Pages

Monday 11 November 2013

Rwanda: Abagize guverinoma bemeje ko Abahutu bagomba gusaba imbabazi Abatutsi


"Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uwo mwiherero w abagize guverinoma yibanze ku gushyigikira no gushimangira agaciro ka gahunda ya Ndi umunyarwanda. Muri yo harimo kuba abagize Guverinoma bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo. Biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko ntayindi nzira ihari yo kubaka igihugu, bemeye ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry'Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by'ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw'izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n'abayikoze, ndetse n'ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye"Iréné KIMENYI, ORINFOR, 11-11-2013.

Umwiherero wa Ndi Umunyarwanda ku bagize guverinoma washojwe bemeranije gusakaza iyi gahunda ku banyarwanda
Abagize Guverinoma y'u Rwanda bemeza ko bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo kandi ko biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi banyarwanda bose.Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w iminsi  ibiri wasojwe kuwa 6 wahuje  abagize guverinoma. 

Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uwo mwiherero w abagize guverinoma yibanze ku gushyigikira no gushimangira agaciro ka gahunda ya Ndi umunyarwanda. Muri yo harimo kuba abagize Guverinoma bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo. Biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko ntayindi nzira ihari yo kubaka igihugu, bemeye ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry'Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by'ukuri ni ngombwa ko abo' Jenoside yakozwe mw'izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n'abayikoze, ndetse n'ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye.

Abagize guverinoma biyemeje kandi kubaka ubunyarwanda bityo birasaba Abanyarwanda b'ingeri zose kwisuzuma, ababa bafite ibitekerezo cyangwa imyumvire ibangamira ubumwe n'ubwiyunge bakiyemeza kwitandukanya nabyo.

Ministiri w'abakozi ba Leta n umurimo arinawe wasomye iyi myanzuro Murekezi Anastase avuga ko Abagize Guverinoma biyemeje kuba Intwarabugabo muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakagenda imbere, bakavugisha ukuri ku mateka yashegeshe ubunyarwanda n'aya Jenoside kandi bagakora amateka meza mashya.

Uyu mwiherero w'abagize guverinoma kuri gahunda yiswe Ndi Umunyarwanda uje ukurikira undi wahuje abagize inteko ishinga amategeko nabo biyemeje gusanga abaturage bakabasobanurira akamaro ka gahunda ya "Ndi Umunyarwanda. 

Iréné KIMENYI

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.