Kagame niba ashaka harmonisation politike muri East Africa nkuko imaze imyaka irenga 10 ivugwa nibayikore ariko bareke uburezi bwigenge, universites zikore uko zibyumva ari mu kwigisha, gushiraho amasomo, gushaka abarimu, kurihisha abanyeshuri, gukoresha indimi, gushyiraho za facultes, centres n'ibindi. u Rwanda rufata East Africa nk'igihugu kimwe kandi gitegekwa na Rwanda, bityo ibyerekeye competition hagati y'ibihugu bikaba bitagomba kubaho. Ubu ni ubuswa n'ubujiji bikabije. No hagati y'abavandimwe haba competition.
Ibi byose biriyongera kuri ya visa imwe ya Kenya, Uganda na Rwanda izashyirwaho umwaka utaha. Iyi visa touristique ntacyo izungura u Rwanda kubera izi impamvu:
1) Igihe abaturistes bamaraga mu Rwanda kizagabanuka kuko baza bafite visa y'ibindi bihugu 2 bashaka gusura , bityo recettes za tourisme zigabanuke.
2) Abashizeho iyo visa unique bibagiwe ko no muri tourisme haba competition. Aha bigasobanura ko igihugu iki niki kitazitabira gutanga iyo visa unique ahubwo kizatanga visa imwe ijya muri icyo gihugu kunera impamvu navuze haruguru.
3) Bizagora kugabana amafaranga azaturuka muri iyo visa unique kuko bizagora kumenya abayihawe.
Tanzania yo ntikeneye iyo visa touristique kubera ko ishobora guhomba kubera impamvu navuze harugu.
Ikindi kandi u Rwanda rufite ibihugu bidasaba visa nka USA na UK. Ibihugu bya Afurika bikaba bisaba visa kuri aeroport mu Rwanda. Bityo ibyo byose bikaba inzitizi mu gukoresha iyo visa unique no kugabana amafaranga azaba ayiturutseho.
----- Forwarded Message -----
From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 26 September 2013, 10:07
Subject: Re: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
Kugira universites nyinshi zipiganwa si bibi kandi byose ntibicungwe na Leta. Diversite mu burezi ni nziza kugira ngo abanyeshuri bahitemo bakurikije ubushobozi, amikoro ndetse n'ibyo bashaka kwiga. Ntaho nigeze mbona universite imwe ifite izindi universites ziyishamikiyeho zinyayagiye mu gihugu ho, Iyo yaba ibaye indi ministere y'Uburezi.
Iyo one university izongera lourdeur administrative, ntizagabanya budget itangwa kuri ayo mashuri yose yari asanzwe kuko abayategeka bazakomeza guhembwa uko byari bisanzwe, nta nubwo tuzi niba bazasezerwa, hari n'izindi nzego ziyongera zizacunga iyo universite nshya kandi n'izari zisanzwe muri buri universite zikomeze. Iyo one universite izongera duplication kuko buri universite iyishanikiyeho izagomba kugira ubushobozi bwihariye kuko iba kure y'izindi.
Universite imwe ishobora kugira campus, departemnts, instituts, facultes, centres, schools nyinshi ariko akenshi ziba zegeranye ziri mu mugi umwe kugira ngo abanyeshuri bashobore gukoresha services zaba zitari aho bigira nka librairies. Urugero ni uko librairie ya buri shuri iba idafite ibitabo byose bityo umunyeshuri agashobora kujya kugifata aho kiri kandi hafi. Hari n'amasomo amwe umunyeshuri aba ashobora kujya kwiga mu yindi universite, departement cyangwa faculte mu gihe byegereranye. Bityo ibyo byose bikorohera abanyeshuri kandi bikagabanya duplication. Bityo ntibibe ngombwa ko buri universite yakwigisha amasomo yose. Ibo kandi byakorohera abanyeshuri iyo habaye conferences na public lecture muri universite imwe kuko abanyehsuri bo mu zindi universite bayitabira bitagoranye.
Ikindi kandi harmonisation mu burezi Kagame arwanira muri East Africa ni ubuswa bukabije. Ni habeho amashuri yigisha ibyo ashaka kandi kurusha ayandi, habeho n'andi arihisha minerval nke cynagwa nyinshi kurusha ayandi, habe n'andi afite criteres zayo zo kwinjiza abanyeshuri bityo abanyeshuri bahitemo bakurikije ubuhanga , amikoro n'ubushobozi bafite. Harmonisation isi ukwigisha bimwe, si ugutanga ibizamini bimwe, si ukurihisha mineraval imwe, si ugutanga diplome zimwe, si ukwigisha mu rulimi rumwe.
Biragara ko Kagame atagifite ibitekerezo nkuko atagifite umutungo kuko wose yarawugurishije. Asigaye yitwaza East Africa muri byose. East Africa itariho u Rwanda ntacyo rwakora. Uburezi mu Rwanda abona nabwo ntaho bushingiye mu gihe budashamikiye ku Bugande na Kenya twese tuzi ko nta bikoresho bagira mu mashuri no kwigisha bikaba biri hasi ugereranije n'ibindi bihugu bya Afrika.
