From: Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
To: Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>
Sent: Sunday, 29 September 2013, 16:44
Subject: [rwanda_revolution] Rubavu : Inkuba yakubise umugabo n'inka 5
Rubavu : Inkuba yakubise umugabo n'inka 5
Kabera Pierre Celestin yakubiswe n'inkuba ubwo yari imbere y'inzu ye, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Busasamana, ari nabwo yaje guhita yitaba Imana.
Aya makuru yemejwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge wa Mudende, Rukabu Benoit.
Usibye uyu mugabo wahitanywe n'inkuba, hari n'inka 5 nazo zakubiswe n'inkuba, bikiyongera ku mazu 4 yatwawe n'umuyaga, ndetse n'imyaka yari mu mirima yangiritse kubera imvura nyinshi. Gusa ingano y'ibyangiritse muri iyo mirima ntiramenyekana, kuko ibarura ryabyo rigikomeje.
Umuturage witwa Gatama utuye mu murenge wa Mudende, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko batari baherutse imvura nk'iyi ngiyi, ariko ngo umunsi wose (kuwa kane), ikirere cyiriwe gisa nabi, ku buryo batigeze babona akazuba na gatoya, babona ko byanze bikunze imvura iri bugwe, ariko ngo ntibari biteze ko igera ku rwego rwo guhitana abantu n'ibintu, harimo n'imirima yangiritse cyane.
Mu nka 5 zakubiswe n'inkuba harimo 4 zo mu kagari ka Kanyundo, naho 1 muri zo ni iyo mu kagari ka Micinyiro.
Abaturage basenyewe n'iyi mvura bacumbikiwe ku baturanyi babo.
Harimo gushakwa uburyo Nyakwigendera Kabera Pierre Celestin yashyingurwa.
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.