Byaba byiza M.E. Murebwayire aduhaye ibindi bisobanura kubyo yatangarije VOA muri 2005 kugira ngo turusheho kumva inyigisho ye kuri "Ndi Umunyarwanda" yatanze kuri Radio Itahuka.
Hari umuvandimwe uheretse gushyira ahagaragara iki kiganira umuvuga butumwa Marie Esther Murebayire yagiranye na Radio Ijwi ry'America muri 2005. Maze kumva ibyo yavuze byanteye kwibaza byinshi ariko ndushaho kugira urujijo. Iyumvire nawe ibyo Marie Esther yatangaje:
Uyu muvuga butumwa nkunda kumukurira cyane kuri Radio Itahuka aho yigisha ijambo ry'imana ku cyumweru. Nkunda inyigisho ze nyinshi ariko ibyo yavuze kuri VOA muri 2005 byanteye kwibaza byinshi akaba ariyo mpamvu nashatse kumva icyo atekereza kuri "Ndi Umunyarwanda" mu nyigisho ye yahitishije kuri Radio Itahuka ku cyumweru taliki ya 24/11/2013. Iyumvire nawe:
Maze kumva ibyo Marie Esther yavuze muri izi nyigisho se zitandukanye cyane nibyo yavuze muri 2005 byanteye urujisho kurushaho. Marie Esther ndamukunda ariko nifuzaga ko nabona akanya yazafata iminota micye mu nyigisho ze z'ubutaha adusobanurire niba ibyo yavuze muri 2005 kuri VOA ariko agitekereza.
Niba ushaka gukurikira inyigisho yose "Ndi umunyarwanda ni gahunda ya Shitani yo kurangaza abantu!"Marie Esther yatanze kuri Radiyo Itahuka taliki ya 11/24/2013 wakanda hano hasi
M. E. Murebwayire :Ndi umunyarwanda ni gahunda ya Shitani yo kurangaza abantu!
Source: Jkanya.free.fr/goreti.html and Radio Itahuka
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.