Pages

Tuesday 10 September 2013

Ese Kigeri hari icyo apfa na Kagame?


Maze iminsi mbona inyandiko zicicikana hirya no hino ku mbuga zitandukanye zivuga kuri kigeri. Zimwe zimufata nk'umuntu w'inararibonye muri politike y'urwanda ndetse abaharanira uburenganzira bwa muntu nka Matata na Ndagijimana bakamushyira mu bantu ngo bashobora kunga abanyarwanda. Abandi bamufata nk'umuntu wateje akaga mu Rwanda igihe yangaga  imyanzuro yavaga muri kamarampaka yo kuri25/9/1961n'imidugararo ingabo ze  zateje mbere ya revvolisiyo yo muri 1959 n'ibitero by'inyenzi byazahaje Urwanda inyuma yay kugeza muri 1967. Ariko se ko ibyo bitero by'inyenzi zaje kuvamo inkotanyi byari bigamije kugarura Kigeri ku butegetsi ku ngufu, kuki nyuma y'intsinzi ya FPR Kigeri atatahutse ngo yambare ikamba yime ingoma I Mwima, bikaba ahubwo byumvikana mu mvugo ze ko atahwemye kunenga ingoma ya Kagame nawe kandi ntahweme kumunenga?

Kigeri na Kagame bapfana iki?

Burya koko ngo abagira ibyo bapfa ni abagira icyo bapfana. Reka turebe Kigeri udacana uwaka na Kagame icyo baba bapfana. Kigeri ni uwa Musinga mwene Rwabugiri(tuzabigarukaho kuko ashobora kuba atari se) na nyina Kanjogera ka Rwakagara. Naho Kagame akaba ari mwene Rutagambwa rwa Kampayana ka Cyigenza cya Rwakagara.Aha rero murabona ko aba bagabo bombi bahurira kuri Rwakagara mu gisekuru cyabo cya hafi. Uyu Rwakagara akaba yari mu byegera by'umwami Rwabugiri wategetse Urwanda kuva 1853 kugeza1887. Rwakagara yaje kuba umutoni cyane kuva aho nyina wa Rwabugiri Murorunkwere bari barahaye akabyiniriro Inyamibwa apfiriye.

Rwakagara yagiriye inama Rwabugiri yo kwica umuhutu Seruteganya- bavugaga ko yateye inda nyina Murorunkwere- ariko ntiyice uwo Murorunkwere, ariko aba bombi baje gupfa. Rwabugiri amaze kumenya ko babeshyeraga nyina atari atwite niko gutonesha Rwakagara, arongora umukobwa we Kanjogera agira na musaza we Kabare umwiru. Aba babiri n'undi muvandimwe wabo Ruhinankiko nibo bahiritse ingoma y'umwami Rutarindwa mu kiswe kudeta yo ku  Rucunshu;  bica Rutarindwa wari warimitswe na Rwabugiri bimika Musinga wabyaye Rudahigwa na Kigeri.

Kigeri na Kagame bapfa iki?

Igihe intambara yari irimbanije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, nari mfite inshuti yanjye twiganaga  yahoze ikora akazi k'ubuyobozi kwa Kinani mbere yo kuza muri Libya, ikaba yari umututsi wigize umuhutu. Ariko aho inkotanyi zimaze guterera si ugukotana yivayo. Uyu rero akaba yari inshuti magara na bamwe mu bantu bavuganiraga FPR i Buraya na Amerika, akenshi bashakisha amafranga yo kugura intwaro no kumvikanisha impamvu abatutsi bagomba gusubira ku butegetsi. Iyi nshuti rero twajyaga impaka za buri munsi kuri iriya ntambara. Njyewe akenshi namubwiraga ko FPR igamije gusubiza umwami Kigeri ku butegetsi, Urwanda rukongera rukaba ubwami kandi abakurambere bacu baratubwiye ububi bw'ingoma ya cyami bikaba byaratumye barwana inkundura ngo badusigire Republika.

