Pages

Wednesday, 11 September 2013

Rwanda: Kuboneka k’umwana wa Fred Rwigema cyangwa gutekinika?


Kuboneka k'umwana wa Fred Rwigema cyangwa gutekinika?

alfred gisa
Inkuru ijyanye n'umuhungu wa Fred Rwigema wagiye ahagaragara ngo nyuma y'imyaka yihishe ngo kubera ko umugore wa Rwigema yashakaga kumwicisha we na nyina ikigera mu binyamakuru yateye benshi kubivugaho ariko mu buryo butandukanye, bamwe bati nibyo  uyu muhungu asa na Rwigema abandi bati kuki abonetse ubu, abandi bati Janet Rwigema n'umuntu mubi n'ibindi.
Ariko ubwanditsi bwa The Rwandan bukimara gusoma iyi nkuru yanaciye ku rubuga igihe.com rukunze kuvuga ibyo inzego zimwe za Leta zarusabye cyangwa zarwemereye kuvuga, twagerageje kubaza neza abantu bazi umuryango wa Fred Rwigema kuva kera ndetse bagiye banakurikirana uko uwo muryango umerewe ubu.
Icyo benshi bahurizaho n'uko  kuba ashobora kuba ari umwana wa Rwigema bishoboka dore ko ababonye amafoto ye ku rubuga rwa facebook ku izina rya Alfred Gisa bavuga ko asa cyane na Rwigema ariko ngo mu kiganiro urubuga igihe.com kibogamiye kuri Leta iri ku butegetsi mu Rwanda cyagiranye n'umupfakazi wa Fred Rwigema ngo ahakana ko uwo mwana ntawe azi ko ahubwo yakwigaragaza bakagenzura ko ari uwa Rwigema koko.
Icyo benshi kandi batinzeho ni uburyo ibinyamakuru bibogamiye cyane kuri Leta ya Kigali nka igihe.com na News of  Rwanda bitinyuka kwandika inkuru nk'iyi ndetse bigasa nk'ibyibasira umupfakazi wa Fred Rwigema ku buryo benshi babibonamo undi mukino wa Leta y'u Rwanda muri ya yindi bita gutekinika.
Umuntu utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara wakoze mu nzego z'iperereza mu Rwanda yabwiye The Rwandan ko nta munyamakuru wo mu Rwanda ushobora gutinyuka kwandika inkuru nk'iriya  atabiherewe uruhushya cyangwa ngo asabwe kuyandika.
Hari benshi bahamya ko Janet Rwigema ari we wibasiwe muri iyi nkuru kubera ko umufasha wa Perezida Kagame ari we Jeannette Nyiramongi Kagame ngo n'ubundi amumereye nabi nk'uko bitasibye kugaragara mu binyamakuru bitavuga rumwe na Leta ya Kigali nk'Umuvugizi.
Ikindi kivugwa ni ishyari Kagame afitiye Rwigema n'ubwo atakiriho bwose, iyo urebye amateka y'intambara ya FPR guhera mu 1990 usanga abayavuga bashyigikiye Perezida Kagame bashaka kuyatangirira ku Mulindi n'igihe Kagame yari amaze kuba umukuru w'ingabo za FPR. Hari benshi bavuga ko Kagame aterwa ipfunwe cyane no kuba atari mu b'ikubitiro batangije urugamba ku buryo ngo ashaka kwangiza izina rya Rwigema ngo asigare ari we witwa intwari wenyine.
Hari bamwe mu banyarwanda bashyira mu majwi Kagame mu rupfu rwa Rwigema ndetse n'urwa abandi nka ba Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, Adam Waswa, Vedaste Kayitare, Steven Ndugute n'abandi..
Uyu mwana se yaba koko ari uwa Rwigema akaba yari yararenganijwe na mukase Janet Rwigema? Ni umuhungu wa Rwigema koko Leta ikaba ishaka kumugira igikoresho mu gutoteza Janet Rwigema cyangwa n'umuntu wiyitirira Rwigema akaba atangiye kubifashwamo n'abakeneye kwerekana Janet Rwigema nk'umubyeyi gito?
Marc Matabaro
The Rwandan

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.