Pages

Saturday 30 November 2013

Fw: *DHR* EAC n'ifaranga rihuje ibihugu by'uwo muryango


Erega ikibazo cyo muri EAC ni  ukutagira ba economistes bashoboye kandi ngo EAC igire vision. Urabona ko ibyo bakora byose ni uguzagurika. Iyo nta muconsultant bakoresheje  usanga ibyo bakoze ari ubuswa. Reba ko mu Rwanda nabasoma ibyanditse kuri YouTube mu Rwanda ari abanyamahanga. Ubwo kandi hari na Equipe ya Tony Blair mu Rwanda. U Rwanda  ntanubwo rwakwitekerereza  uko kaminuza z'u Rwanda zakora. Bagombye gushaka umunyamerika nawe wabuze aho ajya ngo akore maji byose bitungane bizera ko azazana mafaranga yo gushora muri izo kaminuza. Ntabwo nzi niba azahembwa mu Rwanda nk'ibyo yahembwaga muri USA yiyongereyeho na za avantages. Biragaragara ko yari yarabuze akazi iwabo.

Ntabwo ari ngombwa ifaranga ry' bihutu 5 gusa kuko iyo umubare w'ibihugu  birigize  ari muto ntabwo  rishobora kuba stable kubera andi mafaranga akoreshwa muri ako karere ririmo ahubwo abaturage bakahagwa kubera ibiciro byiyongera na exportations zikagabanuka. 

Urabona ko  Kenyetta yatangije kubaka uriya muhanda uzakoreshwa mu karere kose. Ntawe uzi uko bizagenda umuhanda numara kugera i Nairobi  cyangwa Kampala uvuye Mombasa.  Ushobora kuzagarukira i Nairobi bikarangirira aho. 

Sinzi niba China izishingira gutanga amafaranga ngo ugere muri Tanzania, Burundi, Rwanda,  DRC na South Sudan. Ndetse ahubwo bari bakwiye kongeraho na Zambia. Urumva nawe ko ayo mafaranga yo gukora ibyo byose ari  akayabo. 

Kugira ngo ibyo bishoboke ni uko SADC,  ECCAS, conference y'ibihugu by'ibiyaga bigari na SADC bose bashyira hamwe buri gihugu kigatanga umusanzu andi mafaranga akava hanze. Ayo ma projets yose kuyagumisha muri EAC  yonyine ntacyo bizatanga. Bizamara n'imyaka 30 ntacyo barageraho.


