Pages

Tuesday 12 November 2013

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MBABAZI ABAHUTU BAHATIRWA GUSABA ABATUTSI KURI JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

PRM/D/006-7/2013         
ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MBABAZI ABAHUTU BAHATIRWA GUSABA ABATUTSI KURI JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994
            Nyuma y’aho Perezida Kagame yiherereranye abana b’abanyarwanda kw’italiki ya 30/6/2013 akabafatirana mu buto bwabo budasobanukiwe n’ibyahise, ibiriho ubu n’ibizaza maze akababwira ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi z’icyaha cya jenoside batakoze, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryasohoye ubutumwa ku banyarwanda b’amoko yose, abahutu, abatutsi, imvange, bubasaba kutitabira iriya gahunda y’imbabazi z’agahato igamije gusiga icyaha cya jenoside ubwoko bwose bw’abahutu iyo buva bukagera, kwereka amahanga n’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko abahutu bose ari abicanyi, ibi bikaba biri gukorwa hagamijwe gucecekesha abahutu mu gutanga umusanzu wabo ku miyoborere y’Igihugu no kubatera ipfunwe n’ikimwaro ku yandi moko y’abanyarwanda.
            Nyuma y’ibyo, Perezida Kagame yakoresheje inama yaguye y’ishyaka FPR Inkotanyi kw’italiki ya 13/07/2013 atitaye habe na busa ku majwi menshi cyane y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda no mu mahanga yamaganye iriya politiki yubakiye kw’itotezabwoko, inzika n’inzigo mu bana b’u Rwanda.
            Iyo nama yaguye y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yaranzwe  n’ibi bikurikira:
- guhuzagurika no kwivuguruza kwa Perezida Kagame avuga ngo “byumvikane neza ko ntawe nabihatiye”, ariko ubwo agahita yongeraho ngo: “iyo dusaba abarokotse jenoside gutanga imbabazi kugirango tubashe kugera ku bumwe, tubashe kongera ku kubaka igihugu, abandi tubasaba iki?”. Iyo avuga abarokotse aba avuga abatutsi gusa. Naho “abandi” yibaza icyo basabwa ni abahutu.  Uyu mugabo biragaragara ko atari Perezida ubereye kuyobora u Rwanda kuko hari abanyarwanda bamwe (abahutu) adashaka kumva ibibazo byabo, iyicwa ryabo nabo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari bamuhungiye;
- umutegetsi w’umunyagitugu n’iterabwoba yongeye kugaragaza ko nta wundi yumva, ko atagirwa inama n’iyo zaba ari izubaka, ko ibyo atekereje n’ibyo ashaka gukora ari byo byonyine bigomba gukorwa, ko ubunyagitugu bwamukukiyemwo ku buryo adashobora kuba yayobora igihugu kigendera kuri demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi harimo atavuga rumwe na we nk’iri ryacu;
- FPR Inkotanyi yivuyemo nk’inopfu. Politiki yayo y’ubumwe n’ubwiyunge y’ibendera ryo kubeshya abanyarwanda n’amahanga kuva mu 1994, imaze gusimburwa ku mugaragaro na politiki yayo y’ivangurabwoko yari isanzweho n’ubundi ariko ikorera mu bwihisho;
- FPR ifite gahunda ihoraho yo guteranya abatutsi n’abahutu no kubagumishamo urwango, inzika n’inzigo bidashira kugirango ijye ihora isarurira mu nduru yiyita umutabazi n’umucunguzi w’abatutsi, ko itariho abatutsi batabaho kandi atari byo.
- Abibazaga ikizakurikiraho nyuma ya Gacaca muri gahunda ya FPR yo gupyinagaza ubwoko bw’abahutu, kubusiga icyaha cya jenoside cyakozwe n’abantu ku giti cyabo, ubu ngirango babonye igisubizo. Naho abagira bati ko nta ndangamuntu Hutu na Tusi ikibaho abo bahutu bagomba gusaba imbabzi z’agahato bazamenyekana bate? Niba batari babizi, bamenyereho ko indangamuntu zanditsemo amoko zavuyeho mu mpapuro gusa ariko muri politiki ya FPR ntizigeze zivaho. Ni kimwe n’igihano cy’urupfu cyavuyeho nacyo mu mpapuro gusa ariko kikagumaho binyujijwe mu rupfu rw’agafuni, akandoyi, uburozi n’ubujyahabi bwa gereza, impanuka z’imodoka zateguwe mbere y’igihe, n’izindi;
- Perezida Kagame wari uyoboye iyo nama yaranzwe no kuvangavanga nkana ibintu no kujijisha avuga ngo “Ababirigi basabye imbabazi Abanyarwanda” kandi atari byo. Ni leta y’igihugu cy’Ububiligi yasabye imbabazi, nta mubirigi ku giti cye wigeze asaba imbabazi. Leta y’Abatabazi ya Sindikubwabo na Kambanda izasabe izo mbabazi cyagwa iyayisimbuye ya Kagame na FPR Inkotanyi izazisabe mw’izina ry’iyavuyeho. Naho ibyo kubigereka ku bwoko bw’abahutu bose kandi benshi muri bo nabo barimwo bicwa, nta kuri kurimo nta n’ishingiro bifite;
            Birababaje kandi biteye aganda n’ikimwaro ku banyarwanda,  kubona mu gihe amahanga yose arimo yizihiza italiki ya 17/07 umunsi mukuru witiriwe Nelson Mamdela wo kwamagana amacakubiri kw'isi yose, mu Rwanda ho Prezida Kagame Paul na FPR – Inkotanyi  bo bari mu majyanyuma yo gucengeza no kwimakaza ivangura n'itotezabwoko.

