Pages

Saturday 28 September 2013

Rwanda: Amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri arashima igikorwa cy’abanyeshuri n’abashoferi cyo kwibutsa inzego z’ubuyobozi bw’igihugu inshingano zazo


Rwanda: Amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri arashima igikorwa cy'abanyeshuri n'abashoferi cyo kwibutsa inzego z'ubuyobozi bw'igihugu inshingano zazo.

Kigali, kuwa 26 Nzeli 2013.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeli 2013 nibwo urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru rwafashe icyemezo cyo kurekura abanyeshuri n'abashoferi bari bafashwe na polisi y'igihugu kuwa 17 Nzeli 2013 ibashinja gukora imyigaragambyo itemewe. Ifatwa n'ifungwa by'aba banyeshuri ndetse n'aba bashoferi byaranzwe n'ibikorwa bigayitse polisi y'uRwanda yabakoreye aho itazuyaje mu kubica urubozo ndetse bamwe muri bo bakanakuramo ubumuga. Si ibyo gusa kubera ko na bagenzi b'abo bashoferi ubwo bitabaga komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, polisi y'igihugu ntiyashoboye guhisha kamere yayo ngo ireke kwisebya. Yahise ibagabaho igitero ariko kubw'amahirwe bakarusimbuka.
Ifungurwa ry'aba banyeshuri n'abashoferi ribaye kandi mbere y'umunsi umwe kugirango urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru rusome urubanza rwabo kuko byari biteganijwe ko urwo rubanza rusomwa kuwa Gatanu tariki ya 27 Nzeli 2013 saa sita z'amanywa. Umucamanza yasobanuye ko byatewe n'impamvu z'ibyago yagize, bityo kuri uwo munsi akaba atari kuzaboneka. Aha ariko ntawabura kuhagaruka, cyane cyane ku muntu uzi neza uko ubutabera bw'uRwanda bukora, kuko usibye no kuba uyu mucamanza yaragize ibyago n'iyo aba yari kuzaba ari mu kazi yashoboraga no kuzimura uru rubanza nk'uko izindi manza basanzwe bazisubika inshuro zitabarika nta n'impamvu n'imwe igaragara batanze!
Ukurikije ukuntu abapolisi benshi kandi batandukanye bo mu rwego rwo hejuru bari batwaye aba banyeshuri n'abashoferi mu ibanga rikomeye babajyanye gusomerwa ariko bikanga bikamenyekana byagaragariye buri wese ko hari izindi ngufu zibyihishe inyuma zategetse ko iyo nkubiri ya rubanda ihagarikwa. Naho kwihutisha isomwa ry'uru rubanza aho kurwimura ngo bagamije kwerekana ko ubutabera bw'uRwanda bukora neza ibyo bazabibwire abanyamahanga kuko abanyarwanda tubizi. Niba koko ubucamanza bw'uRwanda bushaka kwerekana ko bwigenga nibufungure abayobozi n'abarwanashyaka b'amashyaka atavuga rumwe na leta bakomeje gutoterezwa no gusiragizwa mu magereza atandukanye mu gihugu.
Ifungurwa kandi ry'aba banyeshuri n'abashoferi rije rinasubiza bimwe mu byifuzo bari bafungiwe mu gihe bandikiraga Minisitiri w'intebe bamusaba guhindura gahunda ya guverinoma ayoboye yo gukuraho buruse n'inguzanyo byahabwaga abanyeshuri, kuberako kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeli 2013, Minisiteri y'uburezi na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, zatangaje ko mu banyeshuri ibihumbi cumi na bitatu magana abiri mirongo urwenda n'umunani (13,298) bajuriye bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kwitangira amafaranga basabwa kugirango babashe kwiga muri kaminuza no mu mashuri makuru hagendewe ku byiciro by'ubudehe babarizwamo, abagera ku bihumbi icumi magana arindwi na cumi na batandatu (10,716) bemerewe kuzagurizwa na Leta amafaranga yose, naho abanyeshuri ibihumbi bibiri magana atatu na mirongo inani n'umunani (2,388) bo bakazahabwa inguzanyo ingana na 50% . Ibi bikavuga ko bazahabwa amafaranga y'ishuri angana n'ibihumbi magana atatu (300, 000FRW) andi mafaranga asigaye bakazayitangira kandi bakanitunga. Hari kandi n'abanyeshuri mirongo urwenda na babiri (92) bagomba kuzirihira 100% kubera ko ubujurure bwabo bwatewe utwatsi.
Amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri yakiriye neza ifungurwa ry'aba banyeshuri n'abashoferi, ariko aranenga bikomeye uburyo polisi y'igihugu yitwaye muri iki kibazo, akanasaba iyi polisi guha ituze abanyarwanda doreko mu nshingano zayo za mbere harimo kubungabunga umutekano w'abenegihugu bose nta vangura iryo ariryo ryose.
Aya mashyaka yombi arasaba kandi Leta y'uRwanda ko polisi y'igihugu ikwiye kwigishwa ibijyanye n'uburenganzira bw'ibanze bw'umuturage, ibi bikaba byayifasha kubwubahiriza bityo ntijye buri gihe yiroha ku muturage igahondagura uko yishakiye ngo kubera ko uwo muturage yavuganye n'itangazamakuru cyangwa imuziza ko yandikiye inzego z'ubuyobozi kandi nyine icyo izo nzego zishinzwe ari ukumukemurira ibibazo mu gihe cyose azitabaje.
Aya mashyaka yombi atewe kandi impungenge n'uburyo gukemura ibibazo by'abanyarwanda bikomeje gusaba ingufu z'umurengera, kuko kuba minisiteri zari zifite mu nshingano zazo gukemura ikibazo cy'abanyeshuri zitarihutiye kugikemura bikagera n'aho ba nyir'ubwite bumva bagomba guharanira uburenganzira bwabo, biteye ikibazo gikomeye kuko usibye no kuba bamwe mu banyeshuri bari bafunzwe byarabaviriyemo ubumuga, ibi binateza igihugu igihombo kuko amafaranga akoreshwa mw'isubirwamo ry'ibyemezo bihutiweho, bitanarimo ubushishozi no gushyira mu gaciro, yagombye gukora ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Aya mashyaka yombi arasaba minisiteri y'uburezi gukuraho inzitizi zose zibangamira ukwiga kw'umunyeshuri wahawe buruse bityo na bariya bakomeje kurengana bakarenganurwa. Minisiteri y'uburezi igomba gusaba amashuri makuru na za kaminuza kwongera igihe cyo kwiyandikisha kuko kuvuga ko kwiyandikisha bizarangira kuwa mbere tariki ya 30 Nzeli 2013 nabyo aya mashyaka yombi asanga ari ukwirengagiza nkana ubukene bwugarije abanyarwanda kandi amande y'ubukererwe ibigo bishobora guca nayo ashobora gutera bamwe mu banyeshuri ibibazo bibaviramo no guhagarika amashuri yabo. Niba ikibazo gikemuwe nikirangire burundu aho kugira abakirenganiramo.
Aya mashyaka yombi arasaba kandi inzego zose zirebana n'ibibazo abashoferi bagaragaje ko nabyo byashyirwa imbere maze bigakemuka.
Aya mashyaka yombi arashima byimazeyo inzego zose (iz'igihugu, mpuzamahanga n'itangazamakuru ritandukanye) zakomeje kuba hafi y'aba banyeshuri n'abashoferi mu bibazo bari bashowemo na polisi, akanashima by'umwihariko abanyarwanda bakomeje kwerekana ko ibibazo bafite ntawundi uzabibakemurira ataribo ubwabo.
Amashyaka FDU-Inkingi na PS-Imberakuri arasaba Leta kandi kwirinda gukomeza guturaho abaturage ibyemezo batagishijweho inama kandi aribo ingaruka zigeraho mbere ababifashe bigaramiye.
Uburenganzira buraharanirwa. Nta muntu uteze kuzabuduha mu biganza.
Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Nzeli 2013.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo
Tel: 0788501333/0728636000
PS-Imberakuri
Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa mbere
Tel: 0788814906

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.