Pages

Sunday, 10 November 2013

Fw: *DHR* We Need English Translation: RWANDA DAY I TORONTO: KUKI PAUL KAGAME ATAJYA ASIGA JOHN RUCYAHANA MURI ZA RWANDA DAY?

On Saturday, 9 November 2013, 23:35, Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com> wrote:
Re: RWANDA DAY I TORONTO: KUKI PAUL KAGAME ATAJYA... Libellés : Mises
à jour des réseaux sociaux

Joel Wilhelm (Google+) – 16:26
à sibomanaxyz999
Joel Wilhelm a commenté votre post.

"I wish someone could translate this to English!"

Afficher le post complet pour laisser un commentaire :
https://plus.google.com/_/notifications/emlink?emr=13937803389391567960&emid=CKDN7LbS2LoCFUaTQgodKHQAAA&path=%2F110493390983174363421%2Fposts%2FGEsWbDNxNTQ&dt=1384032388235&ub=6

Google Inc., 1600 Amphitheatre Pkwy, Mountain View, CA 94043 USA

Https://plus.google.com/app/basic/stream/z13fyhybuyntzl3ev224x5ra5o3wdj2hb04

RWANDA DAY I TORONTO: KUKI PAUL KAGAME ATAJYA ASIGA JOHN RUCYAHANA
MURI ZA RWANDA DAY?
8 octobre 2013 Amakuru
Nk'uko benshi mwakunze kubibona, Musenyeli John Rucyahana ni umwe mu
bantu bake b' i Kigali, Paul Kagame apakira mu ndege ye burigihe iyo
agiye muri za Rwanda day. Umuntu yakwibaza impamvu uyu musaza w'imyaka
67 yoma mu nyuma Paul Kagame, buri ko agiye mu gikorwa cy'ubwirasi,
ubusambanyi no gusesagura umutungo w'igihugu ngo ni Rwanda day.
Musenyeri John Rucyahana atarasimbuza bibiliya kuba umwiru wa DMI
Musenyeli John Rucyahana yagaragaye bwa mbere mu gikorwa cya Rwanda
day muri 2011, ubwo cyaberaga i Chicago, muri Leta Zunze Ubumwe z'
America. Ntibyahagarariye aho, mu kwezi kwa Nzeli 2012 ubwo Rwanda day
yaberaga Boston, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nabwo Musenyeli
John Rucyahana yari ahari. Nyuma y'umwaka umwe gusa, John Rucyahana
aba yongeye kugaragara i London ari gusangira amagi na shebuja, Paul
Kagame. Ntiyahaze, ejobundi ubwo Rwanda day yaberaga Toronto muri
Canada, naho uyu musaza yahateye amatako ari kumwe na Musoni Protazi.
Abantu benshi bakunze gukeka ko impamvu nyamukuru yaba ituma Musenyeli
John Rucyahana yoma mu nyuma Paul Kagame aho azenguruka hose muri za
Rwanda day, ari ukubera akazi ashinzwe nk'umuyobozi wa Komisiyo
y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Ariko sibyo! Ubwo intumwa y' Ikaze Iwacu yari
muri Toronto mu byumweru bibiri bishize, yiboneye imbona nkubone akazi
ka John Rucyahana muri Rwanda day.
Mu ijoro ryo Ku wa Gatanu tariki 27 Nzeli, 2013, bucya Rwanda day iba
Toronto, Musenyeli John Rucyahana ari kumwe na Musoni Protazi, hamwe
n'undi muntu wari woherejwe n' Ambasade y'u Rwanda muri Canada, bakoze
inama n'abantu bari batoranijwe n' Ambasade, ngo bazabaze Paul Kagame
ibibazo muri Rwanda day. Inama yabereye muri Hoteli Sheraton iri kuri
123 Queen Street West. Muri iyi nama yamaze amasaha 4, buri muntu
yinjiraga muri salle ku giti cye, Musenyeli John Rucyahana
akamusuhuza, akamubaza imyaka amaze muri Canada n'icyo akora (umwuga).
Umwe mu bari muri iyo nama wavuganye n' Ikaze Iwacu inama ikirangira
yagize ati « Ejo nahamagawe kuri telefone n'umuntu ntazi, ambwira ko
mfitanye inama n'abayobozi baturutse i Kigali hano kuri [hoteli]
Sheraton saa moya. So, naje mpasanga Rucyahana, Musoni n'undi mugabo
wa Ottawa ntazi.
Rucyahana yambwiye ko hari imirimo i Kigali bifuje ko nabakorera muri
Rwanda day, ngo kandi babonye nyishoboye. Nagize ngo ahari nzaba
nshinzwe nko kwakira abantu cyangwa se gutanga icyo kunywa! Reka
daaaa…ahubwo yahise afungura ajenda ye arambwira ngo agiye kumpa
