Pages

Saturday 23 November 2013

Abahakanye ko batazi ibaruwa yandikiwe Perezida Kagame badutabye mu nama kandi twaravuganye mbere y’uko isohoka: JMV Minani


Abahakanye ko batazi ibaruwa yandikiwe Perezida Kagame badutabye mu nama kandi twaravuganye mbere y'uko isohoka: JMV Minani

Minani

Nyuma y'ibaruwa yasohotse kuri The Rwandan ivuga ko amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y'u Rwanda yasabaga ibiganiro na Leta y'u Rwanda, hari benshi mu bagaragaye ko bashyize umukono kuri iyo barwa bahakanye ko batazi iby'iyo barwa twavuga nka PS Imberakuri, RDI Rwanda Rwiza,NCDC..

Kubera iyo mpamvu ubwanditsi bwa The Rwandan bwifuje kubaza iby'iyo barwa uwari wayoherereje ubwanditsi bwa The Rwandan ari we Bwana Jean Marie Vianney Minani akaba umuyobozi mukuru wa ISANGANO ARRDC, ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe na Leta y'u Rwanda. 

Dore muri make ikiganiro Bwana JMV Minani yagiranye na Marc Matabaro wa The Rwandan:

1. Bwana Minani JMV watangira wibwira muri make abasomyi ba The Rwandan, uwo uriwe n'icyo ukora ubu muri politiki nyarwanda?

Ndi Jean Marie Vianney Minani, ubu ndi impunzi ya Politike mu gihugu cy'Ubudage, nkaba mubyo nkora muri Politiki: ndi Umuyobozi Mukuru w'ISANGANO- ARRDC Abenegihugu. Turi Impirimbanyi z'Ukuri, Demokarasi n'Amajyambere. Ndi indongozi idatangwa aho rukomeye mu rugamba rwo kugobotora abanyarwanda kuri politiki mbi yoretse igihugu mu bwicanyi ndengakamere, akarengane, ikinyoma, ubwoba, ubukene n'ibindi bibi bitsikamiye Abanyarwanda benshi muri iki gihe. Ndi nyamugenda mu b`imbere muri politiki nshya igezweho, ibitekerezo bishyashya, muri "Nouvelle Génération" iharanira guha amahirwe angana Abanyarwanda bose.

2.Utubwiye ko ukuriye ishyaka ISANGANO. Ese iri shyaka muyoboye hari ubufatanye rifitanye n'indi mitwe ya politiki y'abanyarwanda? Niba ubwo bufatanye buhari watubwira iyo mitwe ya politiki iyo ari yo ukanatubwira muri make uko ubwo bufatanye buhagaze?

Nta bufatanye bwanditse turagirana n'umutwe uyu n'uyu ariko hari amatangazo dusinyana n'amwe mu mashyaka cyane cyane UDFR-Ihamye. Abenshi mu banyapolitique turavugana abandi tukandikirana. Hari imitwe ya Politiki imaze kwigaragaza ko twakorera ibintu byinshi hamwe, turacyaganira kandi mu minsi iri imbere birava mu magambo bijye mu bikorwa. Ikindi kandi tuzakomeza tunaganira n'amashyaka yandi ndetse n'Amahuriro ya Politiki kuko ikifuzo cy'Ishyaka ISANGANO ni uko Opposition iba urwego rukomeye. Kuba urwego ntibivuga guhinduka ishyaka rimwe, bivuga gushyira imbaraga hamwe bityo ijwi ryacu rikumvikana kurushaho.

3.Bwana JMV Minani mu minsi ishize woherereje ubwanditsi bwa The Rwandan copie y'ibaruwa igenewe Bwana Perezida Paul Kagame iriho imikono ya bamwe mu bayobozi b'amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali. Mwatubwira muri make uburyo iyi barwa yateguwe n'abagize uruhare mu itegurwa ryayo?

Reka mbanze ngushimire Bwana Marc Matabaro n'Ikinyamakuru The Rwandan ubereye Umwanditsi mukuru ko uri uwa mbere watangaje iriya baruwa kandi si wowe wabimenyeshejwe wenyine. Kandi ngushimire ko utagira umususu imbere y'ababahatiraga kuyikura bwangu ku rubuga rwanyu.

