Pages

Friday 1 November 2013

Fw: *DHR* Mu Bubiligi:abize muri UNR bazizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe

On Friday, 1 November 2013, 7:01, agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
 


Vénuste Kamanzi – umuseke.rw

+ Rubyiruko (Cécile Kayirebwa)

Abize mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda "Université Nationale du Rwanda (UNR)" batuye mu gihugu cy'Ububiligi bateguye ibirori byo kwizihiza yubile y'imyaka 50 imaze ishinzwe, ibirori bizaba kuwagatandatu tariki 02 Ugushyingo, bikazabera kuri Universitaire de Louvain La Neuve, Place de l'Hocaille 1, mu Mujyi wa Bruxelles (??) guhera sa yine (10h00) z'amanywa.

Biteganyijwe ko ibi birori bizitabirwa n'uwahoze ari perezida w'u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya na we wize muri UNR, umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Louvain (Université Catholique de Louvain), n'abandi banyacyubahiro batandukanye barimo abizemo, n'abagize uruhare mu ishingwa n'iterambere rya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), nk'Abanyakanada, Abafureri b'Abadominiko bayishinze, Ababiligi n'abandi.

Muri ibi birori kandi hazanerekanirwamo Filimi mpamo (Film Documentaire) yakorewe mu Rwanda, igakorwa ku mateka ya UNR, ndetse hakazanagaragaramo bamwe mu bayobozi bakuru b'u Rwanda bize muri UNR.
Abo ni nka Dr. Ntabomvura Venant (umunyeshuri wa mbere w'Umunyarwanda wiyandikishije muri Kaminuza), Perezida wa Sena y'u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene, Deo Kambanda, Dr. Safari Bonfils, Prof. Nkusi Laurent, Senateri Mukasine Marie Claire n'abandi.

Amakuru dufite ni uko ubuyobozi bw'icyahoze ari UNR buriho ubu, butazizihiza iyi Yubile y'imyaka 50 Kaminuza Nkuru y'u Rwanda imaze, gusa ngo bashobora kuzabihuza n'ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Kaminuza imwe "National University" bishobora kuzaba mu mpera z'ukwezi gutaha kw'Ugushyingo n'ubwo ngo na byo bitaremezwa neza.

UNR yafunguye imiryango tariki 03 Ugushyingo 1963, nyuma y'uko u Rwanda rubonye ubwigenge, igendera ku matwara agira ati "Illuminatio et Salus populi" bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo "Urumuri n'Agakiza bya rubanda."

http://www.umuseke.rw/belgique-abize-muri-nur-bateguye-ibirori-byo-kwizihiza-yubile-yimyaka-50-imaze-ishinzwe/

http://www.youtube.com/watch?v=2c2XEycATds

__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.