Pages

Monday 4 November 2013

Rwanda: Ingabire Marie Immaculee asanga mu nzego zo hejuru hakiri ruswa y’ikigugu

Ingabire Marie Immaculee asanga mu nzego zo hejuru hakiri ruswa y'ikigugu

Yanditswe kuwa 04-11-2013 Yanditswe na RACHEL



Mu gutangiza inama ngarukamwaka ya EAAACA (impuzamiryango yo kurwanya ruswa mu karere k'ibiyaga bigari) kuri uyu wa mbere Tariki ya 4 ugushyingo 2013, Umuyobozi wa Transparency Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculee yavuze ko mu nzego   zo hejuru hakiri ruswa y'ikigugu.

Ingabire Marie Immaculee

Ingabire Marie Immaculee

Aganira n'abanyamakuru Ingabire yavuze ko kimwe mu bihangayikishije imiryango ishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda harimo ko abayobozi bakomeye barya ruswa y'ikigugu ariko ntibimenyekane kuko baba bafite n'ubushobozi bwo kuyikingira ikibaba.

Agira Ati: "Biracyari ikibazo kuko no mu bakayirwanyije harimo abayirya kandi bakarya amafaranga menshi ku buryo babigira ubwiru, ndetse byanamenyekana bagahita bashaka abunganizi mu mategeko bo kubirimangatanya, ndetse hari n'abo Leta ihagarika mu kazi ariko nti bakurikiranwe ngasanga umuco wo kudahana ukwiye gucika."

Ingabire asanga ibi bikunze kugaragara  nko mu gutanga amasoko no mu zindi nzego bwite za Leta ariko ngo ibi bitandukanye na ruswa igaragara  muri Polisi ngo kuko ho  ruswa iba mu bapolisi bo hasi, agasanga inzego zose zikwiye guhagurukira rimwe zikimika imiyoborere myiza ndetse bagatanga n'amahirwe angana kuri rubanda.

Umuvunyi mukuru Aloyisia Cyanzayire

Umuvunyi mukuru Aloyisia Cyanzayire

Umuvunyi mukuru Aloyisiya Cyanzayire avuga ko ikibazo cya ruswa yo kwica amategeko agenga amasoko gikomeye gusa hakaba hari ingamba nazo zikomeye zo kurwanya ruswa ndetse n'ibisa nayo. Muri izi ngamba harimo kuyikumira, kwibutsa inshingano n'ubukangurambaga ndetse no kuyihana mu buryo bukomeye (Zero Torrelance).

Ibibazo bya Ruswa mu  Karere bigiye bitandukanye igihugu ku kindi

Umuyobozi mukuru wa EAAACA Irene K. Mulyagonja ukomoka mu gihugu cya Uganda  avuga ko muri iki gihugu abenshi bakiyifata nk'inzira ibaganisha ku iterambere gusa iyi Leta ikaba yisunga ibindi bihugu mu guhana amakuru. Mulyagonja asaba  abayobozi batandukanye ko  bakwiye kugira ubushake mu kurangiza ikibazo cya ruswa muri aka Karere no ku Isi.

Bakevyumusaya Dismas umuyobozi wungirije mu rwego rwo ku rwanya ruswa mu gihugu cy'u Burundi  avuga ko  iki gihugu gifite  ibibazo bya ruswa bikomoka ku makimbirane yagiye aranga u Burundi  ndetse  akavuga ko benshi bavuga ko umuntu atabeshwaho n'umushahara gusa ngo ubu bakaba barashyizeho amategeko ndetse n'inzego zishikamye zo kurandurana ruswa n'imizi yayo.

Nk'uko bitangazwa na Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie avuga ko mu Rwanda  inzego zirimo  gushyirahamwe mu kurwanya ruswa,  aho hari byinshi byakozwe nko gushyiraho inzego zo gukumira, no kurandura Ruswa.

Agira ati:"Ubu dufite inzego zikomeye kandi zikorana. Muri zo harimo Polisi y'igihugu, urwego rw'Ubushinjacyaha, urwego rw'Umuvunyi, ubugenzuzi bw'imari ya Leta  n'izindi."

