Pages

Saturday, 2 November 2013

Fw: *DHR* Bunagana,le fief politique du M23, tombé sous le contrôle des FARDC

On Saturday, 2 November 2013, 9:18, Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com> wrote:
 

Munyensanga,
 
Nk'uko ubivuga koko sindasoma igitabo cy'uriya mufaransa Général Didier Tauzin kandi mfite amatsiko yo kugisoma. Ndashaka kuzamenya niba abo bafaransa bari basinziriye igihe Inkotanyi zihashya ingabo z'u Rwanda kugeza ubwo zageze mu marembo ya Kigali naho inkambi ya Nyacyonga ikaba yari imaze kugira abaturage bagera kuri miliyoni. Ikintu cyagaragaraga ni uko leta y'icyo gihe nta solution militaire yari ifite. Kandi ni mu gihe nta ntwaro zihagije zari zihari, nta na moral abasilikari bari bafite muri icyo gihe kubera ibibazo bya politiki byariho.
 
Njyewe nanyuzwe n'ibisobanuro umugabo Emmanuel Neretse yanditse mu gitabo yise "Grandeur et décadence des Forces armées rwandaises" aho yerekana ko hari ibibazo byinshi by'imiyoborere no kubura vision stratégique byarangaga ingabo z'u Rwanda. Abasore bajyaga kwiga mu mashuri ahanitse y'iburayi bakavanayo ubumenyi bukomeye mu bya gisilikare ariko bagera mu gihugu bakagomba gukora animasiyo nk'abandi baturage bose. Bishatse kuvuga ko nta watinyukaga kuvuga ati: nihashyirwe budget ihagije muri défense wenda imishinga imwey'amajyambere ihagarare kuko défense ya souveraineté y'igihugu ni yo prioritaire. Umusilikare wajyaga kuvuga ibyo yajyaga kurara atawe muri yombi.
 
Mu nama ya guverinoma uwagombaga kuvugira ingabo ni nawe wakoraga arbitrage ku bibazo byose byari mu gihugu, kandi iyo arbitrage yayikoraga abaturage bamubyinira, bamusingiza, bikamutera kwizihirwa no gushaka kubanezereza au détriment d'une vision stratégique à long terme. Abasilikare bize techniques zo kurwana ntacyo zari zibamariye kubera politiki y'igitugu yari mu gihugu. N'ubu ngubu u Rwanda rugendera ku butegetsi bw'igitugu ariko priorité yacyo yabaye gushyira ingufu muri défense. Iyo abantu bashobora kugira uburenganzira bwo kwisanzure biriya bibazo impuguke mu bya gisilikare zabonaga ingabo z'u Rwanda ntiziba zaratsinzwe kariya kageni.
 
 Ibi nkubwiye nabisomye mu gitabo cy'umuntu wari ku ruhande rw'ubutegetsi kandi witegereje neza ibyakorwaga. Nkaba mbona bifite ingufu kurusha abavuga ko Nsengiyaremye na opozisiyo aribo nyirabayazana y'ugutsindwa kw'ingabo z'u Rwanda. Kwemera tukareba neza aho ibibazo tuvuyemo byaturutse niyo nzira nyayo yo gutegura neza ejo hazaza.
 
Umunsi mwiza.
 
Jean-Baptiste
 
----- Original Message -----
Sent: Saturday, November 02, 2013 3:13 AM
Subject: Re: *DHR* Bunagana,le fief politique du M23, tombé sous le contrôle des FARDC

 
Kuri ba Bwana Nkuliyingoma na Rwembe,

Mumbabarire, sinashoboye guhita mbasubiza kubera kubura akanya!

Ku bijyanye na "Opération MIYOVE", njye nayumvise bwa mbere ivugwa na Général Didier Tauzin, ubwo hamamazwaga igitabo yanditse cyitwa "Je demande justice pour la France et ses soldats" (Éditions Jacob Duvernet, 2011).

Natangajwe cyane ahubwo no kubona ko Nkuliyingoma asa ntacyo azi ku buhamya bw'uwo musirikare mukuru w'umufaransa, kandi mbona asa n'ukunda gukusanya documentation ku Rwanda!

Twagize rero n'amahirwe, Zac Biampa aratugoboka, aduha amakuru acukumbuye kurushaho, kurusha kure ibyo nari nzi by'amahushukwa. Ushaka kumva rero yumvise, ariko nushaka gukomeza kunangira nawe, biragoye kumuhatira kuva kw'izima!

Ku bijyanye n'ibikorwa by'ubwicanyi byafashe indi ntera Perezida Habyarimana amaze kwicwa, bikaza kubyara jenoside yakorewe abatutsi, rwose nanjye nemera ko byabayemo kubura kureba kure, ubunyamaswa na « faillite de l'État » bitagira uko bivugwa!

