Pages

Wednesday 11 September 2013

Rwanda: Uburyo agatsiko ka ba mafia ba Jeannette Kagame gakomeje gusahura umutungo kamere wa Kongo

Uburyo agatsiko ka ba mafia ba Jeannette Kagame gakomeje gusahura umutungo kamere wa Kongo

Agatsiko ka ba mafia Jeannette Kagame Nyiramongi gakoreshejwe na mafia mugenziwe Jacquiline Mukeshimana Bunyenyezi kamaze igihe kirekire gasahura umutungo kamere wa Kongo mu bicye bigezurwa n'inyeshamba za M23 kabifashijwemo n'umwicanyi kabuhariwe Gen Jack Nziza
Itohoza rimaze iminsi rikorwa n'Umuvugizi rihamya ko agatsiko kaba Mafia ba Jeannette Kagame Nyiramongi kamaze igihe kirekire gasahura umutungo kamere wa Kongo, kawukura mu bice bya Kongo bitandukanye byagiye bifatwa n'inyeshyamba za Perezida Kagame, zagiye ziyogoza Kongo mu bihe bitandukanye.
Aka gatsiko kaba mafia Jeannette Kagame kakaba gafashwa na Major General Jack Nziza wagiye agira uruhare rutaziguye mu guteza imvururu muri Kongo, ari na ko aha icyanzu ako gatsiko kari kayobowe na Simba Manasseh hamwe na Jacqueline Bunyenyezi Mukeshimana, kugirango basahure amabuye y'agaciro hamwe n'imbaho zo mu bwoko bwa Libuyu.
Nyuma y'aho Simba Manasseh apfiriye urupfu rudasobanutse, Jeannette Kagame yahise yimika mafia mugenzi we Jacqueline Mukeshimana Bunyenyezi, babanye bakiri abana i Burundi, bakaza na none kongera kubana ari bamwe mu bakobwa bagezweho mu mugi wa Nairobi , mbere yuko bashaka abagabo. Ubwo bucuti bwa Jeannette Kagame na Jacqueline Nyiramongi Bunyenyezi bukaba ari bwo bwatumye Jeannette Kagame amugirira ikizere kugirango ayobore ako gatsiko ka ba Mafia, gakomeje gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Ako gatsiko kakaba karanatangiye cyera gusahura umutungo kamere wa Kongo mu bice byagenzurwaga n'inyeshyamba za CNDP, gakoresheje Gen Ntaganda Bosco nk'icyanzu cyo gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Si Gen Ntaganda gusa kakoresheje mu gusahura uyu mutungo kamere wa Kongo, dore ko dufite gihamya zerekana ko ako gatsiko gakorana n'inyeshyamba za FDLR, ari na byo byatumye Gen Laurent Nkunda akurwaho icyizere igihe yari ayoboye inyeshyamba za CNDP, nyuma y'aho yibeshye agafunga inyeshyamba za FDLR zari zigemuriye abo ba mafia ba Jeannette Kagame amabuye y'agaciro, binyuze kuri Generali Major Jack Nziza, inshuti magara ntunsige ya Jeannette Kagame, hamwe na mafiya ye, Jacqueline Mukeshimana Bunyenyezi.
Kubera uburyo bw'inyungu ziturutse kuri ubwo bucuruzi bwa Jeannette Kagame, ni bwo bwatumye umugabo we perezida Kagame ashora igihugu mu ntambara na Kongo, ubwo yashingaga umutwe w'inyeshyamba za M23, zafashijwe n'igisirikare cya RDF kugirango bafate igice kinini cya Kongo gikungahaye ku mabuye y'agaciro, hamwe n'imbaho za Libuyu, ari na byo bituma perezida Kagame akora uko ashoboye kugirango asuganye ingufu mu bihugu byo mu karere, mu rwego rwo kugirango abone ingufu zo kurwanya ingabo za Loni kugirango ze kwambura inyeshyamba ze za M23 ibirwanisho, kubera ko ari zo akoresha nk'ikiraro giha icyuho agatsiko ka Jeannette Kagame Nyiramongi, binyuze muri Jacqueline Mukeshimana Bunyenyezi, kugirango basahure amabuye y'agaciro hamwe n'imbaho za Libuyu, bituruka muri Kongo.
Ako gatsiko ka ba mafia, gasahura amabuye y'agaciro kayakuye mu bice bya Warikare, banyuze muri Masisi kugera mu nkengero za Goma mu gice kiyobowe n'inyeshyamba za M23, aho bagemura ayo mabuye y'agaciro mu nzu ya Jacqueline Mukeshimana Bunyenyezi ituriye Ikivu, ari na ho amamodoka y'inzego z'umutekano za Kagame aba afite inomero inzego z'ubutasi za Uganda zikoresha (Plaque za Uganda), ziherekejwe n'abasirikare bashinzwe kurinda umutekano w'umukuru w'igihugu, bazwi ku izina ry'aba Jepe kugera i Kigali, aho na none uyu mutungo bawugemura ku isoko mpuzamahanga.
Abo ba mafia ba Jeannette Kagame kandi, bayobowe n'umugererwa we Jackline Mukeshimana Bunyenyezi, basahura imbaho za Libuyu muri Kongo, bakazinyuza mu bice bigenzurwa n'inyeshyamba za M23, ku mupaka wa Bunagana, aho bazigemura ku masoko mpuzamahanga atandukanye.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Sep 9 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.