Pages

Saturday 30 November 2013

EAC n'ifaranga rihuje ibihugu by'uwo muryango


EAC irimo guta igihe ngo irashaka gushyiraho ifaranga rimwe rishobora kuzaboneka mu myaka 10-20 iri imbere. Cyakora njye nkumva ko atari ngombwa ko ibihugu  5 gusa byashyiraho ifaranga ribihuje kuko gukoresha ifaranga birenze ibyo bihugu 5.

 Iyi gahunda niyo ariko yari ikwiye guhuza ibihugu by'inshi byo mu karere k'ibiyaga bigari ndetse n'ibihugu by'amajyepfo( SADC). Bityo EAC ntibizabe ngombwa ko yazongera guta igihe no gusesagura ihindura ifaranga mu gihe ako karere kose k'ibiyaga binini na SADC kemeje ko hashirwago ifaranga rimwe. Ni ngombwa ko iyo gahunda yazakorerwa rimwe cyangwa se igatangirira limwe ihuza ibihugu by'ibiyaga bigari noneho ikazakiwra muri Africa yose kugira ngo hazabe ifaranga rimwe rihuje Africa yose. Gutekereza ko igihuguiki n'iki cya EAC kizakoresha iryo faranga limwe  muri EAC gusa ni ukwibeshya kuko umucuruzi arangura aho bihenduka kandi akagurisha ahari abakiliya atitatiye  kuri politike ya karere. Ashobora kurenga Kenya, Uganda maze akaya kurangura muri Zambia, Gabon cyangwa DRC ndetse akaba ari naho yohereza ibyo ashaka kugurisha.

Nibaza impamvu bigoye ku bategetsi ngo batekereze kure ( planning) . Museveni rero uyobora SADC, conference y'ibiyaga bigari na EAC niwe wagombye gushishikariza abandi iyo gahunda.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.