Pages

Saturday 28 September 2013

Fw: *DHR* Abarenga 90% kw'Abanyarwanda ni abacyene! Tr : [fondationbanyarwanda] Nyuma y’ubujurire bw’abanyeshuri, abagera ku 10 216 bahawe ‘Bourse’ [1 pièce jointe]


----- Forwarded Message -----
From: Anastase GASANA <anastasegasana@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 27 September 2013, 23:47
Subject: RE: *DHR* Abarenga 90% kw'Abanyarwanda ni abacyene! Tr : [fondationbanyarwanda] Nyuma y'ubujurire bw'abanyeshuri, abagera ku 10 216 bahawe 'Bourse' [1 pièce jointe]

 
[Pièces jointes envoyées par Anastase GASANA incluses ci-dessous]
Michel we, ni byo ariko wibuke ko natwe abanyarwanda bari hanze kubisakuza , abanyamashyaka twandika amatangazo-mpuruza, tubivugira ku maradios, namwe mwese mwandika kuri izi mbuga ku karengane abanyarwanda barimo nka kariya ko kuvutswa amahirwe yabo yo kwiga Kaminuza bazira ubwoko bwabo, nabyo byatumye Leta isubira inyuma muri policy yayo mbi nk'iriya. Ariko ntimwibeshye ngo byarangiye kuko ari gahunda ndende(strategy) FPR ifite yo gutuma igice kimwe cy'abanyarwanda kitagira knowledge power. Ni ugukomeza urugamba rero, ikibaye cyose kibi tugatabariza abanyarwnda nkuko ari wowe ari natwe twese twabigenje(reba itangazo rwacu mpuruza kw'ivangurabwoko mu burezi nometse kuri iyi  reaction ngize kuri posting yawe.


To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; corwabel@gmail.com; cliir2004@yahoo.fr; jamboasbl@gmail.com
From: niyimike@yahoo.fr
Date: Fri, 27 Sep 2013 23:00:28 +0100
Subject: *DHR* Abarenga 90% kw'Abanyarwanda ni abacyene! Tr : [fondationbanyarwanda] Nyuma y'ubujurire bw'abanyeshuri, abagera ku 10 216 bahawe 'Bourse'

 

Iki gikorwa Leta y'Urwanda yakoze cyerekana ko bari barahubutse bafata kiriya cyemezo cyo kwambura bariya bana amahirwe yo kwiga, ariko ni hahandi ikibazo kiracyakomeye kuko gushaka ababyeyi bo mu Rwanda, cyane abo mu cyaro, bashobora kurihirira amashuri abana babo ni nko gufata ingunguru y'umucanga, ukamenamo ikilo cy'ibishyimbo, hanyuma ukabwira umuntu ngo natoranyemo amabuye, maze hasigare ibishyimbo gusa! Ibi byavuzwe n'umwe mu banyeshuri!

----- Mail transféré -----
De : Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
À : Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc : Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>
Envoyé le : Vendredi 27 septembre 2013 15h04
Objet : [fondationbanyarwanda] Nyuma y'ubujurire bw'abanyeshuri, abagera ku 10 216 bahawe 'Bourse'

 

Niba iyi mibare itanzwe ariyo, turashimira

Aba banyeshuri banze kurenganwa bakajuririra bourse.

Ninde watwemeza ko iyoaba banyeshuri bativugira hari uwari kwita ku kibazo cyabo?
yemwe na ba bategarugori baheruka gutorwa ku bwinshi mwene ibyo bibazo
ntibibareba, ubabaye niwe ubanda urug. Ubabaye arataka, udatatse ntacyo aba abaye.

Rwanda- rwejo tubifurije kwiga mugatsinda mukubaka u Rwanda ruzabumba bose ntawe ruheza.

