Pages

Saturday 28 September 2013

Fw: Re : Re : *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa

 

 
Mme Agnès, 

Ndabona bitari ngombwa kwirirwa mujya impaka z' ubusa, ngo murarwana ku rulimi rw' igifaransa Urwanda rwa Kagame rulimo gukuraho.
Impamvu bose barayizi rwose.
Ntawe uyobewe ko Jeannette Kagame yagerageje guha umugabo we amasomo y' igifaransa, bagisesekara i Rwanda.
Kagame yakubise hirya, akubita hino, asanga atabyivanamo, yewe no gukora interuro bimubera ikibazo.
Byageze aho bagera muri conjugaison ho, biba ibindi, aho bavuga za "plusque-parfaint, passé antérieur ntavuze za figures de style zibera muri urwo rulimi.
Ntabwo rero igifaransa ari nk' icyongereza, wiga iminsi 10 gusa ukaba urakimenye, nta " accent " ushizeho, nta " féminin na accord" bikoreshejwe.
Muribuka neza abanyarwanda bajyaga i Buganda gupagasa, batazi gusoma no kwandika, bamaraga amezi 5 i Singo-Mitiyana na Jinja, bagatahuka badudubiza urwongereza kandi bariberaga mu milima bahingira amashilingi na kwete(inzoga y' ibigori ya Uganda).

Kagame rero, nkurikije ibibazo byihariye yifitiye mu mutwe we, ntiwamwongereraho ibindi, ngo yige igifaransa.
Ntibinatangaje rwose, kuko umuntu wese uzi igifaransa, ashatse kuvuga Icyongereza, ntiyamara kabili, kuko amagambo hafi ya yose y' icyongereza akomoka ku gifaransa.
Uzarebe neza, uzasanga za sections littéraires zariho mu Rwanda, aho bigishaga i Kilatini, ikigereki, zose zisa nkaho zavanweho.
Uvuye i Buganda yishakira inzira ya bugufi, imuha urufaranga bidatinze, atitaye ku mateka y' Urwanda, umurage azaraga abana barwo.

Ni nayo mpamvu ahenshi usanga bubaka ibizu bya rutura, bikikijwe n' ibirahuli, ariko wagera mu nzu indani, ugasanga ari "feke", kuko abavuga icyongereza barangwa no kwiyerekana uko batari, haba ku myambalire inyuma, ariko wareba ikaliso bambaliyeho, ugasanga iteye ubwoba.
Ubwo uzi gushishoza yahita amenya impamvu zo gushaka kunyura ibusamo, ukiyerekana uko utari, ngo mu Rwanda ni heza, harakize, harubatswe, kandi rubanda nyamwinshi bicwa n' inzara, abana biyahura umusubizo, kubera kubura epfo na ruguru.

Yewe n'icyo Kinyarwanda Munyensanga yifuza ko gihabwa agaciro, ntibizashoboka, kuko nacyo kirakomeye, kandi urebye neza imyigire yacyo, ihuje neza n' igifaransa.
Ubwo uzabwira Général Ibingira ngo najye kwiga amasaku, atazi no kwandika izina rye koko?
Gusa mumenye ko nta muntu numwe ushobora gusiba amateka y' igihugu, kuko urulimi rwazanwe n'abantu batarenga 40.000 baturutse i Bugande, badashobora kuruhatira igihugu cyose ubuziraherezo.
Babyere cyangwa se babikunde, Urwanda ruzahora ruvuga indimi ebyili z' ibanze ari zo: "Igifaransa n' ikinyarwanda".
Ntabwo Kagame n'agatsiko cye bazahoraho, baraje basanga Urwanda ari intango sanango, bazanarusiga rwitwa Urwanda, yewe niyo bahindura amazina yose, bitinde azagaruka,,kandi ni vuba aha.
Ntagahora gahanze, kandi ukuli kwonyine niko kuzatsinda.
Ejo hari none, none habaye ejo, ibintu birimo kwiruka mba ndoga Bishingwe.

Bugarama City, défenseur de  tous les opprimés

En direct de  Toronto.

De : agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Samedi 28 septembre 2013 15h21
Objet : Re : Re : *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa

 


"...abanyarwanda ntitwari dukwiye gukomeza kwihambira ku ndimi zigenda zita agaciro umunsi ku wundi, ahubwo nitwite cyane ku kinyarwanda cyacu gakondo no ku ndimi z’amahanga zidufitiye akamaro uyu munsi n’ejo hazaza...." (C.Munyensanga)

C. Munyensanga,

Igifaransa gitaye agaciro kandi ari rumwe mu ndimi zivugwa muri LONI UA, UE no mu yindi miryango mpuzamahanga?

Ahubwo gira uti nidushishikarize urubyiruko kwiga indimi zose zishoboka, naho kurubwira ko igifaransa "ntakirimo" ni ukwibeshya.

Amahoro.

--- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Cyprien Munyensanga <munyensanga@...> a écrit :
>
>
>
> Nyakwigendera
> Loti Bizimana ati: “igifaransa kirakamye, igifaransa kirakamyeâ€!!!
>  
> Cyakora
> nubwo bwose mbona nta mpamvu yo kutacyandika ku noti niba kikibarirwa mu ndimi
> zemewe n’itegeko-nshinga ry’igihugu, ariko rero ntitwibagirwe ko igifaransa
> ubwacyo ari ururimi ruri ku muteremuko kw’isi yose, ndetse no mu bufaransa
> ubwaho (une langue en perte de vitesse, y compris en France!)
>  
> Ubu
> amashuri akomeye, amenshi yigenga, yo mu Bufaransa ubwaho (HEC Paris, EM Lyon,
> ESSEC…) inyigisho zayo nyinshi zitangwa mu cyongereza! Ndetse mu minsi ishize
> hari impaka zikomeye, kuko hari benshi basanga igihe kigeze ko aho kwihambira
> ku gifaransa, na za Kaminuza za Leta zagombye gutangira gutanga byibura amasomo
> amwe n’amwe mu cyongereza, kugirango abanyeshuri bazo nabo bagire amahirwe kw’isoko
> ry’umurimo!
>  
> Mu
> magambo make rero, nubwo gukura igifaransa ku noti ntacyo byunguye, ariko rero
> na none nta n’icyo byishe cyane! No mu buzima busanzwe rero, abanyarwanda
> ntitwari dukwiye gukomeza kwihambira ku ndimi zigenda zita agaciro umunsi ku
> wundi, ahubwo nitwite cyane ku kinyarwanda cyacu gakondo no ku ndimi z’amahanga
> zidufitiye akamaro uyu munsi n’ejo hazaza.
>  
> C.
> M.
>
>
>
> ________________________________
> De : agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@...>
> À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> Envoyé le : Samedi 28 septembre 2013 8h09
> Objet : Re : *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa
>
>
>
>  
>
>
> "No more French unless France recolonises Rwanda..." (Charles Muligande)
>
> Harya u Bufaransa bwakolonije u Rwanda ryali?
>
> --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Ngarambe Joseph <jngarambe2010@> a écrit :
> >
> > "Ariko
> > umugore we aracyivuga ashobora kumwunvisha ibyiza byo kuvuga igifransa! Ikindi,
> > abajyanama be bamaze iki ko abenshi bize muri système français?" (INCHALAH EL HAJI)
> >
> > Mister Inchalah El Haji,
> >
> > Kuri iki kibazo cyawe, ministiri Muligande wize no mu Gifaransa i Bujumbura muri Collège St Albert kimwe na Janeti (niba nibuka neza), aratanga igisubizo mu Cyongereza, binyuze mu Kinyamakuru RNA cy'Inkotanyi y'umufarankofoni Rutazibwa:
> >
> > No more French unless France recolonises Rwanda
> >
> >
> >
> > Monday, 14 September 2009 21:41 by RNA Reporters
> >
> > Kigali: As the fallout over the implementation of the shift from French to English rages on, a top cabinet official has made it clear that the road away from French is unstoppable, RNA reports.
> > New Education Minister Dr. Charles Murigande shut the door to any more discussion over the policy with the strongest comments ever made by a top government official. Dr. Murigande said Sunday that everything is on course for all schools to start teaching in English.
> >
> > â€Å"There is no turning back to French as a language of instruction in this country,†he said to an audience of journalists and stakeholders, while pounding his table. â€Å"We have switched to English forever.â€Â 
> >