ikibazo, ngo nzakibaze ningera muri Rwanda day. Ngo kandi
bazananyereka n'aho nzicara! Ngayo nguko, rwose ubu ikibazo nzabaza
Paul ejo ndakiraranye da! »
John Rucyahana iruhande rwa Edouard Bamporiki mu nama yabereye Toronto
ijoro ribanziriza rwanda day
Niba mwarakurikiranye neza ibibazo byabajijwe Paul Kagame muri Rwanda
day i Toronto, murasanga byose bijya gusa, kandi nta na kimwe gifatika
cyari kirimo. Abantu bose babajije ibibazo batoranyijwe n' Ambasade
y'u Rwanda Ottawa; ibibazo bitegurwa na Monsenyeli John Rucyahana
afatanije na Musoni Protazi, ari nabo babihaye abagombaga kubibaza
banabatoza uko bazabibaza bageze muri salle.
Umwe mu bashinzwe gutegura ingendo za Kagame wavuganye n' Ikaze Iwacu,
yavuze ko, mbere y'uko Paul Kagame ahura n'abanyarwanda, haba mu
gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo, ababaza ibibazo baba bateguwe
kandi nawe yahawe urutonde rw'ibibazo azabazwa. Abashinzwe kwicaza
abantu bahabwa amazina y'abazabaza ibibazo, bakabicaza batandukanye
cyane, kugira ngo bitagaragara ko ibibazo biri guturuka mu gace kamwe
gusa.
Musenyeli John Rucyahana ni muntu ki?
Musenyeli John Rucyahana yavukiye i Musanze mu cyahoze ari
Perefegitura ya Ruhengeri mu 1945. Ku myaka 14, ubwo abatutsi
bahungaga imvururu zo mu 1959, iwabo wa Rucyahana bagiye Uganda
gupagasa. Ibi byatumye Musenyeli John Rucyahana akurira i Buganda.
Yatangiye kwigisha ijambo ry'Imana afite imyaka 21, ari nabwo
umuhamagaro we wakomeje gukura kugeza abaye Musenyeli mu Itorero
ry'Abangilikani mu Rwanda. Yabaye umuyobozi mukuru w' iri Torero mu
Rwanda, uyu munsi akuriye Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC).
Musenyeli John Rucyahana, Umugabo w'Umugore umwe (Harriet) akaba
n'Umupapa w'abana 5, yakoze ibikorwa byinshi byindashyikirwa mu
Buganda (aho yubatse ikigo cy' impfubyi cyitwa Mustard Seed Babies i
Bunyoro), no mu Rwanda (aho yateje imbere Parowasi ya Shyira kuburyo
bugaragara). Ibi ni ibikorwa byiza abanyarwanda by'umwihariko
n'abanyafurika muri rusange bari kuzahora bibukiraho uyu mubyeyi,
Musenyeli John Rucyahana. Ariko siko bimeze ubu, kuko Sekibi
yamugendereye, ahari Bibiliya n'Umutima w' impuhwe abisimbuza Inkota
y'amugi ane ya FPR n'Ubugambanyi.
Aha John Rucyahana yari i New York muri nzeli uyu mwaka muri ya nama
ya bya bisumizi byihishe inyuma y'umushinga wa EMPIRE HIMA-TUTSI (PAC,
presidential advisory council)
Nyuma yo gutangaza muri The New Times (2008) no gukangurira Isi ko
yashyigikira ko Kongo (DRC) icikamo ibice bibili, Mulenge ikomoka kuri
Kongo ikaba igihugu cyigenga, Musenyeli John Rucyahana yaje gushyirwa
mu majwi na Raporo y' Impuguke za Loni ku bwicanyi ndenga kamere FPR
iri gukorera muri Congo (Mapping report). Iyi raporo yerekana ko
Musenyeli John Rucyahana, umurwanashyaka ukomeye wa FPR, yakoranye
cyane na Bosco NTAGANDA kandi ko ari umwe mu bantu FPR yakoresheje
cyane mu gushyigikira no gutanga amafaranga muri M23 ngo ijye kwica
abanyekongo no gufata abagore ku ngufu!
INKOTA YASIMBUYE BIBILIYA KURI ARITALI.

Intumwa y'Ikaze Iwacu i Toronto
Ikazeiwacu.unblog.fr

https://plus.google.com/app/basic/stream/z13fyhybuyntzl3ev224x5ra5o3wdj2hb04


--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
                                http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time: 7H30-20H00, heure de Montréal.***Fuseau horaire
domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada
(TU-05:00)***


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.