Mukandori
_______________________________________________________________________________
www.umuseke.rw

Nyuma y'ubujurire bw'abanyeshuri, abagera ku 10 216 bahawe 'Bourse'

Hashize 19 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 26/09/2013 . Yashyizwe ku rubuga na CHIEF EDITOR   ·   Ibitekerezo 40
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nzeri Ministeri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ubujurire bw'ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo, ubu  abemerewe guhabwa inguzanyo yose bagera ku 10 216 mu banyeshuri bose hamwe  basuzumwe bagera ku 13 298.
Dr Harebamungu mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Dr Harebamungu mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Aba banyeshuri banditse basaba ko ibyiciro bashyizwemo bitari gutuma babasha gusubira ku ishuri ngo bakomeze Kaminuza.
Benshi muri bo ni abasabwaga kwiyishyurira kimwe cya kabiri cy'ibisabwa ngo bakomeze ishuri.
Nyuma y'uko benshi bagaragaje impungenge zabo Leta yashyizeho komite mu turere zo kwiga ku bujurire bw'aba banyeshuri, ibyabuvuyemo nibyo byasubije 10 216 ku rutonde rw'abazahabwa inguzanyo yo kwiga.
Mu banyeshuri 13 298 bakorewe isuzuma, abagera ku 10 216 ni ukuvuga 80% by'abasuzumwe bazahabwa inguzanyo yose harimo n'amafaranga yo kubatunga no kubafasha mu myigire (bourse).
Abanyeshuri 2 388 (bangana na 18%) bo basabye ubwabo guhabwa inguzanyo ingana na 50% y'iyo basanzwe babona. Naho abanyeshuri 92 nibo gusa bemeye kuzirihira byose bisabwa ngo umuntu yige Kaminuza.
Dr  Herabamungu Mathias  mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri yavuze ko umwanzuro wo gusububira mu madosiye y'abanyeshuri batari bahawe inguzanyo wizweho n'inzego zitandukanye muri guverinoma nyuma yo kubona ubuurire bw'abanyeshuri.
Dr Harebamungu ati " Kuwa 9 Nzeri inzego zashyizweho mu turere zasubiye kureba niba koko ibyiciro abanyeshuri bashyizwemo bikwiye, basanze hari umubare ukwiye guhabwa iriya nguzanyo yo kwiga."
Dr Harebamungu hamwe na Alvera Mukabaramba Umunyabanga uhoraho muri MINALOC yafatanyije na MINEDUC igikorwa cyo kwiga ubujurire bw'abanyeshuri
Dr Harebamungu hamwe na Alvera Mukabaramba Umunyabanga wa Leta muri MINALOC yafatanyije na MINEDUC igikorwa cyo kwiga ubujurire bw'abanyeshuri
Ministeri y'Uburezi yatangaje ko guhera ku munsi w'ejo urutonde rw'aba banyeshuri n'ibyiciro by'inguzanyo bazahabwa ruzaba ruri ku rubuga rwa Ministeri y'Uburezi ndetse bagashobora no ku rusanga ku bigo by'amashuri no ku kicaro cya Rwanda Education Board.
Abanyeshuri benshi bari batarasubira mu mashuri makuru bigagaho cyangwa abashya bari bagiye gutangira, bategereje imyanzuro izava mu bujurire bw'ababisabye.
MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bari bamaze kwiyandikisha (gukora Registration) ngo ni abagera kuri 70% by'abari bategerejwe, nubwo abiyandikishije bose batahise batangira amasomo.
Kwiyandikisha muri za Kaminuza za Leta bizageza tariki 30 Nzeri. Itegeko ryemeza Kaminuza Nkuru y'u Rwanda naryo rikaba riherutse gusohoka.
Mu nama ya none Ministeri y'Uburezi yibukije ko iyi nguzanyo abanyeshuri bahabwa igomba kwishyurwa mu buryo buteganywa n'amategeko.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW



__._,_.___
Pièce(s) jointe(s) de Anastase GASANA
1 sur 1 fichier(s)
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.