Pages

Monday, 23 September 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] Batatu barimo umwana n’umwuzukuru wa nyakwigendera, bakurikiranyweho gutaburura umurambo we

 
 

Batatu barimo umwana n'umwuzukuru wa nyakwigendera, bakurikiranyweho gutaburura umurambo we

Auteur : Umurengezi Regis
4
649
20/09/2013
Ikarita y'u Rwanda ni akari mu ibara ry'umutuku, akaba ariko kabereyemo amahano yo gutaburura umurambo w'umusaza umaze umwaka ashyinguwe (Ikarita/Interineti)

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu Karere ka Nyabihu hafungiwe abagabo batatu bakurikiranyweho gutaburura umurambo w'umusaza umaze umwaka ashyinguwe, bamushakamo icyuma kizwi ku izina rya "tige"gishyirwa mu kuguru kigasimbura igufa. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kibuye, Akagali k'Akabatezi, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu ho mu Ntara y'Uburengerazuba, mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri, ariko Polisi iravuga ko aya makuru yayamenye ejo bundi kuwa gatatu. Umurambo wataburuwe ni uwa nyakwigendera Sebutozi Silas, bamwe mu bakurikiranyweho kumutaburura akaba ari umwana we yibyariye witwa Munyakaragwe Theophile, n'umwuzukuru we Nsabimana Theogene. Aba uko ari babiri ngo baba barafatanyije gutaburura imva ya nyakwigendera bafatanyije n'ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kibuye, Hatangishaka Jackson. Spt Vita Amza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba akaba n'umugenzacyaha muri iyo ntara yabwiye Ikinyamakuru Izuba Irashe ati "Ayo makuru niyo, polisi yayamenye kuwa gatatu hari umusaza witabye Imana bakamushyingura, bamwe mu bantu harimo umwana we bagiye gutaburura imva ye bashaka icyuma gisimbura igufa (tige) kuko hari imyumvire mu baturage ko icyo cyuma kigura amafaranga menshi" Munyakaragwe Theophile (umuhungu wa nyakwigendera) ngo niwe waketswe ku ikubitiro dore ko abaturage bamusanganye ibitiyo n'imyenda yanduye isa nk'igitaka cyo mu mva, nawe ahita yemera ko yari kumwe n'abo bagabo batatu. Munyakaragwe yasobanuye ko iyo tige yari mu kuguru kwa se wakoze impanuka y'imodoka mu mwaka w'1983, ariko akitaba Imana umwaka ushize, bakaba rero bari bayiboneye isoko rya miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda bagombaga guhabwa bakimara kuyishyikiriza abari bakeneye kuyigura, nubwo yanze kubavuga amazina.
Uyu Munyakaragwe icyaha aracyemera akanasaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange, aho ahamya ko ibyo yakoze biteye isoni nta handi hantu yigeze abyumva, gusa bagenzi be babiri bo ntibemera icyaha. Nsabimana Theogene ahakana yivuye inyuma uruhare rwe mu gutaburura sekuru we, akaba avuga ko ashinjwa na Munyakaragwe kubera ibibazo basanzwe bafitanye mu muryango. Hatangishaka Jackson ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu wa Kibuye nawe ibyo akurikiranyweho arabihakana nubwo Munyakaragwe ahamya ko mu gihe bari bitwikiriye ijoro bataburura ariwe wabacungiraga umutekano ari kumwe n'undi muntu batavuze izina. Spt Vita yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo gushinyagurira imirambo, avuga ko gutaburura umuntu washyinguwe n'umuryango we mu cyubahiro gikwiye umubyeyi ari ibintu bigayitse kandi biciye ukubiri n'umuco nyarwanda. Aba bagabo mu gihe baba bahamwe n'icyaha cyo gutaburura umuntu washyinguwe bakabikora mu buryo bumutesha agaciro nk'uko biteganywa n'ingingo y'180 yo mu gitabo cy'amatageko mpanabyaha mu Rwanda, bazahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi.   .
__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.