Uyu musore ubu uri mu myanya ikomeye i Kigali, yampishuriye ibanga yenda namwe mwaba mutari muzi. Yarambwiye ati:«Kigeri yakoze amakosa yatumye abatutsi babura ubutegetsi muri 1959,humura muri gahunda zacu Kigeri nta mwanya azongera kugira muri kiriya gihugu». Njye ariko ntabwo nabyemeraga kuko nziko abenshi mu batutsi bize hanze bagiye babikesha inkunga Kigeri yakaga mu mahanga. Nkibuka ko kuva muri 1962 kugeza 1967, ababtutsi barwaniraga gusubiza Kigeri ku butegetsi bateye ibitero hirya no hino mu gihugu, Nshili, Bweyeye, mu Birunga , Bugesera , Bugarama, n'ahandi heshi. Namubazaga rero icyo ibyo bitero byari bigamije niba atari ugucyura Kigeri. We yanyumvishije ko kuvuga Kigeri ko ari ukugirango ingufu z'abarwanaga zidatatana, ariko icyari kigamijwe ari ugushyiraho ubutegetsi bw'abatutsi.Iyi nshuti yanjye kandi iyo yabaga isobonurira abanyamahanga amavu n'amavuko y'ubwicanyi bwariho buba mu Rwanda muri 1994, yababwiraga ko abahutu bagomba gutegekwa n'abatutsi kuko aribo ba nyiri amateka, abahutu nta mateka bagira.

Ibi naganiraga n'inshuti yanjye ntabwo nabyemeraga kugeza igihe njyewe niyumviye umuvugizi wa Kigeri muri Kanama 1994, avugira kuri Radio Gahuzamiryango yemeza ko ingabo za FPR Inkotanyi ari abicanyi. Bamubaza niba ingabo za Kinani zari zimaze kugera muri Zaire (RDCongo) atari abicanyi ati ibyo simbizi. Bityo, we yemezaga ko Kigeri ariwe ugomba kuyobora igihugu FPR itayobora kandi igizwe n'abicanyi.  Kigeri wari umaze imyaka aba muri Uganda na Kenya, FPR iri hafi gufata ubutegetsi yari yarahungiye muri USA. FPR nayo ikimara gufata ubutegetsi ntiyaciriye Kigeri akari Urutega. Bakoze uko bashoboye ngo bamwangishe abaturage n'ubundi batamukundaga, ariko noneho babigira intwaro yo kubumvisha ko FPR ihari kugirango ibakingire interahamwe( Abatutsi), abandi kugirango Kigeri atagarura ubwami( Abahutu).

Ibi byo gusebya Kigeri nabisanze mu Rwanda ubwo nari mvuye muri Libya muri 2007, nyuma y'imyaka 20 ntaba mu Rwanda. Iyo nabaga nasuye abaturage turiho twinywera amarwa FPR itarayaca, abahutu n'abatutsi bateranye, baranyarukaga bakambwira uko bari mameranye muri 1994. Bose bemeranya ko abantu baje kwica mu gace ntuyemo ari ababaga baturutse ahandi nabo batazi, dore ko bagiye banarongorana. Hari abatutsi bafite abagore b'abahutukazi bari kumwe mbere ya jenoside na n'ubu bakaba bakiri kumwe.Mubyo ukuri kuko ntawe nishishaga muribo ko yamvamo, nagiye mbabaza ibyerekeye ingoma ya Kagame. Bose banyumvishije ko Kagame abakingiye ibibi byinshi cyane cyane Kigeri ushaka kugaruka agaruye ubwami. Abahutu nabo bakanyongereraho ko Kagame adahari Kayumba yaza akabamara.

Ibi rero byanyeretse ko aba bantu bogejwe mu bwonko kugirango bazemere mu gihe kiri imbere ko bariya babwiwe ko ari abanzi bashobora kuba ataribo bizagorana. Kagame rero arakora uko ashoboye hamwe n'agatsiko ke ngo hatongera kuba amakosa  nk'ayo Kigeri yakoze muri 1959, nkuko iriya nshuti yanjye ibivuga, maze abatutsi bakongera kubura ubutegetsi. Ikindi nakuyemo ni uko Kagame yatinyaga Nyamwasa, kuko nganira n'aba baturage muri 2007 ndakeka ko Nyamwasa yari Ambasaderi mu Buhinde. Ntabwo byantangaje  rero Nyamwasa ahunze muri 2010!

Ese Kigeri yakoze amakosa koko muri 1959?