Ngarutse ku gitekerezo cy'ibaruwa uko cyaje: Igitekerezo cyo kwaka imishyikirano BOSE BABIREBA twari tukimaranye nk'amezi arenga atandatu. Twibazaga aho twahera. Kuva twashinga iri shyaka twashatse kera guhuza abatavuga rumwe na Leta. Ariko kubera urwikekwe n'ishyari mu banyapolitiki, gusuzugurana, n'ikibazo cy'amikoro make guhuriza abantu mu nama imwe ntibiradushobokera.

"Methodology" yacu kwari uguhera ku bikorwa bito bito byaduhuza kandi bidasabye amikoro y'ikirenga n'amafaranga yo guhurira mu manama mu mahoteri. Muri iyi minsi navuga ko habonetse "opportunité politique", maze kubigishaho inama abo dukorana mw'ishyaka muri "Comité Central" arirwo rwego rukuru mu Ishyaka ryacu twaganiriye na bamwe mu banyapolitiki. Nkunda approach ya "learning by doing" (nabyita imvugo n'ingiro hamwe). Mu gutegura draft hari undi muntu twafatanyije ni Bwana Jean Damascene Ntaganzwa ni Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ishyaka UDFR-Ihamye. Igikorwa nk'icyo gusinya ibaruwa ivuga ku bibazo abanyarwanda bafite no kwerekana inzira za politike byakemukamo ntibigombera kuba amashyaka ari muri Forum imwe, yewe no kwemeranywa kuri ‚content' y'ibaruwa ntibisaba ko abantu bava ikantarange bagahurira mu nama mu mahoteri, ikoranabuhanga (ICT) ryoroheje ubuzima.

Twabanje gutegura draft mu Kinyarwanda tuyoherereza amashyaka yose nta vangura usibye FDU-RNC-Amahoro ku mpamvu zumvikana nza kubabwira. Benshi twavuganye kuri za skype, telefoni n'ibindi, tubasaba gukora ubugororangingo aho bukenewe no kutumenyesha Yego cyangwa Oya ko bemera kuyishyiraho umukono. Draft y'ikinyarwanda imaze kuboneka twayishyize no mu cyongereza n'igifaransa.

Uburyo bwiza bwo kohereza ibaruwa nk'iriya ikomeye turabuzi kandi nibwo twakoresheje mbere y'uko tunamenyesha abanyamakuru. Nyuma twabonye bamwe bahinduye ibyemezo kandi ku matelefoni na skype bari babyemeye!

4.Iyi barwa twavuze haruguru imaze kujya ahagaragara imwe mu mitwe ya politiki mu izina ry'abayobozi bayo yahakanye ko ntaho ihuriye n'iriya barwa (PS Imberakuri, RDI Rwanda Rwiza, NCDC n'abandi..! Ese ibyo mubivugaho iki?

Nakabivuzeho byinshi ariko reka mpine mvuge utuntu nka 4 gusa:

1) Ibaruwa yanditswe ntabwo ari "tract" kuko ifite abayisinye kandi babyemera byongeye ibaruwa iriho adresse za "personne de contact" bityo abo banyapolitiki bavuze ko babeshyewe aho kwihutira kwikoma ikinyamakuru the Rwandan bari kubanza kubaza "personne de contact" byaba ngombwa bakamwikoma. Ninjye wari "personne de contact" kandi telefoni zanjye zariho. Sinzi icyaba cyaratumye bantinya!

2) Abayobozi b'amashyaka benshi (harimo na bariya bayihakanye) bohererejwe "draft" bahabwa n'igihe gihagije. Hari umwe wavuze oya, hari n'abifashe ntibasubiza oya cyangwa yego. Icyakora hari n'abandi batanze ibisubizo bidatomoye ari nabyo nkeka byateye urujijo mu kumenya abayisinye nabatashatse gusinya. Ibi tubambwira ibimenyetso byabyo nabyo birahari. Bene turiya ducenga ni ibisanzwe mu mashyaka ya opposition gushaka gusenyana no kwitana bamwana gusa ntidushima ko ari byiza. Aho imfura zisezeraniye niho zigomba guhurira! Hari n'ibindi bitashyirwa mu binyamakuru muri iki gihe kubera inyungu za politique ya opposition muri rusange. Abanyarwanda bazabikenera bazabibona.

