Pages

Saturday 16 November 2013

ABANYARWANDA TWIFATE DUTE KUGIRANGO DUCE BURUNDU INTAMBARA IBA HAGATI Y’IGIFARANSA N’ICYONGEREZA ?

Mukandori,

Iyo debat y'igifaransa ni icyongereza ntiyagombye gutangaza bamwe.

1) Kagame yarashe indege ya Habyarimana, yari azi ko harimo abafaransa, nabo rero yari afite gahunda yo kubahitana.

2)  Yabirukanye bose izuba riva ari ambassade, ari n'abaturage b'abafaransa  batagira aho bahuriye na politike ndetse n'amashuri abana babo bigamo arayafunga

3)Kagame yarashe abajandarme b'abafaransa bibereye mu rugo iwabo. Kagame yigiza nkana abikana kandi azi ko ubutasi bw'abo  buhambaye bubizi kandi bubifitiye ibimenyetso.

4) Yarongeye ati igifaransa nta mwanya gifite muri EAC, ati u Burundi bagomba gukoresha igifaransa kugira ngo Perezida wabo ashobore nawe kuyobora EAC.

5) Ntabwo rero bitangaje ko n'igifaransa yagikuyeho. Byose niri muri urwo rwego, bigashimangira gahunda za Museveni na Kagame muri kariya karere kuva mu Rwanda kugera muri Congo

Abashakira ibisobanuro  ahandi baba bigiza nkana.


On Saturday, 16 November 2013, 12:03, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
Guha buri wese ubwisanzure mu kwemera kwe, nayo ni demokarasi, ariko uzanye
ibibangamiye ukwemera kw'abandi ahabwa akato.

Banyarubuga,

Ibivugwa n'umuyobozi w'ishyaka Banyarwanda ku kibazo cy'amadini mu Rwanda no mu Banyarwanda kirumvikana, cyane aho kiriziya gatorika ihimbirwa cyangwa yitirirwa ibyaha itakoze ngo bayisenye, bahe intebe amadini y'abapoloso n'andi y'abanyamerika utamenya n'umurongo ashingiraho uwariwo. Ariko ntibigomba kutwibagiza kudaceceka mu gihe amahame twemera kandi twabatirijwemo  asobanuwe ku buryo butatunyuze. Umwami wacu Yezu, abamukomeyeho bazi icyo abamariye, Umubyeyi Bikira Mariya abamuzi neza bamuvugira mu gihe asuzuguwe n'abamuhakana, Ubutatu butagatifu, utabashije kubwisobanurira agomba kuburekera ababishoboye n'ibindi byinshi ntarondoye.

Bwana perezida Tubeho,
Uziko abanyarwanda benshi bakuziho ubutwari mu guhangana n'ama dossiye akomeye apfinagaza igice kinini cy'abana b'u Rwanda, abakene , impunzi, abatotezwa...
Kubera icyizere benshi bagufitiye, mu mikorere yawe n'iya association Tubeho uyo bora, bakunze kukugisha inama , ndetse n'abakirisitu bagutumira mu masengesho hirya no hino ngo mufatanye gusabira Roho zose mutavanguye.Gusa icyo nari ntegereje, n'uko ugaragariza abanyamadini bakwizera mu mikorere ko witandukanyije n'ibivugwa mu Gitabo cyanditswe na Bizirema. Mu mvugo wakoresheje ndabona koko buri wese umurekera ukishyira akizana. Mbese ntaho ubogamiye mubireba amadini. Burya rero mu madini yose habamo n'intagondwa naho kuburyo umuntu yirinda kuzikora mu jisho. Uzarebe imvururu zivuka iyo ushushanyije Muhamedi uko abayisiramu batabishaka! 
Hari Uwigeze kubwira abobigana bari bacitswe bavuga nabi Allah, arahaguruka mu ishuri ati mufashe hasi "notre Dieu". Abanyagatorika nabo rero n'uko bicecekera badakunze kujya mu mpaka zireba amadini bari bakwiye kubwira abanditse kiriya gitabo bati "Yezu wacu mumufashe hasi "utamwemera nk'umwana w'Imana ibyo biramureba yibyigisha abandi. Abemera n'abo ko afite ububasha nk'umwami,ntibakwiye kwicecekera mu gihe ingoma ye yugarijwe bikomeye.

