Pages

Thursday, 28 November 2013

Tanzaniya, RDC n’u Burundi byatangiye kugirana ubufatanye bidahuriyeho n’ibindi bihugu bigize EAC


Tanzaniya, RDC n'u Burundi byatangiye kugirana ubufatanye bidahuriyeho n'ibindi bihugu bigize EAC

Nyuma y'uko bivuzwe ko Kenya , u Rwanda na Uganda byaba byaraheje ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba mu bikorwa by'ubufatanye , u Burundi , Tanzaiya na Congo Kinshasa nabyo byiyemeje gufatanya mu bikorwa bitandukanye.

Ibi bihugu uko ari bitatu byahuriye i Bujumbura mu Burundi mu cyo byise '' Mkutano wa Ujirani mwema'' aho ngo byemeranyijwe ku guteza imbere ibikorwaremezo birimo imihanda n'ingendo zikorerwa mu mazi mu kiyaga cya Tanganyika gihuza ibihugu uko ari bitatu.

Muri iyi nama hakaba haremejwe ko hazubakwa urugomero ruhuriweho n'ibihugu bitatu ruzava I Uyanzi muri Tanzaniya rukagera I Msongati mu Burundi rugahuza umuhanda wa Manyoni –Tabora –Kigoma kugera muri Kivu y'amajyepfo muri Congo Kinshasa.

Ibi bihugu kandi bikazahuzwa n'imihanda wa Manyoni –Tabora-Kigoma n'uwa Manyovu-Mgina Mabanda-Bujumbura izahuzwa igakora no kuri Kivu y'Amajyepfo muri Congo Kinshasa.

Mu bijyanye n'ingendo hakazabaho no gukorana mu ngendo zikorerwa mu kirere aho indege zizajya ziva I Dar es Sallam zikajya I Bujumbura

Source : Mwananchi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.