundi.
Mu minsi micye nyuma y'aho Béatrice aburiwe irengero, umuryango we washoboye kwibwirira perezida Kagame imbona nkubone mu Bubiligi, umwishyuza umuntu wabo, usaba ko niba yarishwe, bashyikirizwa umurambo we bakawishyingurira mu cyubahiro, nk'uko bisanzwe mu muco wa kinyarwanda, nyamara perezida Kagame n'ikimwaro kinshi, dore ko mu nama yari yahuje abanyarwanda benshi aho mu Bubiligi, yananiwe guhakana ko atari we watanze amabwiriza yo gushimuta no kwica Kayitesi Béatrice, ahubwo akigira nyoni nyinshi avuga ko azacyemura icyo kibazo.
Umuryango wa Kayitesi Béatrice Rwabutogo wakomeje kwishyuza perezida Kagame umuntu wabo, ugera n'aho umwandikira inshuro zigera kuri eshatu kuri twitter, ariko perezida Kagame, mu gihe byagaragaraga ko asubiza abandi bamwandikiye kuri twitter ye, yananiwe guhakana ko atari we watanze uburenganzira bwo kwica Kayitesi Béatrice, ananirwa no guha amahirwe uyu muryango kugirango ubone umurambo w'umuntu wawo kugirango nibura unawishyingurire.
Umwe mu bashimuse Kayitesi Béatrice yaburiwe irengero
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma y'inshuro nyinshi umuryango wa Kayitesi Béatrice wishyuza Leta ya Kagame umuntu wabo, unabona umwe muri maneko za Kagame zakoreshejwe mu kumushimuta, ari we Rugamba Jean Luc, bikagera n'aho musaza wa Kayitesi Béatrice arwanira n'uwo mu maneko muri tumwe mu tubari tw'i Kigali, aho uwo mumaneko yakuye imbunda mu mufuka agashaka kumurasa, akaza gutabarwa n'abari aho, noneho amakuru atugeraho yemeza ko inzego z'ubutasi za Kagame zashimuse uyu musore Rugamba Jean Luc kugirango ziburizemo gihamya z'uwishe Kayitesi Béatrice.
Nyuma yo kubona iyi inkuru yavugaga ko inzego z'ubutasi z'u Rwanda zaba zarivuganye cyangwa zarashimuse uyu mwishi wa Kayitesi, twifuje kuvugana n'izi nzego cyangwa umuryango wa Jean Luc Rugamba kugirango tumenye niba koko ayo makuru ari yo cyangwa ko ari ukuyobya uburari, ntibyadukundira, ariko twashoboye kuvugana n'umuryango wa Kayitesi Béatrice kugirango ugire icyo udatangariza. Umwe mu bavandimwe ba Kayitesi yabidutangarije muri aya magambo:
"Twebwe ibyo kwica Rugamba Jean Luc cyangwa kuba yaraburiwe irengero, ntacyo bitubwiye na gato; icyo dushaka nuko perezida Kagame Paul aduha umuvandimwe wacu Kayitesi Béatrice nk'uko yabitwemereye ku mugaragaro mu gihugu cy'Ububiligi; niba yaramwishe nagire ubutwari bwo kuduha umurambo we tuwishyingurire mu cyubahiro.
Hari za gihamya nyinshi zerekana ko perezida Kagame azi icyo kibazo neza; abigeze kumva amajwi ya Col Dan Munyuza ubwo yavuganaga na bamwe mu bantu yatumaga kujya kwica ba Gen Kayumba na Col Karegeya muri Afurika y'epfo, ntiyigeze ahakana ko batashimuse bakanica Béatrice Kayitesi Rwabutogo; icyo dusaba Perezida Kagame rero ni ukudufasha bakatwereka aho bashyize umurambo w'umuvandimwe wacu, ahasigaye tuwishyingurire mu cyubahiro, ibindi by'ubwicanyi bwabo Imana ni yo izabibabaza".
Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.