Tugireyezu kandi asanga hari umusaruro byatanze kuko ubu ruswa yahagurukiwe  ndetse ubu u Rwanda rukaba ruri kwisunga ibihugu by'amahanga ngo bakomeze gufatanya ibikorwa bitandukanye harimo no kurwanya Ruswa.

Minisitiri muri Perezidansi(i bumoso),Uwatangije urwego rw'umuvunyi Hon.Tito Rutaremara mu ijambo ry'umuyobozi wa EAAACA Irene Mulyagonja

Minisitiri muri Perezidansi(i bumoso),Uwatangije urwego rw'umuvunyi Hon.Tito Rutaremara mu ijambo ry'umuyobozi wa EAAACA Irene Mulyagonja

Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repuburika Venantie Tugireyezu

Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repuburika Venantie Tugireyezu

Kanzayire Bernadette i bumoso,na Minisitiri w'ibikorwa bya EAC Muhongayire Jacqueline

Kanzayire Bernadette i bumoso,na Minisitiri w'ibikorwa bya EAC Muhongayire Jacqueline

Abayobozi batandukanye bari muri iyi namabafashe ifoto

Abayobozi batandukanye bari muri iyi namabafashe ifoto

Ibihugu bitandukanye muri iyi nama

Ibihugu bitandukanye muri iyi nama

Hon. Tito Rutaremara wabimburiye abandi kuba Umuvunyi mukuru yabanje gusuhuza abakozi bakoranye wabonaga bamwishimiye

Hon. Tito Rutaremara wabimburiye abandi kuba Umuvunyi mukuru yabanje gusuhuza abakozi bakoranye wabonaga bamwishimiye

Abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri aka karere bibutse abaguye mu bitero i Westgate muri Kenya

Abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri aka karere bibutse abaguye mu bitero i Westgate muri Kenya

 

BIRORI Eric
Photos / B. Eric
UMUSEKE.RW


For more info...


