Pages

Thursday 12 September 2013

{FATA IJAMBO} UBUTEGETSI BW'U RWANDA NGO NI NK'UBWA GASHAKABUHAKE

http://www.youtube.com/watch?v=4ngY_f4ywnc

Mu mpera z'umwaka w'2010, leta  y'u Rwanda yakoresheje igikorwa cyo gutumira abanyarwanda baba hanze kuza gusura u Rwanda, kugirango babashe gushishikariza n'abandi gutahuka. 
     
          Icyo gikorwa cyiswe "NGWINO UREBE" cyitabiriwe n'abanyarwanda basaga ijana batuye mu bihugu bitandukanye; mu baturutse mu gihugu cy'u Bubiligi n'ubwo nta wigeze afata icyemezo cyo gutahuka, aliko abenshi muli bo bahisemo kuba abatoni kuli Leta y'u Rwanda ku buryo bugaragara, ndetse nk'uko bisanzwe iyo umukuru w'u Rwanda aje nko mu bihugu  by'i Bulayi abanyarwanda benshi bajya kwigaragambya bamwamagana; mu gihe abandi ndetse na babandi bagiye muri "NGWINO UREBE" bo usanga ahubwo bakora indi myigaragambyo yo kumushyigikira.

Umwe mu banyarwanda baturutse mu gihugu cy'u Bubiligi bwana      Karuranga Saleh we aliko yahisemo kutayoboka ubutegetsi bw'u Rwanda nka bagenzi be bajyane, ahubwo ahitamo kurwanya ubwo butegetsi bwamwishyuliye itike y'indege ndetse akanacumbikirwa ku buntu mu mahoteli meza y'i Rwanda mu gihe cy'ukwezi . 

                            Nyuma y'aho havuzwe byinshi ngo impamvu we yahisemo inzira yo kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ngo n'uko  atahawe ku kamanyu k'umutsima nk'abandi; bityo ahitamo kwivumbura.
             
 Niyo mpamvu twifuje kumenya imvo n'imvano yabyo, adusobanulira impamvu yahisemo umurongo we bwite.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.