Pages

Saturday, 16 November 2013

Fwd: Ibaruwa Ifunguye Igenewe Perezida Paul Kagame


PRM/L/001-4/2013

PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY,

PRM/M R P - ABASANGIZI

 

Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y' u Rwanda

KIGALI

 

Impamvu: Ibaruwa ifunguye y' Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI igaragaza ibibazo birebana na politiki y'u Rwanda muri iki gihe, iteye impungenge zikomeye kubera akarengane Abanyarwanda bakorerwa na Leta  ya FPR Inkotanyi no gusaba ko gahagarara.                

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka PRM/MRP –Abasangizi rishingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo kuwa 4/06/2003 nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 2, 8, 9, 10, 11,12, 15, 16, 18, 28, 32, 33, 34, 180 na 181.

Rishingiye ku mahame rusange agenga uburenganzira bw'ikiremwa muntu  (déclaration universelle des droits de l'homme) mu ngingo yayo ya 2, 3, 5, 7, 10, 13, 19 na 21.

Rishingiye kandi ku mahame nyafurika aharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu ( charte africaine des droits de l'homme) mu ngingo yayo ya 1, 3, 4, 5, 6, 9, 19, 23, na 28.

Rishingiye ku ngengabitekerezo ya politiki yaryo yubakiye ku bworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubufatanye, ubunyakuri, demokarasi, gukorera mu mucyo, no guharanira ko abanyarwanda basangira ibyiza  by'igihugu cyabo nta n'umwe uhejwe ;

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi , ryifuje kubagaragariza akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako kuva aho FPR – Inkotanyi mubereye umuyobozi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda kugeza ubu..

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rimaze gukora isesengura ryimbitse ku miyoborere  y'u Rwanda, cyane cyane ku birebena n' umutekano, ubukungu n'ubutabera, ryasanze abanyarwanda bakomeje kurenganywa n'ubuyobozi muhagarariye ku buryo bukurikira :

·        Abanyarwanda ntibahabwa uburenganzira busesuye kandi buciye mu mucyo bwo kwihitiramo abayobozi babo kuva ku rwego rw'Igihugu kugera ku nzego z'ibanze, kubera ko komisiyo y'amatora iriho kugeza ubu yagizwe umuyoboro w'ishyaka FPR- Inkotanyi riri ku butegetsi mubereye Umuyobozi,

Ibyo bikaba bikorwa kugira ngo Ishyaka rimwe rukumbi ariryo  rya FPR- Inkotanyi muhagarariye ryishyirireho abayobozi ryishakiye, rigabire ndetse rinanyage uwo rishaka mu nzego zose z'igihugu;

·        Nta rubuga rusesuye rwagenewe  imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi n'abanyapolitiki bayihagarariye, kwemererwa gukora politiki ku mugaragaro byahariwe FPR-Inkotanyi yonyine;

·        Inzego z'umutekano (ingabo, polisi, iperereza n'urwego rugenzura abinjira n'abasohoka mu gihugu) zikorera umutwe umwe wa politiki  ariwo  FPR –Inkotanyi n'Umukuru w'Igihugu ku giti cye aho gukorera abanyarwanda ;

·        Abayobozi b'inzego z'umutekano (ingabo, polisi, iperereza n'urwego rugenzura abinjira n'abasohoka mu gihugu) bafite ububasha bwo kugira icyo bavuga kigahabwa agaciro, bakomoka mu bwoko bumwe gusa (abatutsi) no mu karere kamwe gusa (abavuye Uganda);

·        Gufunga abanyapolitiki n'abanyamakuru bazira  ko bagaragaje ibitekerezo byabo ku miyoborere y'Igihugu byabaye nk'umuco karande;

·        Itangazamakuru ntirikorera mu bwisanzure kandi Ishyaka mubereye Perezida ariryo FPR-Inkotanyi rikora ibishoboka byose ngo rinige kandi ribuze Itangazamakuru ryigenga kubaho mu gihugu;

·        Ubutabera ntibwigenga na gato kuko buvugirwamo n'ubutegetsi nyubahiriza tegeko ;

·        Inteko ishinga amategeko ,umutwe w'abadepite n'umutwe wa sena ntibikorera abaturage, ahubwo bikorera FPR- Inkotanyi gusa, hagamijwe inyungu z'uwo mutwe wa politiki, dore ko n'itorwa ry'abadepite n'abasenateri ridakorwa mu mucyo kandi ridakurikiza amahame ya demokarasi;