  1. Muri iyi minsi harimo harasuzumwa imishinga y'amategeko yongerera imishahara n'amashimwe y'agatangaza adasanzwe abayobozi bakuru b'igihugu ndetse n'abadepite na ba Senateri . Abo bayobozi ngo bafite ibibazo by'ubukene ku buryo hejuru y'umusharara banakeneye guhabwa amafaranga y'agahimbazamusyi yo guhaha ibyo kurya, kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, guhabwa amacumbi, kugurirwa ibikoresho byo mu nzu, kuvurwa n'ibindi. Ibyo birakurikira umushinga w'itegeko ryo kongerera «abanyapolitiki» bo ku rwego rwo hejuru amafaranga agera kuri 35%. Iyi mikorere isa no kunyunyuza igihugu ni ugusonga uwarembye kubera ko ubukungu buriho bucumbagira.
    Iyi mishinga yombi ntabwo isobanura ko iryo yongezwa ry'imishahara n'agahimbazamusyi rishingiye ku izamuka ry'umusaruro cyangwa iry'ubukungu bw'igihugu, nta nubwo inerekana ukuntu aba bayobozi bakuru b'igihugu n'abadepite aribo bugarijwe cyane n'ubukene ku buryo ari bo bonyine bakwiye kongererwa imishahara mu gihe abandi bakozi barimo abarimu, abasirikare, abapolisi n'abaganga nabo ubu barira ayo kwarika kubera guhembwa intica ntikize. Iyi mishinga irategurwa kandi mu gihe abayobozi b'inzego z'ibanze bagirwa inama zo kwizirika umukanda bagakorera ubushake kuko igihugu kidafite ubushobozi bwo kubabonera umushahara aribyo ntandaro ya ruswa iriho ica ibintu mu nzego z'ibanze.
    N'ubwo aba bayobozi bakuru basanzwe bahembwa akayabo bakanagenerwa n'ibya mirenge, Raporo y'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya leta y'umwaka 2009-2010 yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko ku wa 15 Gashyantare 2012, yererekana imicungire mibi y'imari n'umutungo wa Leta aho ku gace gato cyane kakorewe igenzura miliyari zisaga makumyabiri (20,000,000,000 frws) zaburiwe irengero bamwe muri aba bayobozi bakaba babifitemo uruhare. Ibi ni nako bivugwa mu mishinga y'ibikorwaremezo nk'amashyanyarazi ahavugwa za miliyoni z'amadorari ziburirwa irengero. Urugero ni umushinga w'amashyanyarazi wa Rukarara waheze mu kirere. Benshi mu bagira uruhare muri iyo micungire mibi ntibakurikiranwa.
    Mu gihe aba bayobozi bakuru bari gutegura imishinga y'amategeko ngo biyongerere imishahara n'andi mafaranga atagira ingano y'inyongera(avantages),mu gihe bagendera mu bimodoka bya karahabutaka,niko abaturage hirya no hino mu byaro ku bigo nderabuzima batagira uburyo bwo kugezwa ku bitaro bikuru ndetse bamwe bakahaburira ubuzima; niko bakwa imisoro y'ikirenga n'imisanzu itagira ingano kugira ngo imishahara yabo bayobozi iboneke; niko ibikorwa by'amajyambere mu byaro bikomeje kudindira na bike bikozwe bikabura gisana . Twibutse ko inzara ikomeje kuyogoza hirya no hino ndetse n'ibiciro by'ibiribwa ku masoko bigahora bizamuka.
    Iyi nkubiri yo kwiyongeza imishahara iraba mugihe ingengo y'imari u Rwanda rukoresha hafi 50% iva ku nkunga z'abagiraneza ubwo asigaye akaba ahanini ashakirwa mu misoro itangwa n' abaturage.
    Ishyaka FDU- INKINGI riramagana iyi mishinga y'amategeko yo kongera imishahara y'abayobozi mu gihe bitajyanye n'ubushobozi ndetse no kuzamuka k'ubukungu bw'igihugu. Mu gihe kandi ubuyobozi bwakwemeza ko ubukungu bwazamutse, izamuka ry'imishahara ntiryakorerwa bamwe ngo abandi basigare. Ubuyobozi bubereyeho gushyira imbere inyungu z'abanyarwanda muri rusange aho gukurura bwishyira. Iyi mikorere irasa no kunyunyuza rubanda.
    Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba abayobozi ko aho kwiga imishinga yo kwiyongerera imishahara, ibiramambu ingufu zashyirwa mu kuzamura imibereho y'abanyarwanda , kugabanya ubushomeri bwugarije urubyiruko, gukemura ikibazo cy'uburezi, Kurwanya ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwa muntu, kubaha no kubahiriza amahame ya demokarasi.
    FDU-Inkingi
    Boniface Twagirimana
    Visi-Perezida
     

    ABATEGETSI BAKOMEJE GUSAHURA UMUTUNGO WA LETA NTA NKURIKIZI.

    Gashyantare 24, 2012  
    Miriyari zisaga makumyabiri z'amafaranga y'amanyarwanda (FRW 20,000,000,000) z'umutungo wa Leta zararigise. Uwo mubare uwubona ushyize hamwe ibishushanyo n'imbonerahamwe zashyizwe ahagaragara na Raporo ya Komisiyo y'Inteko Nshingamategeko ishinzwe imikoreshereze y'imari bya Leta. Iyo Raporo yagejejwe ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu 15 Gashyantare 2012, irerekana imicungire mibi y'imari n'umutungo wa Leta y'umwaka 2009-2010.
    Iyo raporo y'impapuro 59, iravuga inyerezwamutungo rirenze inzovu n'akayovu ryagaragaye muri ministeri, imishinga n'ibigo bya Leta 104 byagenzuwe kuri 315 byagombaga kugenzurwa, ni ukuvuga gusa 33% yabyo. Birumvikana ko iyo izo nzego zose zigenzurwa, imicungire mibi yari kurenga miriyari mirongo itandatu (FRW 60,000,000,000) ujanishije. Ni akayabo karenze urugero kangana n'ingengo y'imari y'imyaka itatu igenewe amashuri yisumbuye. Umutungo wa Leta ucunzwe neza ni ukuvugako abana bajya mu mashuri y'isumbuye ubu bashobora kwikuba gatatu, ndetse birenze.
    Raporo irashyira ahagaragara imicungire mibi y'imari n'umutungo bya Leta. Amakosa ni menshi, muri yo haravugwa :
    • kutagaragaza amakonti ya banki;
    • gusohora amafaranga nta rupapuro na rumwe rubisobanura cyangwa se nta mpapuro zuzuye ziyasobanura;
    • gusesagura umutungo wa Leta;
    • guha abakozi amafaranga batemerewe n'amategeko;
    • gutanga amasoko bitanyuze muri Komite ibishinzwe cyangwa nta mpapuro zuzuye;
    • gucunga nabi umutungo utimukanwa;
    • imicungire mibi y'amakonti;
    • kutishyura imyenda yafashwe muri Banki y'amajyambere y'u Rwanda – BRD.
    Kunyereza no gusesagura umutungo wa Leta bigaragarira kandi :
    • mu kwishyura ibikoresho bitageze mu bubiko;
    • kwishyura amafaranga arenze imirimo yakozwe;
    • kugura ibintu bihenze barenze ibihendutse bareba;
    • guhemba abakozi batagikora.
     
