Ibyo bibazo Kagame ashaka kubikemura mu buryo bwinshi harimo Zero competition hagati y'ibihugu kubera ako u Rwanda nta mutungo rusigaranye, nta mwanya u Rwanda gisigaranye kubera abaturage benshi, ifaranga u Rwanda rukoresha riri hejuru cyane kurusha ayandi muri East Afrika bityo tourisme n' ibigurishwa bikaba bihenda mu Rwanda, bityo export ikaba idashoboka.
Kuba ifaranga riri hejuru Kagame nibyo ashaka nyamara bituma ubuzima buhenda mu Rwanda kandi n' ibicuruzwa bivuye hanze bikaba byinshi mu Rwanda, ibivuye mu Rwanda bigurishwa muri East Afrika akaba ari mbarwa. Niyo mpamvu abanyarwanda bajya kwivuriza i Burundi, guhinga no guhaha i Bugande. China ikora export kurusha ibindi bihugu ahanini kubera ko ifaranga ryabo riri hasi. Kumva ibi bibazo ntibigomba kuba ufite PhD muri Economie.
Ibyo bibazo kandi bakazakemurwa na ya rangamuntu izatuma abanyarwanda bajya mu Bugande na Kenya bitabagoye ndetse n'intambara Kagame arwana muri Congo kugira ngo ahatuze abantu kandi akoreshe umutungo wabo. Kagem ibibazo bimubanye byinshi ku buryo yumva ko ahubwao abanyarwanda bose basohoka.
Kagame yagurishije byose, asigaranye amara masa. Nawe arareba agasanga nta gisigaye kandi no kugarura ibyo yagurishije biragoye. Igisigaye ni ugutanga akazi ko gukubura i Kigali kugira ngo abanyarwanda bakuburire abaguze ibyo byose (minerais, banques, societes, ibyayi, hotels). Ibyo byose yabikoze kugira ngo u Rwanda rube No 1 muri Doing business. Hakiyongera na obsession yifitiye yo gushaka amakashi yo guha FPR no gusangira abayigize.
From: SHEMA <shimamungu@gmail.com>
To: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Cc: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>
Sent: Thursday, 26 September 2013, 10:51
Subject: [uRwanda_rwacu] Re: [ForumUrunana] Re: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
"Jya umenya yuko urukundo ruruta byose mu buzima" S.P.
Eugène Shimamungu
Site: http://www.editions-sources-du-nil.eu/
Blog: http://www.editions-sources-du-nil.com/
Kagame niba ashaka harmonisation politike muri East Africa nkuko imaze imyaka irenga 10 ivugwa nibayikore ariko bareke uburezi bwigenge, universites zikore uko zibyumva ari mu kwigisha, gushiraho amasomo, gushaka abarimu, kurihisha abanyeshuri, gukoresha indimi, gushyiraho za facultes, centres n'ibindi. u Rwanda rufata East Africa nk'igihugu kimwe kandi gitegekwa na Rwanda, bityo ibyerekeye competition hagati y'ibihugu bikaba bitagomba kubaho. Ubu ni ubuswa n'ubujiji bikabije. No hagati y'abavandimwe haba competition.
Ibi byose biriyongera kuri ya visa imwe ya Kenya, Uganda na Rwanda izashyirwaho umwaka utaha. Iyi visa touristique ntacyo izungura u Rwanda kubera izi impamvu:1) Igihe abaturistes bamaraga mu Rwanda kizagabanuka kuko baza bafite visa y'ibindi bihugu 2 bashaka gusura , bityo recettes za tourisme zigabanuke.2) Abashizeho iyo visa unique bibagiwe ko no muri tourisme haba competition. Aha bigasobanura ko igihugu iki niki kitazitabira gutanga iyo visa unique ahubwo kizatanga visa imwe ijya muri icyo gihugu kubera impamvu navuze haruguru.3) Bizagora kugabana amafaranga azaturuka muri iyo visa unique kuko bizagora kumenya abayihawe.Tanzania yo ntikeneye iyo visa touristique kubera ko ishobora guhomba kubera impamvu navuze harugu.Ikindi kandi u Rwanda rufite ibihugu bidasaba visa nka USA na UK. Ibihugu bya Afurika bikaba bisaba visa kuri aeroport mu Rwanda. Bityo ibyo byose bikaba inzitizi mu gukoresha iyo visa unique no kugabana amafaranga azaba ayiturutseho.