From: jean kubwimana <kubwijdamas2002@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, 25 September 2013, 22:36
Subject: Re: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
Ba nyarubuga,
Ntabyo inkotanyi zitazahindura mu Rwanda,ni izina ry'igihugu ndumva zaba ziri hafi kurihindura
ariko bimwe na bimwe mu byo zihindindura ntizatinze kubona ko zibeshya ,zavanyeho ururimi rw'igifaransa,ntizatinze kubona ko zakoze amakosa..zategetse abaturage guhinga ibigori..ntibyatinze kugaragara ko iyi gahunda yateje inzara mu gihugu..muri iyi gahunda yo kuvana faculité ya médecine i Ruhande n'imwe muri gahunda ya FPR inkotanyi yo kurandura ibyakozwe na gouvernement zayibanjirije,ariko kandi akaba ari kimwe mu gikorwa gikomeye cyo gusubiza inyuma umugi wa Butare dore ko nubusanzwe uyu mugi FPR Inkotanyi ntacyo yawumariye kuva yafata ubutegetsi,iyo FPR irangajwe imbere na KAGAME yirirwa yisehenga ngo yazanye amajyambere mu Rwanda, iyo ugeze muri uwo mugi usanga warasubiye inyuma cyane,kandi ariwo wari umugi wa kabiri mu Rwanda,byaba se byaratewe n'iki kugirango izamarere ziwutere umugogo,iyo ugeze ahitwaga mu cyarabu,ukagera ku bitaro bya université uciye ahahoze ishuri rya sous officiers usanga ari ivumbi gusa nta kaburimbo irimo.
Leta ya FPR yagombye kwita ku majyambere y'uturere twose aho guhindagura ibintu uko ibyishakiye,
De : Anastase GASANA <anastasegasana@hotmail.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mercredi 25 septembre 2013 23h08
Objet : RE: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
Ngabo,
Guhinduka imwe ni byiza kuko biha ingufu Kaminuza yose no guhererekanya abalimu(siniriwe mvuga ibya budget), bikanafasha n'abanyeshuli bayigamo n'abazayirangizamo ntihagire ukeka ko hari diplome yabonywe aha n'aha yaba iruta iyakuwe hariya handi kandi byose ari Kaminuza imwe y'iguhugu.
Kandi kubera ko ukiri muto nkaba njya mbona uba ushaka kumenya amateka amwe namwe, nagirango nkubwire ko Leta yariho mu 1963 mu gushyiraho bwa mbere Universite y'u Rwanda yahisemo kuyishyira i Butare aho kuyishyira i Kigali muri Capitale y'igihugu kuko abategetsi b'icyo gihe babyanze ngo abanyeshuli batazajya babakoreraho za greves(imyivumbagatanyo) na manifestations, baravuga ngo nibagende epfo iyongiyo za Butare batazava aho baza kubasakuriza. C'est la la petite histoire yatumye Universite ijya i Butare. Abategetsi gutinya greves z'abanyeshuri. Byaradusetsaga kubona u Rwanda ari rwo hafi rwonyine kw'isi yose rutagiraga Universite mu murwa mukuru warwo.
Birumvikana kandi biragaragarira buri wese ushaka kubibona ko Universite Nationale du Rwanda iyo iza gutangirira i Kigali Capitale muri 1963 nkuko byari bimeze mu bindi bihugu nk'i Burundi, Uganda Tanzania, Kenya n'ahandi, ubu iba imeze neza kurusha uko imeze ubu.Hari n'abalimu b'abanyamahanga babaga bakenewe(permanents ou visiteurs) bangaga kuza kuyigishamo kuko bumvaga ko ari ukugera i Kigali ukongera ukajya ahandi hantu.Urumva ko ibyo byose byayidindije. Noneho mu kuyisonga burundu, ubundi butegetsi bwasimbuye ubwo muri 1963 aho gukosora iryo kosa ngo buyizane mu murwa mukuru w'igihugu, bayicamo ibice bibiri kimwe i Butare ikindi i Nyakinama, nuko regionalisme iba yiyongereye ku gutinya urusaku rw'abanyeshuri na za greves zabo, byose bihumira ku mirari, UNR yangirika ityo kuva mw'iterura ryayo kugeza magingo aya.
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
CC: rwanda-l@yahoogroups.com
From: ngabo@arcor.de
Date: Wed, 25 Sep 2013 22:29:07 +0200
Subject: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
"... bivuze ko ishami rya Medecine rya Kaminuza y'i Butare rizahava rikaza i Kigali."
Banyarubuga,
sinumva impamvu universités zose zihindutse imwe, ariko kuba ubuganga buzaza i Kigali muri KHI ndumva ari byiza, kuko abanyeshuri bazabona uburyo bwinshi kandi bworoshye bwo gukora stages muri za hôpitaux z'i Kigali, dore ko ari ho hari nyinshi cyane.
Twibuke ko na CHK itari icyitwa gutyo, yahindutse CHUK (Cenre Hospitalier Universitaire de Kigali). Abanyeshuri benshi biga ubuganga i Butare niho bazaga gukorera stages zabo.
Ngabo
----- Original Nachricht ----
Von: "robmillecollines@ymail.com" <robmillecollines@ymail.com>
An: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Datum: 25.09.2013 22:14
Betreff: *DHR* Re : Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
> De la dissolution ou la dilution de l'Université Nationale du Rwanda/UNR
> historique?! Yubile ya 50 yayo bite? __Rob
>
>
> --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Emmanuel Mwiseneza
> <emwiseneza@...> a écrit :
> >
> > http://www.mukerarugendo.com/?p=1845
> >
> > MWEMMA
> >
>
>
>
__._,_.___
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights https://twitter.com/itwagira https://www.facebook.com/itwagiramungu Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.