·        Gusahura umutungo w'igihugu, ukiharirwa n'umuryango  wa FPR – Inkotanyi ukoresheje abantu ku giti cyabo n'inzego za leta ; urugero : ibiro bishinzwe kugurisha umutungo wa leta (privatisation …) byahindutse ibiro bishinzwe kunyereza umutungo wa Leta;

·        Ubureganzira bw'ikiremwa muntu burahutazwa ku buryo bukabije kandi bugaragarira buri wese (gufungwa binyuranyije n'amategeko, ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, kudaha abanyarwanda urubuga rwo kugaragaza uko babona imiyoborere y'igihugu cyabo, kutarenganura abafunze kandi ntacyo bashinjwa, akarengane gakabije gakorerwa abaturage mu buzima bwabo bwa rusange no mu bucuruzi, ...) ;

·        Amacakubiri ashingiye ku moko n'uturere hakurikijwe inkomoko ya buri munyarwanda  yimakajwe mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu no mu baturage;

·        Kwambura abanyarwanda imitungo yabo (imirima, amazu n'ibindi…), Kudafata kimwe impfubyi n'abapfakazi ba jenoside n'intambara byabaye mu gihugu no hanze yacyo;

·        Igitugu cyahawe intebe mu nzego zose za leta kugera no kurwego rwa nyumbakumi ;

·        Ruswa ikomeje kumunga igihugu kuburyo buteye isoni n'agahinda ;

·        Itangwa ry'akazi rikorwa hashingiye ku moko, uturere n'ubundi buryo bw'ivangura budakwiye ;

·        Ingabo za FPR-Inkotanyi na Leta ya FPR-Inkotanyi, byagize uruhare mu kwica abanyarwanda b'amoko yose, barimo abahutu bishwe mu Rwanda no muri Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abatutsi barokotse jenoside yo muri 1994 mu Rwanda, abatutsi b'abagogwe n'abatutsi b'abanyamulenge mu Rwanda no muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), abanyamahanga barimo abanyacanada, abataliyani, abesipanyoli, ababiligi, n'abandi ….;

·        Leta ya FPR-Inkotanyi n'ingabo zayo mubereye umuyobozi zikomeje kubeshya ko zahagaritse jenoside, ko zateje imbere ubumwe n'ubwiyunge kandi atari byo, ahubwo ari amayeri yo guhishira ubwicanyi bwose zakoreye Abanyarwanda

·        Kubangamira ubumwe n'ubwiyunge niwo muco waranze Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi kuva muri 1994 aho yakomeje kwimakaza ibikorwa biryanisha abahutu n'abatutsi bahoze imbere mu gihugu mbere y'amahano yagwiririye u Rwanda kugirango irambe kubuyobozi (Divide and Rule);

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi, rimaze kubona ko igihugu kiyobowe nabi bikabije, ku gitugu, aho kugira ngo abayobozi baharanire gushaka icyateza imbere u Rwanda n'abanyarwanda, baharanire amahoro arambye kuri bose no gusangiza abanyarwanda ibyiza by'igihugu, ahubwo bigaragara ko uko iminsi igenda yiyongera abanyarwaanda bakandamizwa kurushaho, bamburwa uburenganzira bwabo bw'ibanze kandi bikaba bigaragara ko Leta nta gahunda ifite yo gukosora ibyapfuye;

Kubera impamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rirasaba Leta y'u Rwanda iyobowe n'umuryango wa FPR-Inkotanyi  kwivugurura no  gushyira mu bikorwa ibi bikurikira mu gihe cya vuba kugirango abanyarwanda basubizwe agaciro bakwiye bahambwa n'ariya mahame yose arengera ikiremwa muntu yavuzwe muntangiriro y'iyi baruwa. Mu gihe byaba bidashyizwe mu bikorwa ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rizafatanya n'abandi banyarwanda bifuza amahoro, ukuri no gusangira ibyiza by'igihugu nta n'umwe uhejwe, baharanire munzira zose zishoboka uburenganzira bwabo:

Mu butabera:

·        Kurekura nta mananiza imfungwa zose za politiki zirimo Dr Theoneste NIYITEGEKA uzira ko yiyamamarije kuba Perezida w'u Rwanda mu mwaka w' 2003, Umutegarugori Victoire INGABIRE UMUHOZA  umukuru w'ishyaka FDU- Inkingi uzira ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda mu mwaka w' 2010, Bwana Deo MUSHAYIDI umukuru w'ishyaka PDP-Imanzi na Maitre Bernard NTAGANDA umukuru w'ishyaka PS-Imberakuri  bazira ko bashinze amashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi;