----- Forwarded Message -----
From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 26 September 2013, 10:07
Subject: Re: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
Kugira universites nyinshi zipiganwa si bibi kandi byose ntibicungwe na Leta. Diversite mu burezi ni nziza kugira ngo abanyeshuri bahitemo bakurikije ubushobozi, amikoro ndetse n'ibyo bashaka kwiga. Ntaho nigeze mbona universite imwe ifite izindi universites ziyishamikiyeho zinyayagiye mu gihugu ho, Iyo yaba ibaye indi ministere y'Uburezi.
Iyo one university izongera lourdeur administrative, ntizagabanya budget itangwa kuri ayo mashuri yose yari asanzwe kuko abayategeka bazakomeza guhembwa uko byari bisanzwe, nta nubwo tuzi niba bazasezerwa, hari n'izindi nzego ziyongera zizacunga iyo universite nshya kandi n'izari zisanzwe muri buri universite zikomeze. Iyo one universite izongera duplication kuko buri universite iyishanikiyeho izagomba kugira ubushobozi bwihariye kuko iba kure y'izindi.Universite imwe ishobora kugira campus, departemnts, instituts, facultes, centres, schools nyinshi ariko akenshi ziba zegeranye ziri mu mugi umwe kugira ngo abanyeshuri bashobore gukoresha services zaba zitari aho bigira nka librairies. Urugero ni uko librairie ya buri shuri iba idafite ibitabo byose bityo umunyeshuri agashobora kujya kugifata aho kiri kandi hafi. Hari n'amasomo amwe umunyeshuri aba ashobora kujya kwiga mu yindi universite, departement cyangwa faculte mu gihe byegereranye. Bityo ibyo byose bikorohera abanyeshuri kandi bikagabanya duplication. Bityo ntibibe ngombwa ko buri universite yakwigisha amasomo yose. Ibo kandi byakorohera abanyeshuri iyo habaye conferences na public lecture muri universite imwe kuko abanyehsuri bo mu zindi universite bayitabira bitagoranye.Ikindi kandi harmonisation mu burezi Kagame arwanira muri East Africa ni ubuswa bukabije. Ni habeho amashuri yigisha ibyo ashaka kandi kurusha ayandi, habeho n'andi arihisha minerval nke cynagwa nyinshi kurusha ayandi, habe n'andi afite criteres zayo zo kwinjiza abanyeshuri bityo abanyeshuri bahitemo bakurikije ubuhanga , amikoro n'ubushobozi bafite. Harmonisation isi ukwigisha bimwe, si ugutanga ibizamini bimwe, si ukurihisha mineraval imwe, si ugutanga diplome zimwe, si ukwigisha mu rulimi rumwe.Biragara ko Kagame atagifite ibitekerezo nkuko atagifite umutungo kuko wose yarawugurishije. Asigaye yitwaza East Africa muri byose. East Africa itariho u Rwanda ntacyo rwakora. Uburezi mu Rwanda abona nabwo ntaho bushingiye mu gihe budashamikiye ku Bugande na Kenya twese tuzi ko nta bikoresho bagira mu mashuri no kwigisha bikaba biri hasi ugereranije n'ibindi bihugu bya Afrika.
From: jean kubwimana <kubwijdamas2002@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, 25 September 2013, 22:36
Subject: Re: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
Ba nyarubuga,
Ntabyo inkotanyi zitazahindura mu Rwanda,ni izina ry'igihugu ndumva zaba ziri hafi kurihindura
ariko bimwe na bimwe mu byo zihindindura ntizatinze kubona ko zibeshya ,zavanyeho ururimi rw'igifaransa,ntizatinze kubona ko zakoze amakosa..zategetse abaturage guhinga ibigori..ntibyatinze kugaragara ko iyi gahunda yateje inzara mu gihugu..muri iyi gahunda yo kuvana faculité ya médecine i Ruhande n'imwe muri gahunda ya FPR inkotanyi yo kurandura ibyakozwe na gouvernement zayibanjirije,ariko kandi akaba ari kimwe mu gikorwa gikomeye cyo gusubiza inyuma umugi wa Butare dore ko nubusanzwe uyu mugi FPR Inkotanyi ntacyo yawumariye kuva yafata ubutegetsi,iyo FPR irangajwe imbere na KAGAME yirirwa yisehenga ngo yazanye amajyambere mu Rwanda, iyo ugeze muri uwo mugi usanga warasubiye inyuma cyane,kandi ariwo wari umugi wa kabiri mu Rwanda,byaba se byaratewe n'iki kugirango izamarere ziwutere umugogo,iyo ugeze ahitwaga mu cyarabu,ukagera ku bitaro bya université uciye ahahoze ishuri rya sous officiers usanga ari ivumbi gusa nta kaburimbo irimo.