Nibyo koko Kigeri yakoze amakosa menshi muri 1959, ariko ntabwo numvikana n'intagondwa z'agatsiko zumva ko Kigeri yagombaga gukora ibishoboka byose kugirango icyami kiganze mu Rwanda. Padri Nahimana Thomas ajya atubwira ko ngo hari ibintu3 umwana w'umuntu adashobora gutangira: abaturage bivumbuye ku butegetsi, imvura y'umuvumbi n'umukobwa washatse kurongorwa! Muri 1959, ingabo za Kigeri zakoze ubwicanyi hirya no hino mu gihugu nkuko umukobwa wa Mbonyumutwa aherutse kubitubwira ku Ijwi rya Rubanda, icyo gihe yewe ngo izo ngabo zikaba zarabateye n'aho bigaga. Ibi byose bikaba byari bigamije gucecekesha rubanda rugufi rwari rumaze gukanguka rugahaguruka kugirango rurwanye akarengane. Izi ngufu nyinshi zakoreshejwe n'ingabo za Kigeri nizo zanihutishije Revolisiyo yo muri 1959.

Ikosa ry'injyanamutu kuri 25/9/1961

Ubu bwicanyi bwakorwaga n'ingabo za Kigeri hirya no hino mu gihugu siyo makosa Kigeri yakoze yonyine. Ikosa rikomeye gusumba ayandi ni ugusuzugura abanyarwanda , akanga ibivuye mu matora ya Kamarampaka yo kuri 25/9/1961yagombaga gusezerera ingoma ya gihake abaturage bakaba bari bihitiyemo Republika. Nuko Kigeri  agafata inzira agahunga agakora umutwe w'inyeshyamba bise InyenziIngangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi- bagatera Urwanda kuva mu kwezi k'Ukwakira( amezi  3 gusa  nyuma y'ubwigenge bwo ku ya 1/7/1962) 1962 kugeza mu Gushyingo 1967 bagamije kugarura ubwami bwa Kigeri ku butegetsi ku ngufu.

Abatutsi b'abahezanguni nkuko iriya nshuti yanjye yabinyumvishaga, bo bemeza ko Kigeri yagombaga gukora nk'ibyo FPR iriho ikora ubu bakanga ko habaho amatora cyangwa se yanaba hakabaho itekinika nkuko FPR yabyawe na LUNARI ya Kigeri ibikora ubu mu Rwanda, maze umuhutu ntazapfe ageze ku mwanya w'ubutegetsi nyakuri. Kumva ko umututsi ariwe ugomba gutegeka abahutu bakaba abaja, niryo nkeka kosa Kigeri ahuriyeho nanone na mwene wabo Kagame.

Ngiyo soko y'urwango ruri hagati ya Kigeri na Kagame: kuba atarakoze uko ashoboye ngo abatutsi bagume ku ngoma abahutu bagafata ubutegetsi. Mu nama yabereye muri Uganda yo gushinga umutwe wa FPR Inkotanyi bakawusimbuza uwari uriho wa LUNARI wari warashinzwe n'ibwami mbere ya Revolisiyo yo muri 1959, niho uku kutumvikana kwagaragaye cyane hagati y'abashyigikiye ubwami bwa Kigeri n'abashaka ko habaho ubutegetsi bukora nk'ubwami ariko butitwa gutyo byatangiye.Kugirango aba bombi bagire aho bahurira byabaye ikibazo kuri Rutaremara wari watumije inama; ariko biragaragara ko byananiranye burundu.

Nyamara aba bose iyo usesenguye neza usanga nta n'icyo bapfa kuko ingengabitekerezo ( ideology) yabo ni imwe: umututsi agomba gutegeka umuhutu akaba umuja. Ibi muzabisanga mu nyandiko z'abatutsi bakoranye na Kagame ubu bakorera hanze y'Urwanda aho bamagana ako karengane( soma Rwanda Briefing, ya Kayumba, Rudasingwa nabandi. Reba videwo y'umwana wa Kayumba Nyamwasa uko asobanura akarengane abahutu bagirirwa mu gihugu cyabo!) Aha rero twavuga ko Kigeri na Kagame icyo bapfa atari ukuntu bagomba gupyinagaza umuhutu, ahubwo ari intebe. Buri wese aravuga ati ninjye ugomba kuyicaraho.

