Pages

Thursday 7 November 2013

Kimihurura: Umuryango w’abantu 10 umaze imyaka isaga 10 unyagirwa


 

Izuba

Kimihurura: Umuryango w'abantu 10 umaze imyaka isaga 10 unyagirwa

alt 0
alt 203
07/11/2013
Umugore wa Nzabarirwa yicaye mu nzu imbere (Ifoto/Nsengiyumva F.)


Umusaza Nzabarirwa Xavier w'imyaka 64 y'amavuko n'umuryango we, bamaze imyaka isaga icumi bibera mu kizu cy'igorofa kituzuye giherereye inyuma y'inyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubutabera, hafi cyane y'ibiro by'umurenge wa Kimihurura, mu kagari ka Rugando, akarere ka Gasabo.

Ni ikizu cy'igorofa ariko umuntu yavuga ko kirutwa na nyakatsi. Kirimo umwanda mwinshi, ntigisakaye, ariko igitangaje ni uko kibamo abantu icumi.

Nzabarirwa Xavier abanamo n'umugore we n'abana babo, barimo Niyitegeka nawe warongoreyemo akaba amaze kugira abana batatu.

alt
Umusaza Xavier n'umugore we ndetse n'umwuzukuru wabo (Ifoto/Nsengiyumva Fidele)

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye uyu muryango muri icyo kizu kiri munsi gato ya Lemigo Hotel, kiganira na wo ku buzima ubayeho n'icyawuteye kuhaza. 

Mzee Nzabarirwa avuga ko ahora afite impungenge ko ubuzima bwe n'umuryango we bwahazaharira. Aragira ati "Nyuma y'aho umuntu anyamburiye inzu yanjye nari mfite mu Rugando kubera ko yandushaga amaboko ni bwo nahungiye muri iki kizu, ubu tubamo turi abantu 10 ariko iyo imvura iguye harava kandi hejuru ni igisima, bikantera impungenge ko umunsi umwe kizatugwira byanze bikunze"

Niyitegeka Eliezer yashakiye umugore muri iki kizu iruhande rwa se umubyara atuma umukazana abana na sebukwe. Avuga ko byatewe n'ubuzima bubi kuko afite ubumuga ndetse n'uwo yabyaye akaba amugaye. Avuga ko kurongorera muri iki kizu ndetse na n'ubu akaba akomeje kukibanamo n'ababyeyi be, byatewe no kutagira amikoro.

alt
Niyitegeka Eliezel ufite ubumuga, avuye guhahira umuryango we, na se na nyina n'abo bavukana (Ifoto/Nsengiyumva Fidele)

Umukecuru Nyiraromba Esther avuga ko yigiriye inama yo guca imigende y'amazi mu nzu nyuma yo kubona ko amazi azatembana abana bato. 

alt
Umwana wa Niyitegeka ufite ubumuga aryamye iruhande rw'imigende y'amazi, mukuru we amurebera, naho mukecuru Nyiraromba arashyashyana abatekera (Ifoto/Nsengiyumva F)

Mukecuru Nyiraromba akomeza avuga ko ikibazo cy'umwanda kiri mu bihangayikishije umuryango we kuko basa n'abatagira ubwiherero

alt
Ubu ni bwo bwiherero uyu muryango ukoresha (Ifoto/Ububiko)
alt
Aha ni ahabikwa ibikoresho byo guteka (Ifoto/Nsengiyumva F)
alt
Uru ni rumwe mu nkuta z'iyi nzu (Ifoto/Ububiko)

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimihurura, Nyiridandi Mapambano, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko cyegereje gukemuka, nubwo ngo umusaza Nzabarirwa Xavier yagiye atambamira icyemezo cyo kumusubiza mu cyaro aho yakomotse.

Nyirindandi agira ati "Twaganiriye na bamwe mu baturage bacu bifite twemeza ko twashakira uyu muryango inzu hirya y'umujyi kuko ubuzima bwo mu mujyi bugoranye ku bantu nka bariya ariko umusaza yabaye ibamba; twagerageje kandi kuba twamusubiza iwabo mu cyahoze ari Byumba nabwo aragorana"

Bitewe n'uko uyu muryango wanze kuva muri iki kizu uvuga ko nta handi wabona ho kuba, Nyirindandi avuga ko ubuyobozi bugiye kuwushakira ahantu buwukodeshereza inzu y'amafaranga ibihumbi 30 ku kwezi, ariko ukivemo.

Nta nkunga y'ingoboka aba baturage bagenerwa kuko Kimihurura itari mu mirenge ya VUP.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimihurura, Nyiridandi Mapambano, avuga kandi ko "twafashe umwanzuro ko agomba kuba akodesherezwa mu gihe hagishakwa andi mikoro; kubera ibijyanye no gushaka inzu aho iba itaravamo abasanzwemo mu cyumweru kimwe azaba amaze gutuzwa heza."
Umuryango utandukanya icyumba cya Niyitegeka n'icya se (Ifoto/Nsengiyumva F)

__._
__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.