    Mu ncamake, hagaragaye amafaranga angana na :
    • 502,774,678 Frw yasohowe n'inzego zitandukanye adafite impapuro ziyasobanura ;
    • 3,264,726,868 Frw y'imyenda inzego za Leta ziberewemo itaragarajwe mu bitabo by'ibaruramari;
    • 2,347,202,528Frw y'imyenda inzego za Leta zibereyemo abandi itaragaragajwe mu bitabo by'ibaruramari ;
    • 11,479,540,680 Frw y'amasoko yatanzwe bitanyuze mu kanama gashinzwe gutanga amasoko cyangwa itujuje ibisabwa;
    • 1,747,085,054 Frw yanyerejwe;
    • 1,054,529,243 Frw yakoreshejwe bitari ngombwa.
    Muri Raporo ya Komisiyo y'Inteko Nshingamategeko ishinzwe imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta, hari amafaranga yagaragajwe ko yanyerejwe n'ayasesaguwe, muri yo harimo ayaburiwe irengero, ayibwe, ayabuze kubera ukutubahiriza amategeko y'imisoro, ayishyuwe ku mirimo itakozwe n'ayishyuwe y'ikirenga nta mpamvu zibigaragaza.
    Mu nzego za Leta n'ibigo byagaragayemo kunyereza umutungo, twavuga kw'isonga :
    • Akarere ka Ngororero : 1,282,106,666 Frw;
    • Onatracom : 252,045,834 Frw;
    • Akarere ka Kayonza : 99,058,435 Frw;
    • Common Development Fund : 28,207,750 Frw;
    • Central Public Investment and External Finance Bureau : 22,367,000 Frw;
    • Akarere ka Rubavu : 21,133,680 Frw.
    Mu nzego zasesaguye zigakoresha imari bitari ngombwa, agizwe cyane cyane n'ibihano bicibwa kubera kutamenyekanisha no kutishyura imisoro inyuranye n'imisanzu y'isanduku y'ubwiteganirize bw'abakozi (CSR), gushyira umukono kuri za sheki zitazigamiwe, kwishyura imirimo itakozwe n'ibihano bicibwa n'inkiko. twavuga nka :
    • Mineduc : 163,369,057 Frw;
    • Rwanda National Examination Council : 156,670,770 Frw;
    • Akarere ka Kicukiro : 110,000,755 Frw;
    • Organe national de poursuite judiciaire : 102,266,140 Frw;
    • National Electoral Commission : 98,908,759 Frw ;
    • Umugi wa Kigali : 84,997,334 Frw ;
    • Genocide Survivors Fund – FARG : 68,975,488 Frw.
    Andi 248,200,000 Frw y'ikirenga yishyuwe ku masoko, 22,367,000 Frw y'ibikoresho by'ikoranabuhanga byibwe, 25,860,000 Frw yahawe imishinga itariho (CDF), 7,889,065 Frw yibwe kuri konti y'umurenge, 1,100,000 Frw y'umushinga wo guhinga imboga yibwe, 986,000 Frw yibwe kuri konti y'amakoperative.
     