Kigeri na Kagame iyo bakora nka Rudahigwa Nkubito y'imanzi

Rudahigwa ashobora kuba yarakoze amakosa  kuko yari umuntu nkatwe twese. Abenshi bazambwira bakimara gusoma iyi nyandiko bati kuki utavuze ibya ya baruwa Abagaragu b'i bwami bamwandikiye ivuga ikanyiza ry'Abahutu? Abandi bazambwira bati kuki utavuze ko ajya kujya i Buraya bwa nyuma yafashe Gitera mu mashati akamwasa urushyi?Ariko abo bose bazanibuke wa mugani uvuga ngo ijambo ryiza riruta indaro nziza. Rudahigwa azahora yibukwa nk'Intwari mu z'imbere kubera ijambo rimwe gusa yavuze. Iri jambo yarivuze igihe intagondwa z'abatutsi zamusabaga kwica Habyarimna Gitera wari warakamejeje muri Astrida ( Butare) n'ishyaka rye rya APROSOMA, maze akababwira ati aho kwica Gitera nimwice ikibimutera. Iri jambo niryo ryatumye umwamikazi Gicanda yubahwa ku ngoma ya Kayibanda na Kinani aba mu nzu za Leta, atumirwa mu minsi mikuru ya Leta kugeza aho intakaragasi z'Interahamwe zimwivuganye muri 1994.  

I Butare aho  Gicanda yari atuye, ni nko muri metero 400 y'aho bamwe mu bana ba Gitera bari batuye, akaba ari muri kilometero 3 zo kwa Gitera, aba bose babanye neza na Gicanda.  Rudahigwa ntiyigeze abwira ingabo ze ngo  zijye gutsemba abantu bose batuye ku Kinteko kwa Gitera ,dore ko ari n'ibilometero bike uvuye i Mwima h' i Nyanza ,aho umwami yari atuye. We yabwiye intagondwa zashakaga agatwe ka Gitera ati Gitera ariho arababwira ko abahutu barambiwe akarengane, nimushake ukuntu mugaca. Abonye ibintu bimunaniye, niho yafashe umugambi wo kujya i Burundi akiyahura. Abatutsi bazakubwira ko atiyahuye ari umuzungu wamuteye urw'ingusho, dore ko ngo yari yagiye kureba muganga we. Umuntu yakwibaza ukuntu umukuru w'igihugu yarwara akajya i Burundi, nkaho bamuhamagarije umuganga, dore ko icyo gihe n'indege zagwaga i Astrida (petit porteur) zivuye i Bujumbura.

Kigeri amaze gusimbura Rudahigwa dore ko nawe avuga ko babikoze bamutunguye igihe bari mu ishyingura rya Rudahigwa, yakoze nk'umuntu w'umusore uzi ko kunyitsa aribwo buryo bwo kuyobora, uwo unyikije akakuyoboka, ibi akaba abihuriyeho na Kagame. Burya intagondwa ntiba ikorera uruhande byitwa ko ibogamiyeho ahubwo iba ikorera abo byitwa ko irwanya, nkuko twabivuze hejuru. Ubutagondwa bwa Kigeri n'agatsiko ke nibyo byihutishije revolisiyo yo muri 1959, ibibi byayibayemo byose nawe yagombye kubibbazwa. Intambara zabaye nyuma ya Kamarampaka yo muri 25/9/1961nazo yagombye kuzibazwa. Kuko iyo aza gukora nk'abandi bami bo muri Afrika akemera ugushaka kw'abaturage( la volonté populaire, People's will), ubu abahutu n'abatutsi baba babanye neza nkuko Abanyabutare babanye n'umwamikazi Gicanda dore ko nta n'uwamurindaga yagiraga,  yabagaho nk'umuturage wundi usanzwe.Tumwubaha nk'umubyeyi kandi tumukunda twese abanyabutare.

Hari ijambo abanyamahanga bakunda gukoresha  ryitwa cercle vicieux ( vicious circle) umuntu agenekereje yavuga mu Kinyarwanda ko ari uguhora uzenguruka ku ruziga. Kigeri yaratsinzwe n'ishyaka rye UNAR muri 1961, atera Urwanda amena amaraso kugera muri 1967. Abamena amaraso kuva muri1990 mu Rwanda no mu baturanyi niwe wabatoje kwica bakiri bato ubu bikaba bigaragara ko kuyobora byabananiye. Niyo mpamvu UNAR na Kigeri bize undi mutwe bati twiyuburure tuvuge ko turwanya FPR tugaruye ubwami! Kigeri, mu kinyarwanda baravuga ngo ushaje asigaho, nawe sigaho. Rugamba yararirimbye ngo jya umenya gusaza utanduranyije cyane.  Nimurekere aho guhora muzenguruka ku ruziga wowe n'izo ntagondwa zigushuka.

