Pages

Sunday 17 November 2013

IHANGANA RY'AMADINI MUKWEMERA: ISHYAKA BANYARWANDA TWIFATE DUTE KO TUBEREYEHO ABANYARWANDA BOSE KANDI BAKABA BADAHUJE UKWEMERA ?


Ntabwo nshaka gukomeza iyi debat kuko ibisobanuro nabitanze. Ikindi kandi murasakuza ku kibazo cy'indimi nta gihari mu Rwanda. Kagame yaragikemuye. Akuraho igifaransa agisimbuza icyongereza. None se iyo debat ni iyi iki?. Nta kibazo gihari cy'indimi mu Rwanda  kuko hakoreshwa icyongereza gusa. Ikindi buri muntu agomba kugira uburenganzira bwo kwiga indimi nyinshi uko abishatse Leta itabanje kubuza abaturage kwiga igifaransa. Na mbere ya FPR icyongereza cyarigwaga mu mashuri ndetse no mu ba prive harimo Centre Culturel Americain.

Ikibazo si budget yo kwigisha igifaransa. Hakenewe ubwisanzure mu gukoresha izo ndimi zombi. Histoire twanyuzemo n'amasezerano y'Arusha Kagame yasinye  ni uko  byose bibisaba. Ikibazo ni uko imynzuro ya  negociations zabaye Arusha Kagame yazigize ibipapuro kandi ingero zirahari ni nyinshi.

Niba hari ibindi bihugu  bakoresha izo ndimi zombi nkuko ntananze ingero, none bo budget bayikura he ?  Iyo igifaransa gikomeza maze hakongerwaho icyongereza nta budget y'igifaransa tuba dufitiye impungenge ya za budget. 

Kagame ibitabo byose  by'igifaransa yarabitwitse, agifata u Rwanda yohereje Inkotanyi zijya gutwika ibitaho mu mashuri. Nakubwiye uko UNR byayigendekeye. Urumva nawe ko ibyo ari ugusenya ushaka gusimbuza ibyariho kandi ubyyiitirira. Kagame icyo yakoze kugeza ubu mu Rwanda ni nko gufata inzu ya kanaka ukayisinga irange, ugahindura uko intebe muri salon ziteguwe, maze ukavuga ko ari iyawe kuko ifite rangi rishya.

Ntawe utishimiye ko icyongereza cyabonye umwanya ugaragara mu Rwanda kurusha mbere ariko ntah byaribiteganijwe ko cyatuma igifaransa kizimira. Ntawe utishimiye ko u Rwanda rwagiye muri Commonwealth kuko ibyo byose biri mu nyungu z'igihugu. Ni ngombwa rero ko  ko abanyarwanda bose bishimira ibyo bari bagezeho mbere ya FPR, n'abaje nyuma bakabyishimira batabisenye ngo babisimbuze ibindi.

Kagame yaje afite umujinya n'inzika nyinshi bituma amara abanyarwanda, abandi arabatorotsa, yica  umuntu wese witwa ngo n'umuhutu wari ushyigikiye Leta yari iriho, uwashoboye kugera hanze aracyakurikiranwa, n'ibyo abanyarwanda bari bagezeho arabisenya. Urumva nawe ko niwe wenyine ushima iyo politike ye.


On Sunday, 17 November 2013, 16:17, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
 
Bwana Rutayisire Boniface
Bwana Peresident Tubeho,

Mbaye ngusabye iminsi yo gukusanya ibitekerezo kuri iki kibazo cy'amadini n'ukwemera nkazagusubiza nitonze.

Mbaye nshimiye kandi buri wese wemeye kwerekana aho ahagaze kuri iki kibazo.
Nkaba ntumiye na bagenzi bacu b'abanyarubuga bakunze kukwitirira inyandiko za Mukandori, ngo noneho bisomere ibi bitekerezo bibonere ko hari aho ibitekerezo byacu byuzuzanya nyamara bitandukanye cyane.

Ngushimiye ubutwari ugaragaza kandi ngusabiye kuzatsinda izi ntambara zose utavunitse. Mu ruhando rwa demokarasi ya politiki,turagushyigikiye.