Ntimugirengo inguni y'ukwemera ndayihejeje, mwihe urugero umuntu avuze nabi inshuti yawe magara cyangwa umubyeyi wawe... rahira ko wacecekeka? Ese hagize kiriziya itumira abanyarwanda mu masengesho, ikanateganya imurikagurishwa ry'ibitabo bivuga ukwemera, kiriya gihakana ubutatu butagatifu nyiracyo yakwemererwa kugihingutsa kuri altari? Byaba ari nko kugurisha amashapule mu musigiti! Dukomeze tubyibazeho mu bworoherane buha ijambo bose, kandi duhagarare twemye imyuma ya batisimu twahawe. Twe ibyo tutemera ntamugisha tubiha, kandi turabyamagana.

Umunsi mwiza

Mukandori


Le Samedi 16 novembre 2013 6h42, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> a écrit :

Maze kureba Vidéo y'uko Mombutu bamwigijeyo abyita ibikino,
Nsanze iyi ntambara y'indimi imaze kuyogoza akarere no kuvutsa ubuzima abantu batabarika, ishobora kuzafata Afurika yose. Ibihugu byararebereye byanga kudutabara
none benshi bazatumva nabo byaramaze kubakomerana.
Ni nde uzahosha aka kaga?Aha niho opposition ikwiye gushyira ingufu nyinshi cyane
kurusha kuri cya Gitabo gihakana Yesu.
N'uko Mukandori abibona!


Le Mercredi 13 novembre 2013 21h57, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :

Ba Nyakubahwa na ba Nyakubahwakazi tuganira,
Nimureke twiterere urwenya, hari umunyarwandanda usomye ibi biganiro maze arambwira ati ariko abadage ko nabo bdukoronije ntibarakira umudari kuva urukuta ruguye ngo nabo baze mukibuga? Ngo byadukiza ihangana rya babiri bahora badutwikira igihugu hejuru. Bo twabaca angahe? Miliyari eshanu buri mwaka kuko rukomeye kurwiga? 