    Mu nzitizi zagaragajwe zituma kwishyuza umutungo wa Leta wanyerejwe bidakorwa neza, harimo ko : nta teka rya Perezida wa Republika cyangwa rya Ministri ririho riteganya uburyo imitungo ya Leta yanyerejwe yishyurwa, ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta nta bushobozi bufite bwo gukora igenzura nyaryo ku nzego, igitugu n'icyenewabo mw'itanga amasoko, abiba bahindurirwa za minisiteri cyangwa ikigo, nyuma bakikomereza kwiba ntawe ushobora kubahana. Byagaragaye kandi ko hari Raporo yanditswe isaba gushyiraho Komisiyo ishinzwe gukurikirana imitungo idafite beneyo n'ikurikiranwa ry'umutungo wa Leta itigeze yigwa na Leta, ngo isohoke ishyirwe mu bikorwa. Nyamara mu bindi bihugu habaho ibigo byihariye bishinzwe kwishyuza ; ubutegetsi bwo mu Rwanda rw'ubu bukomeje kurigisa umutungo wa Leta nta nkomyi.
    Raporo iragaragaza kandi amakosa mu micungire y'imishinga: komisiyo ibishinzwe yerekanye ko hari ibibazo mu itegurwa ry'imishinga, imicungire yayo, ikurikirana n'imenyekanisha ryayo ku bo igenewe biterwa n'abategurira Guverinoma iyo mishinga bagaragaza inyungu izagirira abaturage ariko yamara gushyirwaho ntibayikurikirane uko bikwiye ngo igere ku ntego iba yarashyiriweho.
    Nk'uko byavuzwe hejuru, iyi Raporo nti nka cya giti gihisha ishyamba. Imari n'umutungo binyerezwa cyangwa bisesagurwa ni akayabo karenze ubwenge. Ku buryo umuntu yakwibaza impamvu za Minisiteri cyangwa ibigo binyuramo imari n'ibikoresho byinshi kandi bihenda, byo bitigeze bigenzurwa, nta nubwo byari kuri lisiti yo kugenzurwa. Aha twavuga nka Minisiteri y'ingabo z'igihugu, EWSA (Electrogaz).
    Leta y'u Rwanda yakunze kwamamaza mu gihugu, ariko cyane cyane hanze y'igihugu, ko irangwa no gucunga neza ibya rubanda. Bavugako utigerera ibwami abeshywa kenshi.
    Igice kinini cy'misoro yakwa biragaragara ko gishirira mu mifuka y'abategetsi kandi yari igenewe guteza imbere ubuzima bw'abenegihugu. Aho kugirango hashyirwe imbaraga mu kugarura imitungo iba yanyerejwe, ahubwo ubu abaturage bari mu kaga gakomeye kuko Leta yazamuye imisoro cyane muri uyu mwaka wa 2012, ku buryo hari n'aho yikubye inshuro enye cyangwa zirenga. Ibi bigasa nkaho abaturage aribo bagiye kwishyura ingaruka z'igihombo kiba cyatejwe no kunyereza no gucunga nabi ibya rubanda.
    FDU -Inkingi irasaba ko za ministeri n'inzego zindi zitagenzuwe, nazo zakoreshwa byihutirwa igenzuramutungo, kuko bigaragara ko n'agace gato kagenzuwe, kagaragaje inyerezamutungo rikabije. Ibi biteye isoni niba kunyereza ibya rubanda bihindutse umuco.
    FDU- Inkingi irasaba ko kugena imisoro bikwiye gushingira ku bushobozi bwa buri musoreshwa. Kuko kutabushingiraho bisa n'aho ari ugukandamiza no guhonyora ab'intege nkeya.
    FDU -Inkingi irasaba kandi Leta gutangaza bidatinze ingamba zo gukurikirana, guhana no kugaruza umutungo wa rubanda. Turasaba inzego zibishinzwe guhita zikurikirana abarebwa n'iri nyerezwa nta robanura no gukingirwa ikibaba.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.