inchalah,
Gahunda yo guca igifaransa n'umujinya Kagame agifitiye bituruka ku mujinya udashira afitiye abafaransa. Uwo mujinya azawupfana. Uwo mujinya rero aho niho afite honyine yawerekana. Ibindi byose yagerageje ntacyo byatanze. Abafaransa ntacyo bahinduye kuri politike ku byerekeye genocide mu Rwanda Kagame avuga ko aribo bayiteye. Ahubwo bakomeje kumubwira ko ibyiza ari ukuvuga ukuri kuri byose bijyane na genocide. Kagame rero we ntabishaka. Iyo ni opportunite bari bamuhaye arayisuzugura. Ahitamo gukomeza guhangana no guca igifaransa yumva ko wenda bahindura politike yabo. Igifaransa nitwe abanyarwanda gifiyiye akamaro. Kitavuzwe mu Rwanda, umufaransa ntiyarara atariye dore ko mu Rwanda nta zindi interets bahafite. Igifaransa kitavuzwe mu Rwanda kizavugwa ahandi. Urugero: ibihugu byinjiye muri Francophonie kuva Kagame yakuraho igifaransa byariyongereye. Na Tanzania ngo yaba yiteguye guzaba kuba membre observateur cyangwa associe.
Ngo iyo ubuze shebuja w'imbwa, niyo ukubita umugeri. Mumbabarire, uwo mugani sinzi niba nawuvuze neza.
From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 28 September 2013, 10:41
Subject: Re: *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n'inyandiko z'ubu zitagikoresha-Rwangombwa
"...Jye mbona mu Rwanda ukurikije amateka yarwo mabi y'ubuhunzi hakwiye multilinguisme Anglais/Francais. Guca igifaransa mu Rwanda ni ugutegura ahabi hazaza h'u Rwanda n'abanyarwanda..."
Kgm we niveau ye ishobora kudatuma yumva akamaro ka bilinguisme ku gihugu cy'u Rwanda. Ariko umugore we aracyivuga ashobora kumwunvisha ibyiza byo kuvuga igifransa! Ikindi, abajyanama be bamaze iki ko abenshi bize muri système français? Mu Bugande, muri Kenya na Tanzaniya hari amashuli yigisha igifransa. Naho mu rwanda ngo igifransa nibagisuzugure? None se no muri constitution bagikuyemo? Hari icyemezo cyafatiwe urwo rulimi au niveau ya parlement na sénat? Niba igisubizo ari oya, bizandikwa kuri KGM we ubwe! Ibi kandi nibyo bita: "sous-développement mental".
Kuba urulimi rwarakunaniye sicyo cyatuma ubuza abandi kurwiga!
De : Anastase GASANA <anastasegasana@hotmail.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Samedi 28 septembre 2013 1h14
Objet : RE: *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n'inyandiko z'ubu zitagikoresha-Rwangombwa
IGIFARANSA cyagombaga kugaragaraho kuko guca igifaransa mu Rwanda ari politiki mbi ya FPR Inkotanyi yirengagiza ko plus de la majorite y'abantu bize mu Rwanda bize amashuli yabo yose mu gifarnsa ari abahoze mu Rwanda abavuye i Burundi, Congo no mu bindi bihugu francophones. Ntitugoma kandi kwirengagiza nka FPR ko dufite impunzi z'abanyarwanda zinyanyagiye hirya no hino kw'isi mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa nk'ubufaransa nyine, ubusuwisi, Ububiligi, Afrique de l'ouest francophonesyose, Afrique centrale yose, za Madagascar, Iles Comores Mayotte n'ahandi henshi abanyarwanda bari. Bariga muri urwo rurimi abana babo bariga muri urwo rurimi, ubwo se FPR ikeka ko abo banyarwanda bose batazatahuka umunsi umwe mu gihugu cyabo ngo bakigiremo uruhare n'uburengazira busesuye bwo kubona akazi no kugikorera ngo nuko batavuga icyongerereza. Jye mbona mu Rwanda ukurikije amateka yarwo mabi y'ubuhunzi hakwiye multilinguisme Anglais/Francais. Guca igifaransa mu Rwanda ni ugutegura ahabi hazaza h'u Rwanda n'abanyarwanda.
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: jngarambe2010@yahoo.fr
Date: Fri, 27 Sep 2013 20:43:34 +0100
Subject: *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n'inyandiko z'ubu zitagikoresha-Rwangombwa
Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n'inyandiko z'ubu zitagikoresha-Rwangombwa
Yanditswe kuya 27-09-2013 - Saa 15:26' na Elisée Mpirwa
Ubwo mu minsi ishize Banki Nkuru y'u Rwanda(BNR)yashyiraga hanze inoti nshya y'amafaranga 500 bamwe batunguwe no gusanga nta rurimi rw'Igifaransa ruriho, ariko Guverineri w'iyi banki avuga ko basanze atari ngombwa kuko ngo na dosiye za leta z'ubu zikoresha cyane Ikinyarwanda n'Icyongereza.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ibyerekeranye n'ibibazo byibazwa n'abaturage kuri iyi noti, yagize ati "Kuba nta gifaransa kiriho ni uko twasanze n'ubundi inyandiko nyinshi za leta zisohoka mu Kinyarwanda n'Icyongereza, bityo dusanga atari ngombwa cyane ko dushyiraho Igifaransa."
Inoti nshya ya Rwf500 (hejuru) hamwe n'inoti yari isanzwe iriho Igifaransa
Ubusanzwe itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza, ariko ubu inyandiko nyinshi zituruka mu nzego z'ubuyobozi zisohoka ahanini mu ndimi z'Ikinyarwanda n'Icyongereza.
Nk'uko Rwangombwa yabisobanuye, nta zindi mpamvu zatumye ururimi rw'Igifaransa rutagaragara kuri iyi noti, byatewe ni uko rutagikoreshwa cyane mu Rwanda nk'uko byahoze mu myaka yashize, dore ko ubu u Rwanda rubarizwa mu miryango itandukanye ikoresha ururimi rw'Icyongereza nk'uwa Afurikaka y'Iburasirazuba (EAC) ndetse na Commonwealth.
Rwangombwa kandi yavuze no ku kuba iyi noti nshya ifite amabara asa n'inoti y'amafaranga 1,000 ati "Nibyo koko iyi noti ijya gusa nk'iyi 1,000 ariko ibiyiranga ntabwo bihuye nk'uko itangazo twashyize ahagaragara ubwo yajyaga ku isoko ribigaragaza. Ntabwo ari ikibazo kuba bisa kuko n'amadorali ya Amerika arasa kandi abantu bamenya iya 50 cyangwa iyi 100."
Kuva mu 2009 kugeza ubu mu Rwanda guhera mu mashuri mato kugeza muri za kaminuza, Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu myigishirize, aho bitandukanye no mu myaka yabanje imyigishirize yifashishaga ururimi rw'Igifaransa.
Uru rurimi rw'Icyongereza kandi ni rwo rurimi ruhuriraho n'ibihugu byinshi ku isi mu buryo bwo gutumanaho, cyane cyane bigaragarira mu nama mpuzamahanga zitandukanye zibera hirya no hino ku isi ndetse n'inyandiko zikomeye ziba akenshi ziri muri uru rurimi rukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bwongereza, bigaragara nk'aho ari byo biyoboye ibindi ku isi dore ko imyanzuro bifata ntawe uyivuguruza.
mpirwaelisee@igihe.rw
__._,_.___
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights https://twitter.com/itwagira https://www.facebook.com/itwagiramungu Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.