From: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>


Nyakubahwa Docteur Gasana Anastase,
Ndagirango ngushimire iyi nyandiko yawe mpuye nayo nkimara guhuguka. 
Aya magambo uvuze  hano hasi arakomeye cyane kandi arimo ukuri.  Wagize uti
"  FPR rusarurira mu nduru z'amoko yo irategura ubushyamirane buzavuka hagati y'abafrancophones n'abanglophones mu myaka izaza. Twakora iki kugirango ibyo bitazaba? Twakora iki kugirango tutazagwa muri uriya mutego w'amateka FPR irimo kudutege twese abanyarwanda"
Aha rwose uvuze kandi wibajije ikibazo nanjye nibajije. FPR kubera amaturufu arimo kuyishirana muminsi mike  izaba yubuye ikibazo cy'indimi. Ningombwa kuba maso hagafatwa n'ingamba.
Kuri iki kibazo, kubantu bari muri opposition,  ntihazagire utinya gutanga ibitekerezo avuga ko wenda byanyuranya n'ibya runaka . Kubera uburemere bw'ikibazo hakenewe ibitekerezo by'impande zose byaba ibishyigikira cyangwa ibinyuranya n'ishyigikira. ibyo byose nibyo bizaduha umuti.
Nk'ubu hari n'akabazo ko kumenya igiciro bizatwara mugukoresha ziriya ndimi zombi cyangwa gukoresha rumwe. Ndetse umuntu yagenekereza ingano y'umusaruro haramutse hakoreshejwe zombi cyangwa rumwe.  Ubundi iyo mibare twakayihawe n'abashakashatsi ba université y'u Rwanda ariko nabo  ntamikoro bafite baritsamura amenyo akagwa.
Twifate dute rero?  Ese muri biriya bihugu ntagifite proposition igaragara nurugero nko kutubwira bati tuzajya tubaha miliyari y'amadorali ihoraho buri mwaka nimukoresha ururimi rwanjye?
Nyakubahwa Docteur Gasana ntawashima muri iki cyerekezo? Ntamuminisitiri w'ibi bihugu byombi mumateka waba nibura yaribeshye agacikwa n'ako kajambo  ngo tugahereho tukarugute nk'ucukura inanka ?
Banyarwanda mukurikira iki kiganiro, turamutse dusabye conditions y'inkunga ihoraho (itazigera iba agakangisho) ntibyaba ari byiza? Maze utaduhaye ibihagije tukavuga ururimi rwe ariko ntirube official kuko tutaba dufite ubushobozi bwo gutanga ngo rukoreshwe ku itegeko mubuzima bwose bw'igihugu nk'ururimi official. Murabyumva mute ? Murabizi ko u Rwanda rutagira n'ayo guhemba abarimu, tuzavana he ayo guhemba ba traducteur hamwe no gukora buri document mucyongereza n'igifaransa, etc. Kuvugako abantu bazajya bavuka bagakura bavuga zombi banazitekerezamo kimwe bizatwara indi myaka mirongo cyangwa amagana bitewe n'impamvu runaka. Ndetse nko mubihugu bikize nko mu Bubirigi n'ubusuwisi n'ahandi, iyo système yaranze burundu.
Twifate dute?
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 13/10/2013
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President  wa Tubeho Twese
Tel (32)488250305
-----------------
Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Anastase Gasana <gasana31@...> a écrit :
> 2013/11/13 TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@...>
Ndashimira Boniface Rutayisire wazanye bwambere kuri izi mbuga kiriya kibazo cy'indimi mu Rwanda. Icyo gihe abantu bamwe baramwamaganye ngo biriya azanye ni ibiki ngo aratandukira abandi ntibanabyitaho kandi yari afite ukuri. u Rwanda ukurikije amateka yarwo kuva ahagana mu mwaka wa 1900 kugeza ubu, rugomba gukora investissement mu kwigisha indimi z'icyongereza n'igifaransa mu mashuri yaryo yose. Iyi bilinguisme ni ngombwa kuko isubiza ikibazo abanyarwanda bagize kandi na n'ubu bagifite ari cyo UBUHUNZI.Ubu hari abanyarwnda benshi cyane bahungiye mu bihugu bikoresha igifaransa; ni cyo bizemo amashuli yabo yose ni cyo abana babo bigamo. Umunsi batashye se kandi ko bazarutaha nabo, uzabaheeza mu mirimo ya leta no mu bindi byose bigize ubuzima bw'igihugu ngo n'uko batazi icyongereza? FPR rusarurira mu nduru z'amoko yo irategura ubushyamirane buzavuka hagati y'abafrancophones n'abanglophones mu myaka izaza. Twakora iki kugirango ibyo bitazaba? Twakora iki kugirango tutazagwa muri uriya mutego w'amateka FPR irimo kudutege twese abanyarwanda.
Anastase Gasana, Chairman wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabp ntawe uhejejwe inyuma y'urugi.
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

On Wednesday, November 13, 2013 3:33 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:


