Pages

Wednesday 11 September 2013

Canada: Urubyiruko Nyarwanda ruraburirwa


Urubyiruko Nyarwanda ruraburirwa muri Canada

RwandadeBanyarwanda banyarwandakazi batuye muri Canada ndetse nahandi hose. mbandikiye iyi nyandiko ndimo gutabariza urubyiruko nyarwanda ndetse no kurugira inama, cyane cyane urutuye hano muri Canada no muturere dutandukanye. Urwo rubyiruko rukaba rukomeje gushorwa mubikorwa byo kugirira nabi bagenzi barwo, ndeste no kubigisha inzangano zizadusubiza mu bikorwa byoretse u Rwanda, tutibagiwe no guhemukira u Rwanda rwejo hazaza. Muri ibyo bikorwa urubyiruko rutozwa, harimo kugirira nabi abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame, kuko aba bose bakaba babarirwa mu abanzi b'igihugu, kandi ko  bagomba kubahashya aho bari hose kw'isi bivuye inyuma.
 
Muri iyi minsi ishize twagiye twunva ubutumwa butandukanye buva mu Rwanda ndetse nahandi, cyane cyane mu bakozi ba Ambassade y'u Rwanda hano muri ottawa. Ubwo butumwa butumenyasha ko umukuru wu Rwanda Paul Kagame azaba ari muri Canada mu mpera z'ukwezi kwa cyanda mu gikorwa bita "Rwanda Day". Bakaba badusaba gushishikariza abanyarwanda hirya no hino muri Canada kuzitabira icyo gikorwa, tutibagiwe inshuti z'u Rwanda nkuko bagiye babikora hirya no hino.
Sharangabo1s
 
Ikibabaje cyane kuruta ibindi nuko urubyiruko arirwo rukoreshwa muri ibi bikorwa byo gushishikariza abandi banyarwanda kuzitabira ibyo kwakira umukuru w'u Rwanda Paul Kagame iyo agiye hanze y'u Rwanda. Umuntu yakwibaza impanvu ki badasaba abantu bakuze "ababyeyi" kuba aribo bafata iyambere muri ibi bikorwa kuruta urubyiruko. Uramutse ugiye kwibaza impanvu  byakugora cyane, cyereka nawe uri mubahawe iyo missions yo gukora iyo mobilisations, ndetse no kuneka uko izindi mpande zitegura kwamagana uwo mwicanyi umaze kuyoguza u Rwanda ndetse na Afurika yo hagati.
 
Umukozi wa Ambassade y'u Rwanda muri Ottawa witwa Eric akaba ariwe uri kwisonga ryo gutoza urubyiruko nyarwanda hano muri Canada imico yo kuneka, gutoteza, guhimba ibyaha, tutibagiwe no kuroga bimaze gufata intera mu banyarwanda muri bwaburyo bwo gutanga utuzi twa "Danny Munyuza". Uyu Eric ukora muri ambassade y'u Rwanda, akaba afite dossier muri police  ya Canada imukurikiranyeho kubaba ariwe uha urubyiruko uburozi "Utuzi twa Danny Munyuza" abatuma kuzaroga abashyizwe kuri ya lists ya Jacky Nziza. Ibi mbabwira bifite gihamya niba hari ubishidikanya azabaze abandi banyarwanda batuye hano muri Canada. kubera impanvu z'umutekano ndetse niperereza rigikomeza mu gukusanya ibimenyetso ntabwo nabatangariza amazina amaze gushyikirizwa police ya Canada. Ariko cyane cyane bikaba byaraturutse ku musore w'umunyarwanda wafatanywe ubwo burozi, agahita yitanga muri police ya Canada. Amahirwe ni uko yari atarakora mission Eric umukozi w'ambassader yari yamuhaye yo kuroga abantu ntashaka kuvuga amazina yabo muri aka kanya kubera iperereza rigikomeza.
Chantal
Ikibabaje muri byose nuko uru rubyiruko rukora ibi bikorwa ruba rwarinjiye muri Canada gusaba ubuhungiro ruvuga ko ruje ruhunga ubwicanyi bwa Paul Kagame na leta ye. Rukaba runashyira cyane cyane mumajwi Jacky Nziza ndetse na Danny Munyuza, hanyuma Eric umukozi wa Ambassade y'u Rwanda, akarukoresha mu bikorwa byo "kuroga" ndetse no gutoteza bagenzi barwo b'abanyarwanda ruba rwasanze hano muri Canada. Abandi bashyirwa kw'isonga mu gukorana na Eric ni abahoze ari abasirikare mu ngabo za FPR inkotanyi bahunga "déserteur". abo bose usanga aribo barimo gukoreshwa muri ibyo bikorwa byo guhiga abandi banyarwanda, kandi bivuga ko bahuze iyo leta y'abicanyi barangiza bakaba aribo bayikorera cyane cyane kurusha ibyo bayikoreye bakiri mw'ishyamba na nyuma yaho bamaze gufata leta.
 
Ntabwo ari Eric umukozi w'ambassader wenyine hari nabandi beshi cyane ndimo gukoraho iperereza kuburyo urutonde rwabo tuzagenda turubagezaho buhoro buhoro. Nkaba nsaba ababa babazi bose kubitumenyesha cyangwa kubibwira police ya Canada mu gace kaho utuye, kuko amazina yabari muri ibi bikorwa ari muri police ya Canada. Icyo mugomba kumenya ni uko polici ikurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi, no kuba batarafatwa ntabwo bivuga ko dossier zidahari. Ahubwo ni uko haba hari ibindi bikorwa baba bategereje kubafatiramo.
 
Mugusoza ntabwo nakwibagirwa kuburira buri munyarwanda wese ukomeje gukorere iyi leta ya Paul Kagame irimo gukurikira abanyarwanda aho bahungiye kw'isi hose. Ariko ndibanda ku banyarwanda tubana hano muri Canada cyane cyane ndabwira aba bakurikira: Sharangabo Patric, kelly1Kayihura Kelly na Mudahogora Chantal ko bitondera ibikorwa barimo byo gutoteza abanyarwanda. Bitinde bitebukeke abanyarwanda bazababaza uruhare rwanyu muri ibi bikorwa byo kuroga abanyarwanda ndetse no kugambanira bagenzi banyu hano mugihugu cya Canada
 
Murakoze cyane

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.