Pages

Thursday 14 November 2013

Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi Abatutsi mu izina ry’Abahutu

Uwo wasabye imbabazi buriya bamuhaye amafaranga kugira ngo abikore.  Buri gihe umuhutu akora ikintu gishyigkira ibyo Kagame ashaka iyo yahawe za milioni z'amafaranga. Ntabwo wakihandagaza ngo uvuge biriya ntacyo wariye.

On Thursday, 14 November 2013, 10:41, Valois Bizimana <bizimana91@yahoo.fr> wrote:
 
Ariko nka we uba uje kubeshya abantu ku zihe nyungu koko? Nyina wa Kamanzi abaye umututsikazi ate? Uramuzi waramubonye uzi aho akomoka? Ariko mwagiye muvuga ibyo muzi!! Uyu mukecuru uramugerekaho ibyaha atigeze akora kubera iki? Kuko yabyaye Kamanzi wemeye kwitandukanya n'ubwenge akanywana n'inda? Ntacyo urushije Kamanzi nta n'icyo urushije Kagame!!!

Sent from Yahoo! Mail for iPad

From: Niyitanga Jmv <niyitangajmv@yahoo.fr>;
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Subject: Re: *DHR* Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi Abatutsi mu izina ry'Abahutu
Sent: Thu, Nov 14, 2013 9:50:58 AM

Uyu Kamanzi ndamuzi neza ni mwene Matsiko batuye muri commune Gituza ya kera. Birantangaje kuko kera akiri umunyeshuri ndetse na nyuma yaho gato igihe yari assistant bourgmestre wa commune Gituza yari umuntu w'umugabo ufite ibitekerezo nyabyo. Yewe ndetse n'igihe yari sous prefet i Kinihira yakomeje kwihagararaho nubwo hari mugace kari mumaboko y'inyenzi.Ubu rero arigaragaje dore ko nubwo yiyita umuhutu abeshya rubanda, nyina ari umututsikazi! Yagombye kubwiza ukuri abanyarwanda ko ari umuhutsi! Namugira inama yo kubwira nyina nawe agasaba imbabazi abahutu yahekuye barimo umuryango wa Ngwabije wari comptable wa commune Gituza, Mbonyi wa brigadier,Njenyeri wari bourgmestre,Bisaho wigeze kuba bourgmestre,abarimu ntarondoye kubera ubwinshi bwabo,abacuruzi,abaturage b'inzirakarengane benshi,Kalinda Mathias wari encadreur, n'abandi benshi.

Le Mercredi 13 novembre 2013 21h32, oscar Nkurunziza <nely_be@yahoo.fr> a écrit :
 
Ibyo mu Rwanda ni akumiro, abantu basigaye birirwa bakinisha agahinda k'abacitse ku icumu ari ikinamico.

Muri ya gahunda imburamikoro zadukanye ngo "Ndi umunyarwanda" nkaho hari umunyarwanda ubiyobewe uwitwa Ministiri Kamanzi we yavanye agahu ku nnyo.

Yatangiye kwigisha intero Madame MURUTE UBARWE KAGAME  Jeannette aherutse kubigisha maze akuzuye umutima gasesekara ku munwa aba aritakumye n'ibitwenge bigera ku matwi ati NDI UMUHUTU, MWE MURI ABATUTUTSI ati MU IZINA RY'ABAHUTU NSABYE IMBABAZI MWEBWE ABATUTUTSI ... abari aho bategereza "Ndi umunyarwanda" baraheba !

Minisitiri KAMANZI ashobora kuba arwaye mu mutwe. Ni gute umunyapolitiki yakwihandagaza agasabira imbabazi abantu barenze miliyoni 6 abemeza icyaha cy'inkomoko atabanje kubabaza icyo babitekerezaho. Gusaba imbabazi ku byaha wakoze simbirwanya ni ubutwari. Kuki adasaba imbabazi kubyo yaba yarakoze ari gatozi. Aramutse yaratumwe na rubanda rw'abahutu nabyo byaba bifite ishingiro ariko simpamya ko byakorwa muri kuriya kwishongora yerekana ko yumviye shebuja ngo bamwemere ko ari umuhutu mwiza. Yibagiwe ko icyo yasabwaga ari kuba umunyarwanda !  

Ndemeza ndashidikanya ko  nta mututsi n'umwe uzihandagaza MU IZINA RY'ABATUTSI BOSE ngo amuhe izo izo mbabazi yasabiye abahutu. Niba hari uvuga ko mbeshya azanyomoze. Ndemeza ko abatutsi batewe intimba n'akaga ko kwicirwa ababo badakeneye aya makinamico asaba imbabazi abakina ku mubyimba.

Uko mbibona: Hakenewe Dialogue Inter-rwandais hautement inclusif, abakorewe amahano baba abatutsi cyangwa abahutu bagahumurizwa, bakaba aribo bagena imbabazi nyuma y'uko ukuri kose ku byabaye kuganirwaho ntagishyizwe kuruhande. Kamanzi azabe yiteguye azahabwa umwanya wo gusaba imbabazi nabe yitonze.

A bon entendeur salut !
gahunda ya Ndi Umunyarwanda
gahunda ya Ndi Umunyarwanda
gahunda ya Ndi Umunyarwanda
inisitiri w'umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yasabye imbabazi "Abatutsi kubera ibyaha bakorewe n'Abahutu", kugira ngo abakozi ba Ministeri ayobora ya MINIRENA n'ibigo biyishamikiyeho ari byo Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA n'icyo guteza imbere umutungo kamere RNRA, nabo babashe gukurikiza iyo gahunda.
Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 ibyo bigo byatangizaga gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk'uko inzego zose n'abaturage bakangurirwa kuyigira umuco, Ministiri Kamanzi yavuze ko mu buzima bwe atigeze arangwa n'amacakubiri; nyamara akaba yasabye imbabazi Abanyarwanda by'umwihariko Abatutsi.
Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi
Bwana Kamanzi yagize ati: "…nzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu izina ry'ubwoko bw'Abahutu mbarizwamo, nagira ngo nkoreshe uyu mwanya nsabe imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi kubera ibibi byose bakorewe mu izina ry'Abahutu, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ingaruka zayo."
Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku myumvire y'ibibazo byashenye Ubunyarwanda biturutse ku mateka mabi n'ingaruka zayo, "ku isonga hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n'Abahutu".
Minisitiri Kamanzi yavuze ko ikigamijwe ari ugushaka ibisubizo birambye abona nk'inkingi yo kubaka Ubunyarwanda ubuziraherezo. MINIRENA n'ibindi bigo bivuga ko buri wese uzumva uruhare rwe n'ibikorwa bye mu mateka mabi yabaye mu Rwanda, akwiye kubyicuza uko bikwiye n'umutimanama we, akabyatura akanabisabira imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo byagizeho ingaruka mbi; kandi iyi gahunda ikaba iteganijwe guhoraho no kuba umuco mu Banyarwanda.
- See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article14024#sthash.tn4iHLUA.dpuf

Inkuru y'amateshwa ya Minisitiri Kamanzi: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article14024

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.