Pages

Monday, 23 September 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] Gisenyi: Abanyeshuri bafunzwe bakekwaho kubiba amacakubiri

 
 



ETAG – Rubavu: Abanyeshuri 4 mu maboko y' Ubutabera bakekwaho kubiba amacakubiri mu banyeshuri
Abanyeshuri bane bo mu ishuri ry' imyuga rya Rubavu - Gisenyi (Ecole Technique de Gisenyi, bari mu maboko y' Ubutabera nyuma yo gukwirakwiza inyandiko zibiba amacakubiri n' urwango mu bandi banyeshuri.
 New  0  0 Google +0
 0
 
Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n' uwa gatandatu , mu ishuri ry' imyuga rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, nibo bakekwaho kuba ari bo bakwirakwije impapuro zibiba amacakubiri mu bandi banyeshuri.
Umuvandimwe w' umwe muri aba banyeshuri yandikiye ISHEJA.COM agira ati: "Mu byukuri mfite ikibazo cya murumuna wanjye ufunzwe hamwe n' abandi bana bose ni 5. Bose barimo kwiga mu kigo cya ETAG i Rubavu, akaba agiye kurata ibizamini bya Pratique birimo kuba mu mashuri y' imyuga. Ubuyobozi bw' ikigo buvuga ko bafite Ingengabitekerezo ya Jenoside, ubundi twajya kubaza kuri Polisi bakaturindagiza."
JPEG - 38.4 kb

Ikigo cya ETAG - Rubavu
Umuyobozi w' Ishuri ry' imyuga rya Gisenyi yatangarije ISHEJA.COM ko abanyeshuri batawe muri yombi ari bane aho kuba batanu. Uyu muyobozi utashatse ko amazina ye amenyekana, yagize ati: "Hari amagambo atari meza yagiye akwirakwizwa mu kigo, bakaba bari mu maboko ya Polisi.
Ni abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n' uwa gatandatu. Muri iki kigo nta ngengabitekerezo ya Jenoside yari isanzwe iharangwa."
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y' Iburengerazuba Supt. Vita Hamuza, yatangarije ISHEJA.COM ko abo banyeshuri bari mu maboko y' Ubutabera.
Yagize ati: "Hari inyandiko zidasinye 'Tracts' zakwirakwijwe mu kigo, zariho amagambo y' urwango n' amacakabiri. Nyuma y' iperereza, abanyeshuri 4 batawe muri yombi. Polisi yarangije ibyayo, ibashyikiriza ubushinjacyaha nabwo bubashyikiriza urukiko, hashize ibyumweru bibiri batawe muri yombi."
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y' Iburengerazuba, Vita Hamuza, avuga ko hategerejwe imyanzuro y' urukiko.


Umufasha Joseph - imirasire.com
- See more at: http://imirasire.com/Amakuru/Hirya-no-Hino/Mu-Rwanda/article/etag-rubavu-abanyeshuri-4-mu-maboko-y-ubutabera-bakekwaho-kubiba-amacakubiri-mu-banyeshuri#sthash.DSNBQzxx.dpuf
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.
__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.