Pages

Monday 4 November 2013

Urukiko rw’Arusha ntiruzafungwa Kabuga na bagenzi badafashwe



 
Mu ruzinduko abacamanza ba ICTR bagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa mbere ariki 4 Ugushyingo, 2013 batangaje ko biteguye gukomeza gufatanya n'ubutabera bw'u Rwanda  kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside baburanishwe.
Boubakar Jallow, Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR
Boubakar Jallow, Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR
Igice cy'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyasigaye Arusha mu rwego rwo gukurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
ICTR ivuga ko abacamanza bazasigara bazakomeza gukorana n'u Rwanda kugira ngo imanza zose z'abataraburanishwa ibyaha bya jenoside zirangizwe.
Boubakar na bamwe mu bacamanza bari kumwe
Boubakar na bamwe mu bacamanza bari kumwe
Mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali, Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR Boubakar Jallow  yavuze ko  Igice cy'urukiko cyasigaye kizakomeza gukurikirana abagishakishwa bakoze ibyaha bya jenoside n'ababikekwaho.
Mu bagishakishwa hari abagera ku icyenda aho batatu muri bo bazakurikiranwa n'igice cy'Urukiko rwa Arusha cyasigaye, abandi batandatu amadosiye yabo yoherejwe mu Rwanda n'ubwo batarafatwa.
Yagize ati "N'ubwo ayo madosiye yoherejwe mu Rwanda igice cy'urukiko cyasigaye kizakomeza gufasha u Rwanda mu kubakurikirana.
Simbona impamvu yatuma ICTR ifunga, iki gice gisigaye kizafunga abahigwa bagikomeza kwidegembya."
Batatu bahigwa bukware ni Felicien Kabuga, Protais Mpiranyi na Gen. Augustin bizimana.
U Rwanda rutangaza ko rwashyizeho uburyo bwo gukangurira abantu gutanga amakuru, nk'uko byatangajwe n'Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza.
Gusa byakomeje guhwihwiswa ko aba uko ari batatu bari mu bihugu byegeranye n'u Rwanda, aho Kabuga bivugwa ko yihishe muri Kenya na ho Mpiranyi akaba ari muri Zimbabwe.
Abacamanza bari basuye u Rwanda bagiranye ikiganiro n'Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda
Abacamanza bari basuye u Rwanda bagiranye ikiganiro n'Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda
Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe abakozi jenoside n'ibindi byaha by'intambara, rukorera Arusha muri Tanzania, biteganyijwe ko ruzasoza manda rwahawe mu 2014 ariko hari igice cyizasigara gikurikirana abantu icyenda batarafatwa n'ubu bashakishwa.
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.