Nk'uko usanzwe ushyira mugaciro, n'ubu utanze ibitekerezo bigaragaza ko wumva neza koko ari ingorane niba hatabonetse umuti. Ikibazo ariko umuti aho ushingiye n'uko usaba ko haba abanyarwanda bigomwa. Impamvu n'uko gushyira imbere izi ndimi zombi kugipimo kingana kandi benezo ari abanzi hagati yabo nabwo ni ukwitega umutego w'amateka. Ikindi kibazo kiriho n'uko umwe yumva ko ururimi rumwe rumwe muri ziriya ari urwa runaka. icyo gihe ntibyoroshya ikibazo kuko uwigomwe bituma yumva asa nutsinzwe kandi ataribyo. 
Ikibazo aho gishingiye cyane ni mubakuru. Abato bo ba generation nk'izi zacu naganiriye na benshi ntabwo benshi bafite ikibazo kucyongereza kuko benshi bagiye bakiga mumashuri bakamenya ho gake kuburyo kukinononsora yumva atari ingorane ikomeye.  
Erega nka buriya Kagame ahirimye noneho hakabaho ubushake bwo gukemura icyo kibazo byakunda kuko bamwe bumva ko babisabwe n'abanyarwanda aho kubisabwa na Kagame. Benshi banga icyongereza kuko iyo bavuze icyongereza bamwe bumva ari Kagame bakibagirwa ko na Kagame ari umugererwa wihakirwa no kubatakimwitayeho.
Benshi nabonye bandika batuka icyongereza baranakivuga neza.  
Ese kota we, wumva bikwiriye kumera gute? Ese koko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubona ingengo y'imari rushora muri double système kandi na dute duhari ari utwo basabiriza? Ese abavuga ngo kuvuga zombi ni ubukungu bibukako ibyo bintu bitwara amafaranga menshi cyane igihugu kidafite? 
Ubishoboye natubwize ukuri uko abyumva.
------------------------------------------------------------

On Wednesday, November 13, 2013 1:01 PM, kota venant <kotakori@hotmail.com> wrote:

Ba bwana Tubeho-Twese, Semakweli n'abandi ibi muvuga bifite ishingiro; urwongereza n'urufaransa aho bukera zizakomeza zidusenyere ni tutazifatira ingamba nyazo, cyane cyane zivana imbaraga mu milyane yacu ya Hutu na Tutsi. 
Turazikeneye zombi, aliko sinzi uko twakora ngo tuzibyaze inyungu zacu twe abanyarwanda, nyamara ubusembwa bwa benezo butadukunukiyemwo!
Ntibyoroshye


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; banyarwanda@yahoogroupes.fr;
From: infotubeho@yahoo.fr
Date: Tue, 12 Nov 2013 14:25:22 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] ITANGAZO:IBITEKEREZO KU IHANGANA RY'IGIFARANSA N'ICYONGEREZA IKOMEJE MUBANYARWANDA




ABANYARWANDA TWIFATE DUTE KUGIRANGO DUCE BURUNDU INTAMBARA IBA HAGATI Y'IGIFARANSA N'ICYONGEREZA ?

