Pages

Monday 23 September 2013

Re: [rwanda_revolution] Mu gihe kiri imbere, abagabo bazasaba ko 30% by'imyanya igenerwa abagore isubirwamo

Singombwa ko haba imibare yandikwa mu itegeko nshinga igabanya abagore n'abagabo imyanya. Njye numva nta kibazo ko abagore baba benshi kurusha abagabo mu gihe abo bagora batorwa babiharaniye muri demokarasi nyayo  no mu matora adapfipfitse. Siko bimeze rero ubu kuko abagore bo mu Rwanda bahatirwa imyanya kandi sibo bitabira politike kurusha abandi ku isi. Nizeye ko Kagame atazavuga mu ruhame ko abagore mu Rwanda aribo bitabira politike kurusha abandi. Iyo abo abagore bari bashoboye guhatana imyanya muri demokarasi si ngombwa ko umubare w'imyanya bazahabwa iba itegeko. Kugira abagore igikoresho ngo ugere ku byo ushaka muri politike n'abyo ni uguta agaciro.
Kubagenera imyamya bituma birara ntibakore n'umurava kugira ngo bayiharanire.


From: Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
To: Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>
Sent: Monday, 23 September 2013, 8:53
Subject: [rwanda_revolution] Mu gihe kiri imbere, abagabo bazasaba ko 30% by'imyanya igenerwa abagore isubirwamo

 
Iyi nyandiko itumye nibaza impamvu wamugani Kagame yizera abagore ( mu bwinshi)cyane
kurusha abagobo. Ni uko barusha abandi ubwenge? Ni uko batavuguruza umugabo?
Niuko ubatunga urutoki bagaceceka?Ni uko batuje? Tubyibazeho.
Kandi na Khadaffi nibo bari bamushagaye.
Ubyumva adusobanurire.

Mukandori
_________________________________________________________________________________
Izuba

Umwanya w'Ibitekerezo

Mu gihe kiri imbere, abagabo bazasaba ko 30% by'imyanya igenerwa abagore isubirwamo

0
276
18/09/2013
Nzabonimpa Innocent (Ifoto/Ububiko)


Itegeko Nshinga rya Repubulika y' u Rwanda ryatowe kuya 26 Gicurasi 2003, riteganya ko Abagore bagenerwa 30% by'imyanya yose ifatirwamo ibyemezo. Iyo ngingo ijya gutorwa, abanyarwanda benshi bari bayishyigikiye kuko yari igamije gukemura ikibazo gikomeye cy'amateka yagaragazaga ko abagore bakandamijwe ndetse ko hakenewe ubwuzuzanye no kubateza imbere by'umwihariko.

Ariko mu gihe kiri mbere, biragaragara ko abagabo nabo bazahaguruka bagasaba ko iyo ngingo yasubirwamo, aho kugenerwa 30% by'imyanya yose ifatirwamo ibyemezo, ikaba yagabanuka cyangwa hakemezwa ko ikwiye guhinduka. Icyo gihe ipiganwa rigakorwa ku myanya yose ifatirwamo ibyemezo, aho kuvuga ngo abagore bafite imyanya bemerewe byanze bikunze.

Iyo uganiriye n'abagabo bari mu nzego zitandukanye (abize n'abatarize), usanga bose bemeranwa kuri iyo ngingo, ariko bakemeza ko yari ikwiye guhabwa igihe runaka. Ibyo bisobanura ko akarengane n'ikandamizwa ryakorewe abagore bo mu Rwanda, biturutse ku muco n'ubutegetsi bubi bwariho, byari bikwiye guhabwa imyaka runaka yunvikanweho n'Abanyarwanda bose mu rwego rwo gukosora amakosa yakozwe.

Ariko kandi mu gihe hari indi ngingo mu Itegeko Nshinga ivuga ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y'amategeko, nta gutonesha gushyingiye ku idini, akarere n'igitsina n'ibindi, nta busumbane bukwiye guhabwa intebe, ndetse ko hakwiye gushigikirwa umuco w'ipiganwa kuko nta Munyarwanda usumbya undi mu bwenge. Akaba ariyo mpanvu abagore bashishikarizwa kwitabira imyuga yose, kuko basaza babo bareshya mu mategeko no mu bwenge ndetse ko bakwiye kwigirira icyizere kuko ntacyo badashoboye.