·        Korohereza no gushyikiriza ubutabera bw'igihugu cya Espagne n'icy'Ubufaransa abarebwa na mandats d'arret internationaux z'ubutabera bw'ibyo bihugu kubera ubwicanyi bwakorewe abanyamahanga b'abafaransa, abanyacanada, abesipanyoli, ababiligi,…, abanyarwanda n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;

·        Kugaragariza abanyarwanda ukuri kuri rapport ya mapping yagaragaje ubwicanyi n'ubuhotozi  ndenga kamere  bwakorewe abanyarwanda b'abahutu bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1994 n'abanyekongo ku buryo bushobora kwitwa jenoside n'inzego zibishinzwe no korohereza ubutabera kugira ngo abicanyi babigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko;

·        Kugaragaza ukuri no gutanga ubutabera nyabwo kuri Kiriziya Gatolika no ku miryango y'abasenyeli n'abandi bihaye Imana biciwe i Gakurazo (Kabgayi – Gitarama), ku Rwesero muri Byumba, ku Gisenyi, n'ahandi;

·        Kurekura nta mananiza abantu bose bafunzwe kuva 1994 batagira amadosiye abashinja kandi batanashyikirizwa ubucamanza;

·        Kurenganura abantu bose barenganijwe n'inkiko gacaca no kubaha ubutabera nyabwo;

·        Gukuraho amagereza ya gisirikari atagira itegeko riyagenga no kurekura nta mananiza inzirakarengane ziyafungiyemo mu buryo bunyuranyije n'amategeko;

·        Kugaragariza ukuri abanyarwanda no gushyikiriza  ubucamanza abicanyi bishe abaturage kuva 1994 bari bahungiye i Kibeho, abishe abaturage muri stade i Byumba, abishe abaturage i Gisenyi na Ruhengeri, abishe abaturage bahamagawe mu nama n'abayobozi hirya no hino mu gihugu, n'abishe abaturage muri za kasho zari iz'amakomini hirya no hino mu Gihugu;

·        Gufungura abanyamakuru bafunze bazira umwuga wabo n'ibitekerezo byabo barimo Mukakibibi Saidati na Agnes Uwimana Nkusi,  no gutanga ubwisanzure ku itangazamakuru mu gihugu;

·        Gushyira umukono ku masezerano y'i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byibasiye inyoko muntu (Tribunal Pénal International) hagamijwe guca umuco wo kudahana , guca umuco w'ubwicanyi bwagizwe akarande mu gihugu cyacu uko ubuyobozi bwa giye busimburana no kugirango buri munyarwanda yumve ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko;

·        Gushyikiriza ubutabera abayobozi bo mu nzego zo hejuru z'igihugu bakekwaho cyangwa bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yo mu mwaka w' 1994, kuko byagaragaye ko hafungwa rubanda rugufi gusa (rwuzuyemo n'abarengana), mu gihe abo Leta ya FPR-Inkotanyi ifiteho inyungu cyangwa se abari mu rwego rw'abakungu bafite icyo batanga gitubutse ntawe ubavuga kabone n'iyo baba baragize uruhare ndengakamere  muri jenoside; 

 

Politike n'imiyoborere:

·        Gutanga uburenganzira busesuye ku mitwe ya politike (espace politique/political space) bwo gukora iyamamazamatwara no kwimenyekanisha mu baturarwanda bamurikirwa gahunda za politiki za buri  shyaka rya politiki ribyifuza  hatabayeho amananiza ashyirwaho na FPR-Inkotanyi ibinyujije mu mategeko yishyiriyeho agenga imikorere y'amashyaka ya politike mu gihugu aba agamije gukumira imikorere y'andi mashyaka;

·        Kwemera kwandika no guha uburenganzira busesuye bwo gukorera mu gihugu amashyaka yose ya Politiki atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi;

·        Gutanga uburenganzira bwo gushyingura Abasenyeri Katolika biciwe i Gakurazo nk'uko amategeko ya kiriziya abiteganya nta yandi mananiza dore ko abandi bose bashyingurwa hakurikijwe ayo mategeko;

·        Guha abaturage  bo mubwoko bw'abahutu uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka  abantu babo bishwe kuva 1994 kugeza ubu ari abiciwe mu Rwanda ari n'abiciwe muri Zaire isigaye yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;