Abakoranya amakoro bagashinga iradiyo irangurura ivuga ko ishaka kugarura ubwami si wowe bariho bagirira neza baragirira neza Kagame n'agatsiko ke. Menya ko watsindanywe  na UNAR ubu yabaye nk'inzozi mbi mu mitwe y'abaturage. Uzahamagare umwe mu baturanyi bawe aho muri Amerika umubaze uti Fair Play bivuze iki? Abanyarwanda ugomba kuba ubasobanukiwe kundusha; ubu barituramiye,bariho  barareba umukino abakwiyitirira barimo, igihe nikigera bazakubwira akari I Murore!

Tugire inama aba bagabo bombi

Ndahindurwa, inama wari wagiriwe na ba Matata na Ndagijimana yari iya Kigabo. Byaba byiza wigendeye witwa ko wunze abanyarwanda aho kugenda usebye ubonye abahutu n'abatutsi wasubiranishijemo muri 1957 bagakora amarorerwa bakicana, bagahunga kugeza n'aho habaye jenoside. Byaba ari igisebo ubugira kabiri  kuri wowe aba bantu bongeye gusubiranamo mu izina ryawe, kubera umuhate wo kumva ko ugomba kongera kwima ingoma abahutu bakongera kuguheka naho abatutsi bakagutwaza urujigo! Urashaka ko uzasiga amateka akuvuga nka Kanjogera cyangwa Kagame? Umunyarwanda aravuga ngo ntagahora gahanze akungamo ati burya si buno.

Kagame nawe wumva ko Kigeri yakoze amakosa yo kwemera amatora yo muri 1961, ntayatekinike nkuko FPR ibikora ubu uribeshya cyane. Guhonyora abahutu kwawe, ubarasira mu manama za Byumba, ubatwikira i Butare na Nyungwe, abandi ubasenyera nka Ntahobari na Kinani, abandi ukabatorongeza, ntibibujije kuba hakiriho abakurwanya batuma utagoheka bose wanahaye akabyiniriro k'Interahamwe cyangwa FDLR kandi ubabeshyera.  Abenshi ni abavutse ukimara gufata ubutegetsi ku ruhembe rw'umuheto. Iyaba warebaga kure nka Nkubito y'imanzi, washyikiranye n'abo ba Gitera ukareba ikibatera gufata ikaramu bagashyira hanze amafuti yawe, abandi nabo bagafata intwaro nkawe muri 1990; erega burya ngo uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Va ku izima, turavuga ngo na nyina w'undi abyara umuhungu.

 

 Nkusi Joseph

shikama.fr

------------------------------------------------------------------------------------------------------

                               Icyitonderwa

Abanyarwanda  bitondere ibyitwaUbuhanuzi. Akenshi usanga ababukora baba bafite ibyo bagamije. Urugero ni nk'uwo bavuga wahanuriwe ko Kagame navaho azasimburwa na KIGERI! N'utagera aragereranya. Kigeri ibyo yakoze yarabikoze azabisabire imbabazi aze abe mu Rwanda nk'abandi banyarwanda ariko kuvuga ngo azima ingoma abamushuka baramuroha mu makosa ashobora kuzamujyana mu nkiko nyuma ya Kagame!

Urwanda twifuza twese nyuma ya kagame ni igihugu cy'abanyarwanda, abahutu , abatwa n'abatutsi bareshya imbere y'amategeko.Bakishyira, bakizana bagasaranganya ibyiza by'igihugu ntawe uryamiye undi mu gihugu kizira amaraso. Ibi nta kundi twabigeraho tutari mu gihugu kiyobowe muri Republika na Demokrasi

 

Ifoto: uvuye i bumoso: Kigeri na KagameIfoto: uvuye i bumoso: Kigeri na Kagame

Ifoto: uvuye i bumoso: Kigeri na Kagame

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.