Ariko rero ntibigomba kwibagiza ko kugira ngo bigere aho, impande nyinshi zitandukanye zabigizemo uruhare. Magingo aya, umugabo Faustin Twagiramungu n'abandi bake bo muri « mouvance présidentielle » nibo bashoboye kujya imbere, bakemeza ko bisuzumye bagasanga hari ibyo bashoboraga guhindura cyangwa gukora neza kurusha uko byagenze bakiri « dans le feu de l'action. »

Ubu se dufatiye urugero ku baturanyi bacu b'i Congo, mwigeze mwumva Tshisekedi yasimbukiye i Buruseli cyangwa i Bujumbura, mu manyanga adasobanutsea, ngo agiye kwiyegereza inkoramaraso M23 kuko bombi batavuga rumwe na Joseph Kabila?!

Habyarimana yagira ati : « ni ukwitonda, burya amahoro nyayo aturuka mu mutima, ntabwo ari urupapuro » (ashaka kuvuga ko bigaragara ko Inkotanyi atari « de bonne foi » mu byiswe "imishyikirano"), ni uko mukamutwama ngo "Gisunzu-Mayibobo" nta mahoro ashaka, ngo ni ukumwikiza maze impundu zikavuga, ni uko mukagabana za ministeri, mukaganza hamwe na banywanyi banyu Inkotanyi, mugatunga mugatunganirwa!

Nyamara ngo : « ntibyatinze…!!! »

Yewe, izi mpaka ku ruhari rw'aba cyangwa bariya zo zimaze kuba agatereranzamba!!! Aho bigeze, buri wese ajye yisuzuma nta kwibera, akurikize umutimanama we, uruhande yaba yarabarizwagamo rwose muri icyo gihe.

Buretse ko buriya abenshi bazakomeza kwanga kuva kw'izima, bagashaka gukomeza kwigira "abaziranenge", bimwe bya kinyarwanda ngo : « amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe!!! »

C. M.



Le Jeudi 31 octobre 2013 16h31, Zac Biampa <zac.biampa@yahoo.fr> a écrit :
 
Monsieur l'ancien journaliste, Militant du MDR, puis Ministre dans le Gouvernement du FPR sous le ticket MDR Jean Baptiste Nkuliyingoma, vous avez raison: "Amenyo ni amabuye"! Abenshi mu batari abaganza nta cyo bumvise kuri ririya ninura ryawe!


Le Jeudi 31 octobre 2013 16h44, Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com> a écrit :
 

Amenyo ni amabuye!
 
----- Original Message -----
From: Zac Biampa
Sent: Thursday, October 31, 2013 2:45 PM
Subject: Re: *DHR* Bunagana,le fief politique du M23, tombé sous le contrôle des FARDC

 

"...rwose dusobanurire ibya sabotage ya opposition muri operation Miyove." (Rwembe Charlie)
Gillette we,
Ntabwo nsubiriza Munyensanga " Michel" (uretse ko we asinya Cyprien da) ubaza ibyo bibazo kuko nabishaka ari bukwisubirize, ariko mwanyemerera kugira icyo mbivugaho. Iyo opération Munyensanga Cyprien ( Michel selon vous ) avuga narayumvise:
1. Nyuma y'igitero gikaze cya FPR cya le 8/2/1993 aho yashenye inkambi z'abari barakuwe mu byabo i Byumba bakagera Nyacyonga, ikanigarurira za Kinihira, Kirambo etc... les FAR bashatse gukora "contre-attaque", banoza Plan d'attaque babifashijwemo na ba conseillers militaires b'abafaransa. Iyo contre-attaque yagombaga guturuka i Byumba igaca hagti ya Miyove na Kivuye niba waruzi i Byumba,inyuma ya za positions FPR yari yafashe bityo abaziriho bakaba babuze ihuriro n'ababo basigaye ku Mulindi n'i Bugande (les encercler et les couper de leurs bases ) noneho hakaba ikindi gitero "frontal"cyo kubacucumira kuri izo positions nka Miyove Kinihira, Buyoga... badashobora gutabarwa cyangwa guhunga, uretse kuyamanika. Mu gihe hari hategerejwe ko Gouvernement itanga "feux-vert"ngo opération ibe, kuko "Jour J" na "Heure H" byari byemejwe mw'ibanga, Premier Ministre Nsengiyaremye yatanze itegeko ko iyo opération isubikwa kuko yagombaga kujya i Bujumbura n'i Dar Es Salaam gushyikirana na FPR. Etat Major yahise itanga "ordres" kuri za unités zagombaga gukora iyo opération ko ziyireka zikaba gusa "en stand-by". Dismas Ndengiyaremye agarutse yatangaje ko basinye ihagarikwa ry'imirwano kandi ko yanasinyiye ko ingabo z'ubufaransa ziri mu Rwanda zihita zitaha kuko aribyo FPR yari yagize condition ya cessez-le-feu. Nguko uko byagenze.Dismas Nsengiyaremye umu MDR wategekaga icyo gihe Gouvernement aracyariho aba mu Bufaransa mushobora kumubaza akanyomoza niba hari ibyo bamubeshyera;
None nawe uribaza ubusa!!! Baca umugani ngo "Hataka uwo bukozwe mo naho uwo buteruranywe n'akebo ntakoma !!!"
Zac