·        Gusesa byihuse komisiyo y'amatora mbere y'uko amatora ateganijwe  y'intumwa za rubanda (abadepite) aba; hagashyirwaho indi  yahurirwamo n'impande zose zivugira abaturage  ni ukuvuga amashyaka ari k'ubutegetsi, amashyaka ya " opposition"' sosiyeti sivile,…kuko byagaragaye ko nta matora nyakuri akorwa mu Rwanda ahubwo iyo komisiyo ari umuyoboro wo kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ryishyirireho abayobozi rishaka, nk'uko byagaragaye mu matora y'Umukuru w'igihugu muri 2003 no muri 2010 n'andi matora agenda akorwa guhera mu nzego z'ibanze kugeza ku rwego rw'igihugu;

·        Gutegura bidatinze amatora adafifitse ashingiye ku ihame rya demokarasi (élection libre et transparente) aha abanyarwanda bose uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza no kwihitiramo abayobozi bashaka, badahatiwe cyangwa ngo bashyirweho iterabwoba ryo gutora runaka, kuva ku rwego rw'igihugu kugera ku nzego z'ibanze;

·        Kwigana ubushishozi ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda ziri hanze y'igihugu, zigahabwa uburenganzira bwazo busesuye, hakigwa nta maranga mutima ikibazo gituma abanyarwanda bakomeje guhunga urwababyaye, impunzi ntizihatirwe gutaha ku ngufu binyuranyije n'amategeko nk'uko bikorwa ubu, icyatumye zihunga kitaravaho ;

·        Gushyiraho gahunda nziza y'uburezi ibereye abana b'u Rwanda, itanga amahirwe angana ku bana b'u Rwanda, ku isoko ry'umurimo mpuzamahanga no mu gihugu;

·        Gutekereza ku buryo bwo gushyiraho abayobozi b'igihugu ku nzego zose bubereye abanyarwanda kandi butanga ihumure kuri bose baba abo mu bwoko bwiganje (majorité) cyangwa se abo mu bwoko butiganje (minorité), ku buryo amakimbirane no kwishishanya hagati y'amoko bizabonerwa inzira yo gusezererwa burundu;

·        Kugena manda ya Perezida (presidential term) mu buryo bwumvikanyweho n'amashyaka ya politiki yose sisiyete civile ndetse n'abanyarwanda bose;

·        Gukuraho impamvu zose zitera ubuhunzi nta mananiza, kandi impunzi ntizihatirwe gucyurwa ku gahato zitarizera neza imiyoborere iri mu gihugu no guha umunyarwanda wese uburenganzira bwo gutunga ibimuranga by'igihugu (passeport, carte d'identité, …) yaba ari mu mahanga cyangwa se ari mu Rwanda, yaba avuga rumwe cyangwa se atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, igihe cyose nta tegeko ribimubuza.

Umutekano

·        Kugaragariza ukuri abanyarwanda kuri raporo y'impuguke z'umuryango w'abibumbye igaragaza uko Leta y' u Rwanda ifasha umutwe wa M23 mu gusahura umutungo w'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kwica abavandimwe bacu b'abakongomani bitaretse n'abana b' u Rwanda bagwa muri izo  ntamabara zifitiye inyungu gusa abayobozi bakuru b'igihugu;

·        Gukora iperereza no gushyira ahagaragara  iyicwa ry'abantu bagiye barigiswa na Leta y'u Rwanda mu gihugu no hanze yacyo kuva FPR-Inkotanyi yajya ku butegetsi kugeza ubu;

·        Gushyiraho Ingabo z'Igihugu nyakuru zidashingiye kubwoko bumwe, polisi y'igihugu n'inzego z'iperereza cyangwa izindi nzego z'umutekano mu gihugu, ku buryo budasubirwaho hifashishijwe amasezerano  yakumvikanwaho n'abanyarwanda, n'amashyaka yose harimo akorera mu gihugu n'akorera hanze yacyo; 

·        Guhagarika burundu ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage mu rwego rwo kubatera ubwoba no kwikiza uwo abategetsi ba FPR Inkotanyi badashaka.

·        Kurekera aho guhutaza, gukura umutima no kwica abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abari hanze y'igihugu, nta yandi mananiza, kuko ibi Leta y'u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi yabihinduye uburyo bw'imiyoborere n'uburyo bwo kubwiramo abaturage icyo ibakeneyeho hakoreshejwe iterabwoba;

·        Kurekera aho gutera imidugararo mu bihugu by'abaturanyi no gusaba imbabazi ku bikorwa bibi byakorewe abaturage b'ibihugu duhana imbibi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;

 