Mukandori



Le Dimanche 17 novembre 2013 16h35, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :
 

Bwana Samuel , Rwembe n'abandi,

Mutubarire ko iyi message yahiseho tutayibonye ariko kubera umuvandimwe ayitweretse reka tuyiganireho niba mubyemera, 

Hari utubazo duke dushaka kubibariza:
Ese ko budget y'u Rwanda iva mudufaranga leta yasabirije, bizagenda gute niba abaterankunga bavuze bati mwe kugira ayo mushora mukibazo cy'indimi mukoresha ari nyinshi. Ese u Rwanda rufite budget yo gushora mukibazo cy'indimi mumashuri, mukazi, mubuzima bwa buri munsi n'ibindi?  
Kagame nitumara kumurika muziko ikibazo cy'indimi kizakomeza kubaho ndetse gishobora no gukomera. ni gute u Rwanda rushyashya rwabyitwaramo kandi rudafite n'amikoro ahagije. 
Iyo muvuze ngo ikibazo cy'indimi n'icy'abanyarwanda mutavuze inkomoko yacyo mwumva mwabona umuti? Kuki mushaka gukora nka babanyamahanga bavuga ngo ibibazo byabaye mu Rwanda bireba abanyarwanda ubwabo kandi binyuranije n'ukuri. Ese ikibazo cy'indimi kireba abanyarwanda bonyine? 
Twizeye ko muri bwigore mugatanga ibitekerezo kuru utwo tubaho tuharushaho kugira umucyo.  Hari n'utundi twari bubaze ariko ni ah'ubutaha.
TUBEHO TWESE
---------------------------------------------------------------------------

Le Jeudi 14 novembre 2013 3h29, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> a écrit :


Iyi debat y'icyongereza n'igifaransa ntacyo yungura kubera izi mpamvu:

1) Nta bibazo byagombye kubaho hagati y'igifaransa n'icyongereza iyo  Kagame areka igifaransa kigakomeza gukoreshwa nkuko bisanzwe noneho icyongereza kikiyongera atari ugutura  hasi byose bigasimbuzwa n'icyongereza. Histoire y'u Rwanda isaba ko twakoresha indimi zombi. Mbese nahera nko kuri Canada, bakoresha igifaransa n'icyongereza kubera histoire n'imiterere y'igihugu cyabo. Urugero rwatanzwe ku Bubirigi sirwo. Ibibazo by'u Bubirigi ntibiterwa n'indimi gusa. Ni complexe kurusha ikibazo cy'indimi: harimo ibibazo bya politike na economiques bibitera.

 Urugero, ntabwo byari ngombwa gufata UNR byose ukabihindura ukabyiyitirira uhereye kuguhindura urulimi rukoreshwa mu kwigisha muri UNR. UNR yashoboraga gukomeza kwigisha mu  gifaransa maze izindi za universites nshya zigatangira zikoresha icyongereza. Ugafata cooperation yose na UNR ukayisenya ugashyiraho inshya, aba Canada bayifashije kuva kuri indepedence ukabirukana, ugashyiramo abandi. Ndumva ibyo byose bitari ngombwa. UNR yashoboraga gukomeza nkuko yakoraga mbere kuko yo yari ifite ubushobozi bwo kwigisha mu gifaransa.

2) Ku byerekeye budget  yo kugira ngo duhitemo igifaransa n'icyongereza, ndakeka ko akayabo UK itanga mu Rwanda mu mfashanyo wagashyira muri urwo rwego. UK yishimiye ko igifaransa cyahanaguwe kandi  inatanga akayabo k'amafaranga mu  mu burezi bw'u Rwanda kugira ngo bikorwe. Icyo biyibagiza gusa ni uko bahera ku byo igifaransa cyakoze cyangwa cyazanye, byose bakabyiyitirira.

3) Nta kibazo cy'indimi cyagombye kuba mu Rwanda mu gihe hatari politike ya Leta yo gusenya igifaransa ukagisimbuza icyongereza. Leta iretse ushaka gushyiraho ishuri ry'igisha mu gifaransa akarishyiraho, ntacyo kibazo  byatera. Ikindi kandi jya umenya ko abantu benshi bishimira kumenya indimi zirenze ebyiri. Ubutegetsi bwa Kagame ni igitugu. Udakoze nk'ibyo akora, avuga, ashaka nta mwanya afite mu Rwanda. Niyo mpamvu ntawatinyuka gushyiraho ishuri ryigisha mu gifaransa.

4) Iyo mpuye n'umu Cameroonais, usanga aba zi igifaransa n'icyongereza neza. Urulimi umutangijemo umusuhuza nirwo mukomeza kuganiramo. Kuki se twe dufite ubwoba ko twakoresha indimi ebyeri kandi neza ?  Ibi ni kimwe no muri Ile Maurice. Histoires z'ibyo bihugu byombi zituma bakoresha izo ndimi zombi. None se bo babigenza gute, ko nta ntambara yari yaba iwabo kubera indimi? Kuki se  Perezida wa Cameroon ataniga icyongereza nyamara abavuga igifaransa aribo benshi ?




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.