Pages

Wednesday, 13 November 2013

Pahulo Kagame si umunyarwanda ni UMUNYORO

Inzobere mu mateka y'uRwanda zitubwira ko habayeho igihe u Rwanda rwatewe n'Abanyoro ngo bari baturutse Uganda.Icyo gihe ngo mu gihugu habayeho ubwicanyi budasanzwe butari bwarigeze bubaho mu banyarwanda kandi ngo buherekejwe n'iterabwoba ry'umurengera bwibasiye abenegihugu bose. Bavuga ko icyo gihe  umwami w'u Rwanda  yatsinzwe intambara akamburwa igihugu cye agahungira I Bunyabungo anyuze mu Kinyaga. Abanyoro rero bigaruriye Urwanda igihe kitari gito barica karahava, ibyiza byose by'uRwanda babigira ibyabo abanyarwanda bahinduka ingaruzwamuheto, bagirwa abacakara mu gihugu cyabo.Koko ngo ingoma zisa ntacyo zipfana.Iyo witeregereje imitegekere ya FPR na Kagame nubwo bamwe muribo bafite koko inkomoko yabo mu Rwanda ariko usanga nta mpuhwe na busa bafitiye abanyarwanda uretse kubica, kubateranya, kubakoresha nk'amapunda no kubatindahaza  muri make bitwara nk 'abanyoro. Kubera inkomanzi ahorana k'umutima n'ubugome yakoreye abanyarwanda Kagame n'umugore we, utagitinya no kuvugira mu ruhame ko atakiri umufasha gusa ahubwo ariwe Muyobozi w'igihugu batangije gahunda bise
ngo "Ndi umunyarwanda" Ibi rero bigaragaza ko nabo ubwabo babona ko ubugome bakoreye abanyarwanda kandi bagikomeje gushyira mu ngiro, burenze urugero babona nabo ubwabo batagikwiye kwitwa abanyarwanda ari nayo mpamvu nyakuri bahatira abanyarwanda bose kubakomera amashyi buri segonda ngo babatuze agatima batera indirimbo yabo ya Ndi umunyarwanda.Ibibi n'amahano bakoze bumva koko ko nta munyarwanda wabikorera undi kandi ni mugihe. Niyo mpamvu mbona ko Kagame n'agatsiko ke atari abanyarwanda ahubwo ari abanyoro bongeye kwigabiza uRwanda.Reka nisabire abanyakinyaga kudatezuka ku ntego yo gukunda igihugu cyabo,umunsi batabajwe bose hamwe bafatanye urunana nkuko basanzwe ntibazatinye gufatanya n'abacunguzi b'urwanda nkuko batatinye gufasha Umwami  w'uRwanda kugaruka mu gihugu cye mu cyubahiro no kurwanya abanyoro kugeza batsinzwe burundu.Kandi muri urwo rugamba ntibazibagirwe  ibigwi n'ubutwari bwa Sharangabo ya Rufagari hariya I Bitare na Gisakura hakurya ya Mwaga. 

Rwaka kuwa 13 Ugushyingo 2013

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.