3) Kwamagana iriya baruwa ntacyo bimariye abanyarwanda bari mu kaga uyu munsi uterekanye "alterative" yindi cyangwa ikibi ugaya mu ibaruwa nyirizina,

4) Ndisegura ku banyarwanda byababaje, kandi ndemera ko habayeho udukosa muri "communication" yacu na bagenzi bacu b'Abayobozi b'andi mashyaka. Tubonereho n'akanya ko gushima abanyarwanda basanzwe batari no mu mashyaka aya yacu baduhamagaye bashima iriya baruwa, tubijeje kutazabatenguha kuko urugamba rwa politike turukomeyeho!

5.Hari imitwe imwe ya opposition nyarwanda itagaragara muri iriya barwa nka RNC, PDP Imanzi, Ishema, FDU (Nkiko) ni ukubera iki yo itagaragara muri iriya barwa?

Mu gihe iyi baruwa yategurwaga habonetse indi baruwa yitirirwa opposition nyarwanda (yose) yasohowe n'Ihuriro RNC-FDU-Amahoro yandikiwe AbaPerezida b'ibihugu, tubona iyo baruwa yabo yari kuba yakagenewe abari ku Butegetsi i Kigali ubu aribo tutavuga rumwe (ariko abayanditse buriya bazi impamvu ntitubitindaho). Ibaruwa yacu nta shyaka na rimwe ryahejwe nk'uko bamwe bakunze guheza abandi. Amashyaka yose yabonye "draft" y'ibaruwa usibye RNC-FDU_Amahoro ku bera iyo mpamvu mvuze haruguru.

Intego yacu mu gutegura iriya baruwa ntabwo yari uguhangana n'iryo Huriro kuko hari n`ibikorwa byinshi byiza bimwe rikora dushima. Gusa ntabwo twe mu ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu twishimira ko RNC-FDU-Amahoro biyitirira opposition yose bo ni amashyaka 3 kandi bazi icyo ijambo "Rwandan Opposition" rivuga. Hanze hari amashyaka agera kuri 23, niba bashaka ko ibintu bizagenda neza twese tubyungukiyemo nibace bugufi bage batumenyesha ibikorwa rusange nka kiriya. Twe twashatse kubashyira mu ibaruwa ariko dutekereza ko kubera impamvu navuze haruguru atari ngombwa kuko bari bamaze gusinya ibaruwa ijya gusa niriya yacu. Ariko izindi initiatives zizaba ntituzabashyira iruhande.

6.Nyuma y'aho bamwe bahakanye kugira uruhare mu iriya barwa mwe mubona hagiye gukurikiraho iki?

Gusa nkuko nabivuze hejuru udukosa twagaragaye tuzakosorwa bidatinze kandi twese twerekeza mu kubaka aho gusenyana. Abanyarwanda barababaye bakeneye kugobotorwa no kubarinda amakuba y'intambara. Turi ba Mutarambirwa, tuzongera twegere bagenzi bacu tuganire.

7.Ese Bwana Perezida Kagame aramutse yemeye ibyo asabwa muri iriya barwa, mwajya mu biganiro mwenyine mugasiga indi mitwe ya politiki ya opposition aha ndavuga imitwe itagaragara muri iriya barwa cyangwa imitwe yahakanye ko ntaho  ihuriye nayo?

Ibiganiro bya politike bigomba guhuza Leta iriho ubu, imitwe yose ifite intwaro n'Amashyaka yose nta vangura.

8.Bwana Minani, ishyaka ryanyu rihagaze hehe ku kibazo cya FDLR?

Ntawavuga FDLR atabanje kuvuga ku mpunzi z'abanyarwanda zarokotse zirenga 200 000 ziri mu mashyamba y'inzitane ya Kongo. Muri izo mpunzi harimo abana bato cyane bateye ubwuzu bavukiye mu mashyamba abo ni bene wacu, ni bashiki bacu, ni ba masenge, ni ba data wacu, incuti n'abandi banyarwanda muri rusange. Ubwo se Umunyarwanda ushaka ko bashirira kw'icumu ngo barashwe na MONUSCO cyangwa FARDC ashyira mu kuri koko?

Ikindi niba ntibeshye FDLR yavutse mu mwaka wa 2000 kandi "cause légitime" ya mbere yatumye ivuka ni ukurengera izo mpunzi z'Abanyarwanda zarokotse ubwicanyi bw'Ingabo za Gen Paul Kagame. Kuba FDLR yarabashije kwihangana no kurengera abo BACIKAGAFUNI N'ABACIKAMASASU b'Abahutu imyaka ibaye 13 dukwiye kubishimira impunzi zose, FDLR n'abandi banyarwanda bitanze.