Photo Rutayisire Boniface
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,Banyakubahwa na ba Nyakubahwakazi muri hirya no hino muganira kuri iki kibazo cy'intambara y'indimi iba hagati y'icyongereza n'igifaransa mu Rwanda no mubanyarwanda aho bari hose, Nimunyemerere tuzamure izi mpaka tuzishyire kurwego rwo hejuru rwisumbuyeho maze tujye impaka tuvuga no kubihugu birebwa n'izi ndimi z'igifaransa n'icyongereza. Tujye impaka kandi tuzirikana ko turamutse tubonye umuti muri ibi bihe twaba dukemuye intambara za kera zizavuka zishingiye kuri iki kibazo. Ngirango turemeranya ko iyo hataza kubaho ihangana ry'igifaransa n'icyongereza mu Rwanda no mukarere ibintu ntibyari kuba uko byabaye muri politiki n'ibindi mbere ya 1994, muri 1994 na nyuma yaho. Ariko nanone ndagirango dutekereze ejo hazaza twumve ko ikibazo cy'intambara y'icyongereza n'igifaransa kidatangirira kuri Kagame kandi ntabwo ari nawe kizagarukiraho. Kagame nitumara kumuhirika tuzagumana
icyo kibazo ndetse gishobora kuzaba gikaze kurenza ibindi bihe byose. Kagame afite amafuti menshi yakoreye abanyarwanda arimo ubwicanyi n'ibindi bibi byinshi kandi ninayo mpamvu ndi mubamurwanya no mubarwanya by'ukuri système ye. Ariko na none ningombwa kubonako ikibazo cy'igifaransa n'icyongereza kirenze u Rwanda n'abanyarwanda ahubwo kikaba kireba abongereza, abanyamerika, n'abandi bose bahanganye n'abafaransa n'izindi nshuti zabo zivuga igifaransa. Abanyarwanda iki kibazo kiza kibitura hejuru ndetse nta n'ikintu kidasanzwe kuvuga izo ndimi byari byatangira kuzanira abanyarwanda ngo uvuge ko batazivuze u Rwanda rutabaho. Ndetse na benshi mubanyarwanda ni abatavuga n'ururimi na rumwe muri izo. Abazivuga nibo bake cyane ni minorité mubanyarwanda. Ijambo rero riramutse rifashwe n'abanyarwanda batavuga ururimi na rumwe muri izo kandi ko aribo benshi byagenda gute ? Itangazamakuru rikwiriye guha ijambo abantu bose ariko
rikirinda kubogama no kuzanamo propagande. N'ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko yanjye uwashaka yabitangaza uko biri cyangwa akabindura muzindi ndimi murwego rwo gufasha abanyarwanda b'ingeri zose kuganira kuri iki kibazo kuko kirareba abanyarwanda na opposition irimo.Nuko nyine système ya FPR iyoboye igihugu igaragaza intege nke cyane mukureba kure kuburyo idashobora guha urubuga inyandiko nk' izi kuko baba bavuga ko ari iz'umuntu uyirwanya. Ubundi bitabaye FPR isa naho yarozwe kutareba kure yaha umwanya ukwiriye ibitekerezo nk'ibi kukibazo nk'iki gikomeye kireba abanyarwanda n'ibihe FPR izaba itakibaho kuko biba bimeze nk'ubukungu buvuye hose. Ariko ntako umuntu yabigenza kuko u Rwanda wagirango baruroze kuyoborwa na système z'ubutegetsi zitareba kure ugasanga zirita umwanzi udahuje ibitekerezo nazo. Abagarukiriza iki kibazo kuri leta ya Kagame bavuga ko aribwo cyatangiye cyangwa ariho kizarangirira baribeshya.Iyo bigeze
kurwego rw'ihangana ry'igifaransa n'icyongereza mu Rwanda no mu karere, ugomba kubona ko haba hatakirebwa inyungu z'abanyarwanda. Ndetse n'abanyarwanda ubwabo nta n'imbaraga zisesuye bafite zo gufata icyemezo kuri iyo ntambara y'igifaransa n'icyongereza, kuko ushobora no kugena uko ibintu bigomba kugenda noneho ibyo bihugu by'ibihangange bikagushoraho intambara bikagena ibintu ukundi. Igikunze kubaho ahubwo n'uko rumwe muri izo mpande zihanganye (abafaransa contre les anglosaxons) havamo umwe agashoza intambara cyangwa agashyigikira intambara murwego rwo gutsinsura undi mu Rwanda no mukarere. Kandi kubera ko inyungu ziba zigamijwe ziba atari inyungu z'u Rwanda n'abanyarwanda, ntacyo biba bibwiye abashoje intambara cyangwa abayishyigikiye, iyo ya ntambara itsembye abanyarwanda. Ni gutyo byagenze kuntambara ya FPR ihangana na leta ya Habyarimana Juvenal, maze abanyarwanda baratsembwa barashira amahanga ntiyagira icyo