            Umwanzuro w’ishyaka  rwacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni ukubwira abanyarwanda, abahutu , abatutsi, imvange, abatwa, n’abasabye kandi bagahabwa ubwenegihugu nyarwanda, ko politiki y’ikiyitaga Leta y’Ubumwe ibabeshya ngo nta moko akiba mu Rwanda kuko yavuye mu ndangamuntu ari iyo guteranya amoko ubutitsa bityo mu gutegeka abahutu gusaba imbabazi z’agahato abatutsi, iyo Leta ikaba ibaye Leta ishingiye kw’itotezabwoko ku mugaragaro kuva kw’ taliki ya 30/6/2013 no ku ya 13/07/2013;
            Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ishyaka ririmo amoko yose y’abanyarwanda. Nk’uko bigaragara  mu mahame remezo ya politiki y’iri shyaka, turi abavugizi b’abahutu, turi abavugizi b’abatutsi, turi abavugizi b’imvange z’ayo moko yombi, turi abavugizi  b’abashakanye kumpande zombi, turi abavugizi b’abagiye bahinduza ubwoko kugirango babashe kubaho bitewe n’ubwoko buri ku butegetsi ubwo ari bwo, turi abavugizi b’abatwa, tukaba n’abavugizi b’abasabye ubunyarwanda kababuhabwa. Mbese umunyarwanda uwo ari we wese ugiriwe akarengane n’urugomo nk’uru rwa FPR Inkotanyi, twiyemeje kumutabara.
            Turangije dusaba abahutu n’abatutsi kutagwa mu mutego w’ubuhezanguni bw’ivangurabwoko wa FPR Inkotanyi. Abahutu nimwange gusigwa inzarwe z’icyaha cya jenoside mutakoze kuko icyaha ari gatozi, maze mwange gusaba izo mbabazi z’agahato za Perezida Kagame n’abambari be babahatira. Ariko turashishikariza nanone umuhutu waba yarakoze icyo cyaha kugira ubutwari bwo kugisabira imbabazi ku giti cye.
Abatutsi namwe nimuhaguruke mwamaganire kure iriya politiki mbi y’itotezabwoko ya FPR Inkotanyi maze mwange gusabwa izo mbabazi z’agahato ejo namwe amateka atazava aho ababaza impamvu mutanze iyo politiki y’ivangurabwoko kandi mwarabonaga neza ko igamije guhindanya no gutesha gaciro mu buryo budasubirwaho (humiliation et traitement degradant) ubwoko bumwe bw’abana b’u Rwanda.
Ikigaragara ni uko ejo n’ejobundi abatutsi nabo bashobora kuzasabwa gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’ingabo zahoze ali iza FPR-Inkotanyi, ubwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no muli Zayire na Congo (RDC). 
Ubundi ibi ni uburyo bw’ubugome bujya bwiyambazwa n’abanyagitugu gikabije, iyo basumbirijwe n’amaganya menshi cyane y’abenegihugu babasaba guhinduka no kurekera aho kubayoboza inkota. Ubu buryo bugaragarira mu gushaka kugira abanyagihugu bose abanyabyaha bashobora no guhanwa (coupables justiciables) ndetse no gutuma mu mitima y’abanyagihugu biyumvamo ipfunwe no guhemuka (creation d’un sentiment de culpabilité dans les coeurs des citoyens et residents). Noneho bityo ntihazagire utinyuka gushinja ubuyobozi bubi amafuti bukorera rubanda, ndetse bukanaramba bwisanzura mu bugome kuko ntawe uzaba agitinyuka kubuvuga igihe abantu bose baba batangiye kwiyumvamo ko ali abanyabyaha bikabije. Ni uburyo bubi rero, bwuzuye ubugome kandi bukwiye kwamaganwa n’amoko yose y’abanyarwanda.
Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirangije ryibutsa abanyarwanda bose ko rishishikajwe no kubumvisha ko icyo abanyarwanda dukeneye ari ukugera ku ngengabitekerezo ya politiki y’ishyaka yubakiye ku mahame y’ubworoherane(moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane(mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane(tolerance) ubusabane(concorde), ubufatanye(solidarite/solidarity), ubwuzuzanye(complementalite), ubuvandimwe(fellowship), ubwizerane(mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane(mutual understanding/ comprehension mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite) , gukorera mu mucyo(transparency/transparence) no gusangira ibyiza byose by’igihugu nta munyarwanda uhejejwe inyuma y’urugi.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 19/07/2013;

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka; (Se)
Mr Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)
Mr Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe iby’umutekano; (Se)
Mr Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)
               



No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.