FDLR nk' umutwe wa Politike kandi ufite Ingabo, ni bamwe mubo twita Abafatanyabikorwa (Acteurs politiques) mu gukemura ikibazo cy'u Rwanda n'ikibazo cy'intambara z'urudaca mu Karere. FDLR ntabwo igomba gutaha ipfukama nkuko ba Rwarakabije na Bagenzi be batashye.

9.Bwana Minani muri make ubona ibibazo u Rwanda n'abanyarwanda barimo ubu babisohokamo bate?

Twebwe ubu turasaba ibiganiro bya Politiki: Turamutse tubyemerewe byaba ari amahire. Twe dushaka kwinjira mu Butegetsi ni ngombwa rwose ko twirinda amakosa, guhubuka, amacenga, ubugambanyi, ubupfayongo n'ikizere kiraza amasinde nk'ibyabaye mu masezerano ya ARUSHA atarubahirijwe .

Ibiganiro bya Politiki nibikunda ISANGANO tuzatangamo igitekerezo gikomeye cy'uko Abanyarwanda twinjira muri Revolution igomba kugera mu buzima bwose bw'igihugu mu midugudu, utugari, imirenge, kugeza hejuru ku rwego rw'igihugu tugasasa inzobe tuvugisha UKURI nibyo bizatuma u Rwanda rukomera rukaba Igihugu cy'igihangange kw'Isi kuko twemera ko Abanyarwanda ari Abakozi kandi bose bakunda Igihugu kimwe ariko kugeza ubu babuze abayobozi babakunda by'ukuri bashyize imbere inyungu rusange.

Ku bijyanye na Rukokoma bamwe bahereye muri za 92 bavuga twe aho duhagaze mw'ISANGANO tubona Rukokoma ari akantu gato k'igihe gito kandi kihariwe n'Abanyapolitike hejuru iyo gusa. Twe mu ISANGANO dusanga izo rukokoma ari kimwe mu bikorwa byinshi bya Revolution igeze mu buzima bwose bw'igihugu. N'iyi Revolution yacu ari nizo rukokoma byabanzirizwa na biriya biganiro bya politike twifuza. Ibiganiro bya Politiki nibidakunda: twe mw'ISANGANO tuzitabaza REVOLUTION cette fois-ci IFITE INGABO MU BITUGU. Birumvikana ko hazabaho ibitambo.

10.Bwana Minani mu gusoza ni uwuhe mwanzuro watanga kuri iki kibazo cy'iyi barwa no ku buryo opposition nyarwanda ihagaze muri iyi minsi?

Kwaka imishyikirano ku mugaragaro BOSE BABIREBA ni igikorwa ntashyikirwa cya politiki ndetse dukurikije aho ibihe bigeze. Kandi nibwo bwa mbere mu mateka ya Opposition bibayeho ku mugaragaro. Ubabaye niwe ubanda urugi! NTIDUSHOBORA GUCIKA INTEGE! Tuzahindura "methodology" yakoreshejwe kandi twiseguye kubo byababaje.

Ibiganiro bya Politike tuzakomeza kubyaka (mu gihe twihaye). Abo tubisaba nibakomeza kwinangira no gufunga amarembo birumvikana dushobora kwitabaza ingufu za gisirikare niko bigenda kw'isi hose. ABANYARWANDA NABO BAZABA BABONA KO NTAKO TUTAHANYANYAJE.

Hari igihe cyo gutegereza, nyuma byanze twe mu bitureba mw'ISANGANO n'abenegihugu bandi duhuje umurongo w'ibitekerezo twiteguye KWEREKEZA KU RUNDI RUGAMBA kuko no KUMENERA AMARASO IGIHUGU NTITUBITINYA. Kwifatanya n'abandi ku rugamba uharanira ejo heza haza h'abanyarwanda bose ntawabitubuza.

Tuboneyeho no kubwira abantu ko twasanze ari byiza ko n'ISANGANO ryagira "left wing" yo guzatabara Abenegihugu bibaye ngombwa muri Revolution dushyize imbere. Ibi bihe ntibyoroshye! Tuzakomeza guharanira uburenganzira twavukijwe twe ubwacu, abana bacu n'abazabakomokaho.

Harakabako u Rwanda rw'Abanyarwanda bose

Harakabaho 'New Generation/Nouvelle Génération' muri Politiki

Harakabaho Ukuri na Demokarasi mu Rwanda

Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora

Murakoze

 

Marc  Matabaro

The Rwadan


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.