avuga kuko abakavuze cyangwa abagahagaritse ibintu bari bafite inyungu buri wese ashyize imbere zidafitanye isano n'ubuzima bw'abanyarwanda. Ndetse iyo bimeze gutyo ni ukuvuga rwambikanye hagati y'abongereza n'abafaransa), abanyarwanda b'impande zose ntawe uba afite amahitamo mubyemezo bigomba gufatwa. Aha niho nsaba abanyarwanda kurambura amaso bakabona ko ikibazo cy'icyongereza n'igifaransa kitagarukira kuri Kagame ahubwo kireba na opposition yose n'abanyarwanda bose. Kwirukana icyongereza byaturutse cyane cyane kubongereza bashyigikiwe n'abanyamerika n'izindi nshuti zabo. Iyo abo bombi batabishaka ntabwo Kagame kugiti cye yari bushobore gufata icyemezo kibangamiye na bamwe basangiye ubutegetsi kuko abari muri FPR bose batavuga icyongereza. Yego abategekana na Kagame mukazu gafata ibyemezo ntabwo benshi bakunze igifaransa kuko batakizi ndetse bikongeraho n'amateka, ariko ntabwo byo byonyine bisobanura ko ariyo mpamvu u
Rwanda rwavanyeho igifaransa ntibitere ingaruka iyo baza kuba batabisabwa cyangwa badashyigikiwe.Ndetse n'iyo buri wese ashubije amaso inyuma arasanga ahubwo Kagame (mu kuba yarafashe icyemezo) yaratunguwe n'iyo mpinduka y'akanya gato isa naho byabaye nko kwivuguruza mubyo yari amaze iminsi arimo anabibwira abanyarwanda. Ndetse n'ibisobanuro kagame yatanze amaze gutangaza icyemezo ntabwo byumvikanaga kuko kubwa Kagame we bwite yari amaze iminsi yaratangiye kwiga igifaransa ndetse yari yaratangiye gushyiraho igitutu ku banyarwanda bavuga icyongereza ngo bige igifaransa. Muribuka ko bamwe bamwivumbuyeho bigatuma bahunga igihugu. Muribuka ko hari abanyeshuri bahunze université y'u Rwanda bakajya i Bugande bahunga igifaransa kuburyo Kagame n'ubutegetsi bwa leta y'u Rwanda bwabarebye nabi cyane. Ndetse byateye umutingito mugihugu kumva ko uhunze ururimi. Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda, Nimuze twemere tuvuge kuri
iki kibazo tubone umuti ukwiriye. Kugirango tubone umuti ukwiriye ariko n'uko turenga urwego rwo kumva ko kiriya cyemezo cyavuye kuri Kagame we wenyine. Kagame ahubwo we yari ashyigikiye igifaransa kugirango yikize kandi yicuruze kuri make ku bafaransa bamufata nk'umwanzi guhera kera. Kugirango dushobore gutera intambwe, reka mbere na mbere dufate ikibazo munzego ebyiri. Urwego rwa mbere reka turuhe gufata ururimi rumwe rw'igifaransa cyangwa icyongereza tukakigira official. Urundi rwego rwa kabiri tugomba kubonamo iki kibazo ni urwo kureka urundi rurimi tutazagira official rugakoreshwa n'abaturage mubuzima bwa buri munsi ariko atari itegeko nk'uko igifaransa kimeze muri Kenya, mu Bugande n'ahandi. Uru rwego rwa kabiri kandi nta n'ikibazo ruzigera rutera kuko ururimi rutazaba official ruzaguma rugakoreshwa nk'uko igiswahiri cyagumye gikoreshwa muri leta ya Habyarimana Juvenal kandi rutari official. Nimureke rero tuganire ku