Leta ya FPR yagombye kwita ku majyambere y'uturere twose aho guhindagura ibintu uko ibyishakiye,
De : Anastase GASANA <anastasegasana@hotmail.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mercredi 25 septembre 2013 23h08
Objet : RE: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
Ngabo,Guhinduka imwe ni byiza kuko biha ingufu Kaminuza yose no guhererekanya abalimu(siniriwe mvuga ibya budget), bikanafasha n'abanyeshuli bayigamo n'abazayirangizamo ntihagire ukeka ko hari diplome yabonywe aha n'aha yaba iruta iyakuwe hariya handi kandi byose ari Kaminuza imwe y'iguhugu.Kandi kubera ko ukiri muto nkaba njya mbona uba ushaka kumenya amateka amwe namwe, nagirango nkubwire ko Leta yariho mu 1963 mu gushyiraho bwa mbere Universite y'u Rwanda yahisemo kuyishyira i Butare aho kuyishyira i Kigali muri Capitale y'igihugu kuko abategetsi b'icyo gihe babyanze ngo abanyeshuli batazajya babakoreraho za greves(imyivumbagatanyo) na manifestations, baravuga ngo nibagende epfo iyongiyo za Butare batazava aho baza kubasakuriza. C'est la la petite histoire yatumye Universite ijya i Butare. Abategetsi gutinya greves z'abanyeshuri. Byaradusetsaga kubona u Rwanda ari rwo hafi rwonyine kw'isi yose rutagiraga Universite mu murwa mukuru warwo.Birumvikana kandi biragaragarira buri wese ushaka kubibona ko Universite Nationale du Rwanda iyo iza gutangirira i Kigali Capitale muri 1963 nkuko byari bimeze mu bindi bihugu nk'i Burundi, Uganda Tanzania, Kenya n'ahandi, ubu iba imeze neza kurusha uko imeze ubu.Hari n'abalimu b'abanyamahanga babaga bakenewe(permanents ou visiteurs) bangaga kuza kuyigishamo kuko bumvaga ko ari ukugera i Kigali ukongera ukajya ahandi hantu.Urumva ko ibyo byose byayidindije. Noneho mu kuyisonga burundu, ubundi butegetsi bwasimbuye ubwo muri 1963 aho gukosora iryo kosa ngo buyizane mu murwa mukuru w'igihugu, bayicamo ibice bibiri kimwe i Butare ikindi i Nyakinama, nuko regionalisme iba yiyongereye ku gutinya urusaku rw'abanyeshuri na za greves zabo, byose bihumira ku mirari, UNR yangirika ityo kuva mw'iterura ryayo kugeza magingo aya.
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
CC: rwanda-l@yahoogroups.com
From: ngabo@arcor.de
Date: Wed, 25 Sep 2013 22:29:07 +0200
Subject: *DHR* Aw: Re: Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
"... bivuze ko ishami rya Medecine rya Kaminuza y'i Butare rizahava rikaza i Kigali."
Banyarubuga,
sinumva impamvu universités zose zihindutse imwe, ariko kuba ubuganga buzaza i Kigali muri KHI ndumva ari byiza, kuko abanyeshuri bazabona uburyo bwinshi kandi bworoshye bwo gukora stages muri za hôpitaux z'i Kigali, dore ko ari ho hari nyinshi cyane.
Twibuke ko na CHK itari icyitwa gutyo, yahindutse CHUK (Cenre Hospitalier Universitaire de Kigali). Abanyeshuri benshi biga ubuganga i Butare niho bazaga gukorera stages zabo.
Ngabo
----- Original Nachricht ----
Von: "robmillecollines@ymail.com" <robmillecollines@ymail.com>
An: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Datum: 25.09.2013 22:14
Betreff: *DHR* Re : Kaminuza imwe y'u Rwanda: Butare itakaje faculté de Médecine
> De la dissolution ou la dilution de l'Université Nationale du Rwanda/UNR
> historique?! Yubile ya 50 yayo bite? __Rob
>
>
> --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Emmanuel Mwiseneza
> <emwiseneza@...> a écrit :
> >
> > http://www.mukerarugendo.com/?p=1845
> >
> > MWEMMA
> >
>
>
>
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (4) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.