Kuva mu mwaka w'2003, abagore bahawe amahirwe atandukanye yaba mu kwiga, imirimo n'ibindi ku buryo bari bakwiye no kumenya imyaka izakurikizwa ku bijyanye n'ayo mahirwe bahawe. Ibyo byari bikwiye kugira aho bihera naho bigarukira, noneho mu gihe runaka imbaraga zigashyirwa muri politiki y'ipiganwa hagati y'Abanyarwanda b'ibitsina byombi.

N'ubwo bitajya ahagaragara, usanga abagabo bibaza impanvu bapiganirwa 70% by'imyanya ifatirwamo ibyemezo yose hagati y'abagabo n'abagore, kandi 30% isigaye bakayiharira abagore bonyine. Ibyo bigenda bigaragara ko abagore bigarurira imyanya yose ikomeye gusumbya basaza babo. Hiyongeraho kandi imvugo izwi y'uko iyo umugore n'umugabo bapiganirwa umwanya, umugore aba afite amahirwe menshi yo kuwegukana. Ibi bigaterwa n'uko buri gihe abagabo baba abanyantege ke imbere y'abagore iyo utanga akazi ari umugabo kabone n'iyo ntazindi gahunda bafitanye.

Urugero mu myaka itanu iri mbere, umwana w'umukobwa wavutse mu mwaka w'1994, ashbora kuzaba arangije kaminuza kandi yarize neza kimwe n'umwana w'umuhungu. Azaba yaratojwe neza kimwe n'umwaka w'umuhungu, baragize amahirwe angana yo kwiga mu gihugu gifite ubuyobozi bwiza bushigikira uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi.

Mu mwaka w'2018, iyi ngingo yo guha 30% by'imyanya yose ifatirwamo ibyemezo yari ikwiye kuzasubirwamo. Kongera kuyiha amahirwe yo gukomeza gukurikizwa, byaba ari uguha akato igice kimwe cy'abanyarwanda aribo bagabo. Hazaba harimo kwivuguruza gukomeye, kuko Itegeko Nshinga rizaba rivuga ko abana bose bareshya imbere y'amategeko, bafite ubushobozi kimwe, bize kimwe kandi ntavangura irya riryo ryose. Ingingo ya 40 y'Itegeko Nshinga ikaba ivuga ko "Umuntu wese afite uburenganzira ku burezi".

Niyo mpanvu abagore bari bakwiye kumenya ko amahirwe bahawe y'umwihariko atazagumaho. Bari bakwiye gufata umwanya wo gukora ibishoboka bakiteza imbere, ndetse bagatangira kubitoza abakiri bato y'uko 70% by'imyanya yose ifatirwamo ibyemezo itazakomeza gupiganirwa na bose kandi ngo bagaruke bihirarire 30%.

Icyo gihe Ingingo ya 45 niya 46 y'Itegeko Nshinga zizaba zikurikizwa neza: Ingingo ya 45 "Abenegihugu bose bafite uburenganzira bwo kujya mu buyobozi bwose bw'Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko. Abenegihugu bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n'ubushobozi bwabo".

Naho Ingingo ya 46 ivuga ko "Umwenegihugu wese afite inshingano zo kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n'ubworoherane hagati yabo".

Ibi kandi bijyanye n'amahame remezo ya Leta y'u Rwanda avugwa mu ngingo ya 9, cyane cyane mu gika cya 2 n'icya 3: "Leta y' u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa: kurandurana n'imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n'ibindi no gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, ndetse gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize".

Abayobozi bari mu myanya itandukanye ifata ibyemezo bari bakwiye nabo gutangira gutekereza ko icyemezo ruraka kigira umumaro mu gihe runaka cyateganyijwe. Ariko nta tegeko ribaho igihe cyose, niyo mpanvu amategeko ahora avugururwa akajyana n'ibihe.

amininzab2002@yahoo.fr



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.