rwego rwa mbere rwo gufata ururimi rumwe rukaba official :Ese u Rwanda nk'igihugu gikennye, rufite ubushobozi bwo gushora mukwigisha no gukoresha indimi ebyiri mumashuri, mubutegetsi, mubuzima busanzwe, business n'ibindi ? Ko mubihugu bifite ubushobozi burenze ubw'u Rwanda nko mu Bubirigi n'ahandi ibyo bintu byagumye ari inzitizi y'iterambere ndetse bikaba n'intandaro y'ibibazo muri politiki, u Rwanda ruzakoresha bitangaza ki ngo rwirinde ibyo bintu kandi ko mu Rwanda bishobora no gufata isura mbi cyane? Ese gukomeza kugira indimi ebyiri official ntibishobora kuzakurura intambara n'izindi ngorane mubihe bizaza iyo ukurikije ko u Rwanda ari igihugu cyabayemo amahano menshi ? Ese gukomeza kugumishaho intambara y'indimi si uguha uburyo amahanga mu gukomeza gukurura ubukoroni n'intambara hagati y'abanyarwanda ? Nk'ubu hari universités nabonye hano muburayi zidakoresha ibizamini by'indimi kubanyarwanda bavuze ko bakomoka
mubice by'u Rwanda bivuga ururimi rw'icyongereza. Ibyo bintu byanditse kuri za websites za universités zimwe na zimwe narabyisomeye. Ariko se iyo dushyize mugaciro wavuga ko hari igice cy'u Rwanda kivuga igifaransa ikindi kikavuga icyongereza ? Ngirango buri wese arabizi ko atariko bimeze kuko muturere twose hatuye abavuga izo ndimi. Ngiyo rero intangiriro y'ibibazo niba tutabonye umuti. Ntabwo ikosa ari iry'ayo mahanga ahubwo ikosa ni iryacu kuko twigaragaza nka peuple itazi gufata icyemezo cya oya cyangwa yego kururimi runaka tumaze gushishoza inyungu bifitiye igihugu n'abanyarwanda. Uyu munsi ni iki, ejo n'ikindi kugeza ubwo intambara zindi zirose. Mukugira ururimi rumwe official , ese ntibyaba byiza dusabye abongereza n'abafaransa gupiganwa bakavuga icyo bazamarira igihugu nituramuka tuvuze ururimi rwabo ? Buri wese yiyemeje gutanga angahe muri budget y'u Rwanda (inkunga ihoraho) nk'uko Egypte cyangwa Israel
n'ibindi bihabwa izo nkunga zihoraho ? Ese dukoze iki kintu cyo kubapiganisha ntitwaba dutanze amahirwe yo guca ipfunwe ? Kuki tugomba kuvuga ururimi rwa runaka kubuntu kandi bo kudutsindagira ururimi rwabo batabikorera ubuntu ahubwo ari inyungu babifitemo? Ese abanyarwanda ntibashobora kwihangana bakemera bakababara ariko bagakemura ikibazo cyo kuzahorana intambara z'indimi ziyongera kuzindi ntambara basanganywe ? Ese ko umuruho watumye abanyarwanda bahungira mubihugu byose, ndetse abana babo bakaba ari bake bavuga izo ndimi z'igifaransa n'icyongereza, buri wese nashaka kuzana ururimi rwe mu Rwanda maze igihugu yahungiyemo kikabimushyigikiramo abandi bazabyifatamo gute? Urugero rutari kure n'urw'abantu bahungiye mu Buburigi. Ububirigi nicyo gihugu kirimo abanyarwanda benshi mu burayi ariko bamwe bavuga igifurama abandi bavuga igifaransa. None se mubihe bitaha bizagenda gute igihe umufurama azashyigikira uvuga igifurama cyangwa iki
Nerlandais ? Kandi buri wese azirikane ko abavuga igifurama ari benshi ndetse no kubera ihangana ry'aba Wallon n'Abafurama ibyo bintu bishobora kuzabaho mumateka y'u Rwanda. Bizagenda gute rero igifurama nikitumira mundimi official z'u Rwanda ? Ese ko ubu icyongereza kirukanye igifaransa mu Rwanda, buri wese azirikana ko kugarura intambara yo guhanganisha izo ndimi zombi ishobora noneho gutsemba abanyarwanda ? Njye rero ndibaza ngo tubigenze gute kugirango abanyarwanda babone umuti urambye kuri icyo kibazo cy'indimi kuko kugumishaho intambara hagati y'igifaransa n'icyongereza byazakomeza kuba ingorane ku Rwanda n'anyarwanda aho bari hose.Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 10/11/2013RUTAYISIRE Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictime TUBEHO TWESE Tel (32) 488250305 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.