> > Government has argued that taking up English simply reinforces Rwanda’s position in the international system. However critics accuse government of abandoning a constitutional stipulation which makes Rwanda a country with three languages English, French and Kinyarwanda. 
> >
> > Last week one of the fiercest critics of government Mr. Paul Rusesabagina â€" the exiled face behind the Hollywood movie ‘Hotel Rwanda’, also raised his toughest attacks.
> >
> > He claimed in a BBC program that a â€Å"small group of between 30,000 and 40,000 people who came from Uganda†is imposing English on the whole country. 
> >
> > Mr. Rusesabagina has launched a campaign to ensure Rwanda is not allowed into the British Commonwealth group of nations. Officials just brushed off these latest actions by the man accused here of seeking to acquire fame from the country’s suffering.  
> >
> > Rwanda has been French-speaking for ages which completely disqualifies it outrightly from the British grouping, argues Mr. Rusesabagina. But supporters of Kigali have branded him as irrelevant. 
> >
> > For Education Minister Dr. Murigande, who is not new to very strong comments against France, the road to ending French is no room for compromise. 
> >
> > Rwanda, he told his audience Sunday, will never go back to French â€Å"unless France recolonises Africaâ€.  
> >
> > About two years ago, Dr. Murigande, when he was Foreign Affairs Minister told RNA in a wide ranging interview: â€Å"We were killed by the French in the name of Francophonie†referring to the grouping of French colonies. 
> >
> > Government is finalizing plans to build thousands of new classrooms across the country in time for the start in January of the nine-year basic education program. Education officials also want the expansion program to come with a phasing-in of English in all schools as the language of instruction.
> >
> > Science subjects are already being taught in English and universities have all switched all instruction to English. 
> >
> > http://www.rnanews.com/index.php?option=com_content&task=view&id=1929&Itemid=1
> >
> >
> > Ndemeranywa namwe ko guca Igifaransa ari ishyano ku mpamvu nyinshi (harimo gukandagira Abanyarwanda bakivuga, n'uko duturanye na RDC n'u Burundi). Uretse kandi na Tanzania na Kenya utanzeho urugero ko zigerageza kucyigisha, nagira ngo nguhe n'urundi rwa Nigeria na Ghana:
> >
> > Nigeria : Après Sani Abacha, la langue française s’impose
> > dans l’Armée
> >
> > Village français du Nigeria : immersion en territoire
> > francophone
> >
> >
> > Quand le français séduit les anglophones d'Afrique
> >
> > Nigeria : le français, langue du business
> >
> > Week-end nziza.
> >
> > Joseph
> >
> >
> >
> >
> > ________________________________
> > De : INCHALAH EL HAJI <inchalah15@>
> > À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
> > Envoyé le : Samedi 28 septembre 2013 11h41
> > Objet : Re: *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa
> >
> >
> >
> >  
> > "...Jye mbona mu Rwanda ukurikije amateka yarwo mabi y'ubuhunzi hakwiye multilinguisme Anglais/Francais. Guca igifaransa mu Rwanda ni ugutegura ahabi hazaza h'u Rwanda n'abanyarwanda..."
> >  
> > Kgm we niveau ye ishobora kudatuma yumva akamaro ka bilinguisme ku gihugu cy'u Rwanda. Ariko umugore we aracyivuga ashobora kumwunvisha ibyiza byo kuvuga igifransa! Ikindi, abajyanama be bamaze iki ko abenshi bize muri système français?  Mu Bugande, muri Kenya na Tanzaniya hari amashuli yigisha igifransa. Naho mu rwanda ngo igifransa nibagisuzugure? None se no muri constitution bagikuyemo? Hari icyemezo cyafatiwe urwo rulimi au niveau ya parlement na sénat? Niba igisubizo ari oya, bizandikwa kuri KGM we ubwe! Ibi kandi nibyo bita: "sous-développement mental".
> > Kuba urulimi rwarakunaniye sicyo cyatuma ubuza abandi kurwiga!
> >
> >
> > De : Anastase GASANA <anastasegasana@>
> > À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
> > Envoyé le : Samedi 28 septembre 2013 1h14
> > Objet : RE: *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa
> >
> >
> >
> >  
> > IGIFARANSA cyagombaga kugaragaraho kuko guca igifaransa mu Rwanda ari politiki mbi ya FPR Inkotanyi yirengagiza ko plus de la majorite y'abantu bize mu Rwanda bize amashuli yabo yose mu gifarnsa ari abahoze mu Rwanda abavuye i Burundi, Congo no mu bindi bihugu francophones. Ntitugoma kandi kwirengagiza nka FPR ko dufite impunzi z'abanyarwanda zinyanyagiye hirya no hino kw'isi mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa nk'ubufaransa nyine, ubusuwisi, Ububiligi, Afrique de l'ouest francophonesyose, Afrique centrale yose, za Madagascar, Iles Comores Mayotte n'ahandi henshi abanyarwanda bari. Bariga muri urwo rurimi abana babo bariga muri urwo rurimi, ubwo se FPR ikeka ko abo banyarwanda bose batazatahuka umunsi umwe mu gihugu cyabo ngo bakigiremo uruhare n'uburengazira busesuye bwo kubona akazi no kugikorera ngo nuko batavuga icyongerereza. Jye mbona mu Rwanda ukurikije amateka yarwo mabi y'ubuhunzi hakwiye multilinguisme Anglais/Francais. Guca igifaransa
> mu
> > Rwanda ni ugutegura ahabi hazaza h'u Rwanda n'abanyarwanda.
> >
> >
> > To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> > From: jngarambe2010@
> > Date: Fri, 27 Sep 2013 20:43:34 +0100
> > Subject: *DHR* Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa
> >
> >  
> >
> >
> > http://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/igifaransa-ntikigaragara-ku-noti
> >
> > Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa
> > Yanditswe kuya 27-09-2013 - Saa 15:26' na Elisée Mpirwa
> >
> >
> > Ubwo mu minsi ishize Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR)yashyiraga hanze inoti nshya y’amafaranga 500 bamwe batunguwe no gusanga nta rurimi rw’Igifaransa ruriho, ariko Guverineri w’iyi banki avuga ko basanze atari ngombwa kuko ngo na dosiye za leta z’ubu zikoresha cyane Ikinyarwanda n’Icyongereza.
> > Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ibyerekeranye n’ibibazo byibazwa n’abaturage kuri iyi noti, yagize ati â€Å"Kuba nta gifaransa kiriho ni uko twasanze n’ubundi inyandiko nyinshi za leta zisohoka mu Kinyarwanda n’Icyongereza, bityo dusanga atari ngombwa cyane ko dushyiraho Igifaransa.â€
> >
> >
> > Inoti nshya ya Rwf500 (hejuru) hamwe n'inoti yari isanzwe iriho Igifaransa
> > Ubusanzwe itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko ubu inyandiko nyinshi zituruka mu nzego z’ubuyobozi zisohoka ahanini mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza.
> >
> > Nk’uko Rwangombwa yabisobanuye, nta zindi mpamvu zatumye ururimi rw’Igifaransa rutagaragara kuri iyi noti, byatewe ni uko rutagikoreshwa cyane mu Rwanda nk’uko byahoze mu myaka yashize, dore ko ubu u Rwanda rubarizwa mu miryango itandukanye ikoresha ururimi rw’Icyongereza nk’uwa Afurikaka y’Iburasirazuba (EAC) ndetse na Commonwealth.
> >
> > Rwangombwa kandi yavuze no ku kuba iyi noti nshya ifite amabara asa n’inoti y’amafaranga 1,000 ati â€Å"Nibyo koko iyi noti ijya gusa nk’iyi 1,000 ariko ibiyiranga ntabwo bihuye nk’uko itangazo twashyize ahagaragara ubwo yajyaga ku isoko ribigaragaza. Ntabwo ari ikibazo kuba bisa kuko n’amadorali ya Amerika arasa kandi abantu bamenya iya 50 cyangwa iyi 100.â€
> >
> > Kuva mu 2009 kugeza ubu mu Rwanda guhera mu mashuri mato kugeza muri za kaminuza, Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu myigishirize, aho bitandukanye no mu myaka yabanje imyigishirize yifashishaga ururimi rw’Igifaransa.
> >
> > Uru rurimi rw’Icyongereza kandi ni rwo rurimi ruhuriraho n’ibihugu byinshi ku isi mu buryo bwo gutumanaho, cyane cyane bigaragarira mu nama mpuzamahanga zitandukanye zibera hirya no hino ku isi ndetse n’inyandiko zikomeye ziba akenshi ziri muri uru rurimi rukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, bigaragara nk’aho ari byo biyoboye ibindi ku isi dore ko imyanzuro bifata ntawe uyivuguruza.
> >
> > mpirwaelisee@
> >
>



__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.