On Saturday, 30 November 2013, 16:02, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
Sam,
Igitekerezo cyawe ni cyo. Ifaranga ry'ibihugu 5 gusa nta faranga ririmo. Nkuko ubivuga EAC na IGAD na ICGLC na SADC na CEAC nibiganire bikore ifaranga rimwe kuko ari ryo ryaba riremereye ninafitiye akamaro abaturage batuye kariya karere kose. Sinzi niba ari wowe ari n'abandi basomyi mwiboka travelchechs za COMESA zakoraga muri kariya karere kose no mu Rwanda. Bagerageza ahubwo gushingire aho ubundi bakagura. Guhuza imbara zishingiye kw'ifaranga rimwe kuri iriya miryango yose birashoboka kuko hari ibihugu usanga ari membre mu miryango itanu yose kuri itandatu navuze hano haruguru(EX:TANZANIA). U Rwanda ruri muri itatu(moitie) muri yo. Congo Kinshassa iri muri ine muri iriya miryango uko ari 6, Uganda iri muri ine nayo kuko itari muri SADC no muri CEAC, ETC..Nkuko bigaragara muri iriya multiple membership y'ibihugu, ni ukuvuga ko byo n'abaturage babyo bafite inyungu muri iriya miryango yo mu karere yose uko ari 6. Abahuza rero ntibabura hagati ya ziriya regional organizations zose ngo batekereze kw'ifaranga rimwe. 
Museveni uvuga ntabwo igihugu cye kiri muri SADC. Kandi ubu ibyo ahugiyemo we na Kagame ni ugushaka kuba Perezida wa EAC  bamaze kwigizayo Tanzania kubera ingufu izwiho za politiki n'iza gisilikare muri kariya karere kose turimo tuganiraho. Ingufu za politique zishingiye k'uko ari cyo gihugu cyonyine muri karere gifite une stabilite politique examplaire, kitagira impunzi mu mateka yacyo. Ingufu za gisilikare zizwi cyane kuva igihe TZ yirukana General Amin Dada i Kampla ku ngufu za gisilikare nyine, none izo ngufu ikaba imaze no kuzikoresha mu kwirukana Kagame/Museveni na M23/RDF/NRA muri Repubulika Iharanira demkarasi ya Congo aho bari baragiye gusahura amabuye y'agaciro. Nibutse abasomyi ko Ingabo za Congo-Kinshassa zatangiye gufata agatege no kumenya kurwana kuva aho abasilikare ba Tanzania ari bo bagiye kuziha imyitozo ya gisilikare. Ku rugamba ni bo baziyobora. Urumva rero Unite de commandement ihari:FARDC trained by Tanzania, Brigade combattante ya UN iyoborwa na Tanzania irimo abasilikare ba TZ n'aba Afurika y'Epfo akana TZ yirereye igihe yahaga imyitozo ya gisilikare ANC yari ifite ikicaro muri TZ ikayifasha kurwanya aparteid.Afrika y'Epfo ni akana Tanzania yibyariye. Ntushobora gushotora Tanzania ngo Africa y'Epfo ikurebeshe amaso gusa. Ibi byose ni byo bihangayikishije Kagame na Museveni bifuza ko Museveni yaba Perezida wa EAC(federation politique barimo birukankisha huti huti Tanzania yo ibabwira iti akariro gake na feri on vous voit venir tuzi ibyo murimo, what is behind the curtains/ikihishe inyuma ya rideaux(Hima-Tutsi Empire) ari nacyo cyatumye u Rwanda rukora propagande hirya no hino y'ibinyoma ngo umugore wa Perezida Kikwete wa TZ ni mubyara wa feu President Juvenal Habyarimana w' u Rwanda!, etc... 
(A. Gasana, chairman wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka riharanira gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi). 


2013/11/30 Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
 

EAC irimo guta igihe ngo irashaka gushyiraho ifaranga rimwe rishobora kuzaboneka mu myaka 10-20 iri imbere. Cyakora njye nkumva ko atari ngombwa ko ibihugu  5 gusa byashyiraho ifaranga ribihuje kuko gukoresha ifaranga birenze ibyo bihugu 5.

 Iyi gahunda niyo ariko yari ikwiye guhuza ibihugu by'inshi byo mu karere k'ibiyaga bigari ndetse n'ibihugu by'amajyepfo( SADC). Bityo EAC ntibizabe ngombwa ko yazongera guta igihe no gusesagura ihindura ifaranga mu gihe ako karere kose k'ibiyaga binini na SADC kemeje ko hashirwago ifaranga rimwe. Ni ngombwa ko iyo gahunda yazakorerwa rimwe cyangwa se igatangirira limwe ihuza ibihugu by'ibiyaga bigari noneho ikazakiwra muri Africa yose kugira ngo hazabe ifaranga rimwe rihuje Africa yose. Gutekereza ko igihuguiki n'iki cya EAC kizakoresha iryo faranga limwe  muri EAC gusa ni ukwibeshya kuko umucuruzi arangura aho bihenduka kandi akagurisha ahari abakiliya atitatiye  kuri politike ya karere. Ashobora kurenga Kenya, Uganda maze akaya kurangura muri Zambia, Gabon cyangwa DRC ndetse akaba ari naho yohereza ibyo ashaka kugurisha.

Nibaza impamvu bigoye ku bategetsi ngo batekereze kure ( planning) . Museveni rero uyobora SADC, conference y'ibiyaga bigari na EAC niwe wagombye gushishikariza abandi iyo gahunda.



__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.