Pages

Thursday, 3 July 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Afurika y’Epfo mu kwimurira Kayumba mu kindi gihugu, umubano w’ibihugu byombi ukazuka

 


Afurika y'Epfo mu kwimurira Kayumba mu kindi gihugu, umubano w'ibihugu byombi ukazuka


Yanditswe kuya 3-07-2014 - Saa 09:53' na IGIHE

Nyuma y'igihe kitari gito u Rwanda n'Afurika y'Epfo birebana ay'ingwe, biravugwa ko hari gushakwa uko umubano hagati y'ibi bihugu byombi wakongera kubyuka ; gusa ngo Afurika y'Epfo ifite gahunda yo kubanza gushakira Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y'u Rwanda igihugu yazoherezwamo.

Ubwo umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, U Rwanda rwakunze gushinja Afurika y'Epfo gucumbikira abarurwanya ndetse no kwemerera aba bagategura ndetse bagashyira mu bikorwa ibijyanye no guhungabanya umutekano w'igihugu cy'u Rwanda. Iki gihugu nacyo cyashyize mu majwi u Rwanda ko ruvogera ubusugire bwacyo.

Ibirego by'u Rwanda byari bishingiye ku kuba Afurika y'Epfo yarahaye Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeye ubuhungiro, bukeye bashinga ishyaka rya RNC ryiyemereye ku mugaragaro ko rirwanya Leta y'u Rwanda. Iri shyaka ryaje gutangira gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w'igihugu, ibi bikemezwa n'abagiye bafatirwa muri ibi bikorwa, aho bagiye bagaragaza ko ari umutwe wa RNC ufatanije na FDLR wabatumaga.

Ibikorwa by'aba bagabo byaje kwamaganwa na Leta ya Afurika y'Epfo mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko bitemewe ko abahawe ubuhungiro bakora (ku butaka bwa Afurika y'Epfo) ibikorwa bya politiki birwanya igihugu bahunze mu gihe Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bari bitezweho kwiberaho bucece nk'izindi mpunzi zose.

Iri tangazo ryasohowe n'urwego rwa Afurika y'Epfo rushinzwe ububanyi n'amahangaryagiraga riti "Ni inshingano zanjye kukubwira ko hashingiwe ku itegeko rya Afurika y'Epfo rigenga impunzi numero 130 ryo mu 1998 rivuga ko impunzi zibujijwe gukora ibikorwa bya politiki birwanya igihugu kinyamuryango cya Afurika Yunze Ubumwe, by'umwihariko kuri mwe, mubujijwe gukora ibikorwa bya politiki birwanya Guverinoma y'u Rwanda".

Perezida Jacob Zuma na Perezida Paul Kagame

Kuva ubwo Kayumba Nyamwasa yagabwagaho igitero cy'abashakaga kumwica, Leta ya Afurika y'Epfo yatangiye gushyira mu majwi u Rwanda ivuga ko ari yo yashatse kwica uyu mugabo wigeze ku Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, bikitwa ko ari ukuvogera busugire bw'igihugu cyabo ; gusa ibi leta y'u Rwanda yakomeje kubihakana.

Mu minsi ishize bamwe mu badipolomate b'ibihugu byombi barahambirijwe, bituma zimwe muri serivisi zitangwa zihagarara, nk'aho kuri ubu kubona viza muri Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda bitagishoboka.

Byari biteganijwe ko Perezida Paul Kagame na Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo bahurira mu nama y'Ubumwe bw'Afurika I Malabo muri Guinea Equatorial, bakaganira uko aya makimbirane yahoshwa nk'uko The East African yabitangaje.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko ku mpande zombi hari ubushake bwo gukemura ikibazo kiri hagati y'ibi bihugu byombi.

Yagize ati "[…] ariko hari ingufu zirimo gukoreshwa ngo aya makimbirane ahoshwe, nyuma hashyirweho abandi badipolomate, ubu nibwo buryo bushoboka."

Uhagarariye Afurika y'Epfo mu Rwanda George Nkosinati Twala yemeje aya makuru ariko yirinda kugira byinshi asobanura.

Ku bijyanye n'ibiganiro hagati y'abakuru b'ibihugu byombi, Ambasaderi Nkosinati yagize ati "Habayeho ibiganiro hagati y'ibi bihugu bibiri, ariko sinzi neza niba hari ibiganiro byagombaga kubera muri iyi nama hagati y'abakuru b'ibi bihugu, cyakoze baramutse bahuye, bagombaga kuganira kuri iki kibazo kandi kigakemurwa."

George Nkosinati na we avuga ko icyiza gihari ari uko ibi bihugu byombi birimo gushaka uko birangiza ikibazo.

Hari amakuru avuga ko abayobozi b'ibihugu mu karere bakomeje kugerageza guhuza ibi bihugu nyuma y' aho umwuka mubi ukomeje kwiyongera. Leta y'u Rwanda yakomeje kuvuga ko Afurika y'Epfo igomba guhagarika ibikorwa byo gufasha abanzi barwo, cyane cyane Kayumba Nyamwasa n'abandi bayoboke bo mu ishyaka rya RNC, umutwe u Rwanda ruvuga ko ushaka guhirika ubutegetsi bwemewe n'amategeko ukoresheje imvururu.

Aya makuru akavuga ko "Afurika Epfo irimo gushaka uko yakwimurira Kayumba Nyamwasa n'abandi bantu bake b'abanzi b'u Rwanda mu kindi gihugu."

Ngo haba hari igihugu cyo ku mugabane w'u Burayi n'ikindi cyo mu birwa bya Caraibes byaba byaremeye guha ubuhungiro Kayumba Nyamwasa. Ngo mu gihe azaba yimurwa azajyana n'umuryango we, kandi bikorwe mu ibanga rikomeye.

Igikomeje guteza urujijo ndetse kigafatwa nko kutita ku bibazo kwa Afurika y'Epfo ni uko tariki ya 22 Kamena 2014, urubyiruko rwo mu ishyaka rya RNC ruba muri Afurika y'Epfo rwakoresheje inama y'ishyaka mu Mujyi wa Cape Town.

Muri iyi nama, byagaragaye ko urubyiruko rwa RNC rwari rwambaye mu buryo bwa kinyeshyamba, ndetse bamwe muri bo bahabwa amapeti ya gisirikare, bafungura ishyirahamwe ryitwa "Intaganzwa", bavuga ko iri shyaka rigiye kurenga imbibi za Afurika y'Epfo rijye no mu bindi bihugu, umugambi wabo akaba ari ukuvanaho mu gihe gito kiri imbere Leta iriho mu Rwanda.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.