Le Jeudi 31 octobre 2013 12h58, Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr> a écrit :
 

Ce qui vient de se passer au Congo, c'est exactement le même le genre d'opération que le Général français Didier Tauzin préparait avec le Général rwandais Déogratias Nsabimana (Nom de code : opération « Miyove ») afin de bouter le F.P.R hors du Rwanda en 1993.

Malheureusement, les tergiversations de l'opposition intérieure acquise à la cause du F.P.R et l'avènement de la cohabitation en France n'ont pas permis à cette opération de voir le jour!>>Munyensganga Michel

Michel,
Kagire inkuru! None waducira ku mayange kuri iyi nkuru: oya rwose, unteye inyota yo kumenya icyari kihishe muri iyo operation Miyove yazambijwe na Opposition a Habyaraimana yicyo gihe. Umenya ntacyo mutazayirega pour justifier la mauvaise gestion des affaires de L'Etat y compris la gestion de la guerre. Ariko muzemera ryari ko ubutegetsi bwa Habyara bwitwaye nabi sur tous les fronts: politique, diplomatique, militaire, mediatique...byavuyemo nyine gutsindwa? ese Michel, wemera ko twatsinzwe cg ntubyemera? Niba se ubyemera, wowe usanga twaratsinzwe nta mpamvu zibiteye? Izo mpamvu se koko wowe ubona ari izihe? Oya tubwire  ndakwinginze. Ntangazwa no kubona buri gihe hari abagishakira causes za defaite muri Opposition civile a Habyaraimana dans les annees 90...
Iyo Opposition twari tuyirimo..jye ntaho nigeze mbona iyo Opposition yarabaye intandaro ya defaite.
Michel, rwose dusobanurire ibya sabotage ya opposition muri operation Miyove.


Le Jeudi 31 octobre 2013 3h39, Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr> a écrit :
 
Après cette cuisante défaite militaire de ses troupes, est-ce qu'il y a quelqu'un qui pense encore que Kagame est infaillible?!

La guerre moderne, c'est essentiellement l'élément « puissance de feu » qui domine : les sud-africains ont déployé des armes extrêmement sophistiquées…!!! Face à leur arsenal, nos traditionnels canons 105mm (surnommés "dimbahasi"), 122mm, 107mm LRM,… sont littéralement devenus des lance-pierres!

Ce qui vient de se passer au Congo, c'est exactement le même le genre d'opération que le Général français Didier Tauzin préparait avec le Général rwandais Déogratias Nsabimana (Nom de code : opération « Miyove ») afin de bouter le F.P.R hors du Rwanda en 1993.

Malheureusement, les tergiversations de l'opposition intérieure acquise à la cause du F.P.R et l'avènement de la cohabitation en France n'ont pas permis à cette opération de voir le jour!

Appréciez tout de même ce qu'aurait certainement été le résultat de l'opération « Miyove » (le FPR d'alors jouant le rôle du M23 aujourd'hui!)

C. M.


Le Mercredi 30 octobre 2013 12h55, agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr> a écrit :
 


RFI, le 30 octobre 2013

■ Selon la presse ougandaise, Bertrand Bisimwa, président du M23, aurait fui et se serait rendu aux autorités ougandaises. Ce dernier a démenti à la mi-journée, affirmant être toujours au Congo.

■ La Monusco qui a tenu une conférence de presse ce matin, affirme que la situation est redevenue calme à Rutshuru et Kiwanja, deux anciennes places fortes du M23 récupérées par l'armée ces derniers jours. La Mission des Nations unies a également affirmé avoir dépêché une équipe pour enquêter sur la présence de fosses communes dans les zones contrôlées auparavant par le M23.

http://www.rfi.fr/contenu/rdc-bunagana-le-fief-politique-m23-est-tombe-sous-le-controle-armee-congolaise











No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.