Ubukungu

·        Kugaruza nta mananiza umutungo w'Igihugu wibwe cyangwa watanzwe mu buriganya urimo ibibanza, amazu ya leta, inganda nka CIMERWA, Inganda z'icyayi, imigabane ya Leta yari mu bigo by'ubucuruzi  nka Banki y'ubucuruzi "BCR", Banki ya Kigali "BK", BRALIRWA, Banki y'Abaturage,…  kuko byagaragaye ko ubuyobozi bw'ishyaka FPR – INKOTANYI riri ku butegetsi bwihaye kandi bugurisha iyo mitungo hagamijwe gusahura umutungo w'Igihugu no gukenesha abaturage;

·        Guhesha bidatinze abaturage imitungo yabo bambuwe kuva mu mwaka w' 1994 na bamwe mu bayobozi ba kuru b'igihugu ba gisiviri n'aba gisirikari cyane cyane mu mujyi wa Kigali n'ahandi hose mu gihugu, ndetse no kwiga ku kibazo cy'abaturage bose bamburwa amasambu yabo n'ay'imiryango yabo ku gitugu gishyigikiwe na Leta ya FPR- Inkotanyi;

·        Gusubiza abaturage imirima yabo bambuwe ku ngufu n'ubuyobozi  hirya no hino mu gihugu, nk'abaturage b'abahinzi b'umuceli bo mu Bugarama n'ahandi, no kureka abaturage bagahinga mu masambu yabo ibyo bazi bihera bibafitiye akamaro aho kubategeka ibyo bahinga ku gahato;

·        Gukura ishyaka rya FPR Inkotanyi mu mirimo y'ubucuruzi kuko ribangamira abanyarwnda n'abanyamahanga bakora uwo murimo ntibisanzure uko bikwiye ribambura amasoko abandi ribahombya kugirango ryigarurire ibyari ibikorwa byabo by'ubucuruzi.

 

Uburezi  n'Imibereho myiza

·        Gusubiza ururimi rw'igifaransa agaciro karwo mu mashuli no mu mirimo inyuranye kuko mu Rwanda abantu benshi bize amashuli  yabo muri urwo rurimi barababaye cyane, kandi hakaba hari n'impunzi nyinshi n'abana babo baba mu bihugu bikoresha igifaransa ari nacyo bigamo cyangwa se bakoresha mu kazi no mu buzima bwabo bwa buri munsi, umunsi batashye bakazagomba kuza nabo bisanga mu gihugu cyabo hatagombye kuvuka ibindi bibazo by'inyongera kandi bitari ngombwa;

·        Gusubizaho amafaranga y'ishuli (bourse d'etudes/scholarship) ku banyeshuli bose biga muri Kaminuza n'amashuli makuru bya Leta, ubwo bufasha bugatangwa hakurikijwe imitsindire y'abanyeshuli cyangwa se izindi ngingo (criteres/criterias) zaba zemeranyijweho hagati ya leta, amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, sosiyete sivile, n'urwego rwigenga ruhagarariye ababyeyi n'abanyeshuli nta ruhande na rumwe ruhejwe;

·        Gufasha no kworohereza mu bijyanye  no kwiga, kwivuza no kubona icumbi ku mpfubyi n'abapfakazi ba jenoside n'ab'intambara y'imbere mu gihugu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1990;

·        Gushyiraho politiki izira guheza abandi ku isoko ry'umurimo mu gihugu kuko byagaragaye ko imitangire y'akazi mu Rwanda ishingiye ku ivangura ry'amoko,uturere  no ku mashyaka;

·        Gushyiraho Politiki y'ubuhinzi ihamye kandi ishingiye ku nyungu za rubanda rugufi kurusha uko yashingira ku nda nini z'abayobozi nk'uko bimeze ubu ari nabyo  byateye inzara mu gihugu. Iyo nzara abaturage ubwabo bayise izina ryitwa "ubuyobozi";

·        Gusubiramo icyerekezo cya politiki y'ubukungu, cyane cyane ibyerekeye ubwisanzure ku biciro, kuko rubanda rugufi ruhagwa bikabije. Ibi birasaba gusubizaho bidatinze gahunda yo kugena ibiciro ku biribwa by'ibanze no ku bindi bicuruzwa bireba ubuzima bwa buri munsi bw'umuturage kuko usanga ubu Leta yaratereranye abaturage bakaba barimo kwicwa n'inzara.

 

Dushoje twizera ko ibi bitekerezo by'ishyaka PRM/MRP-Abasangizi bikubiyemo inama nyinshi zubaka muzabyakirana agaciro kabikwiye.

        Mugire amahoro.

Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika taliki ya 28/04/2013

 

Ubuyobozi bw'Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:

1.     Dr. GASANA Anastase, Perezida w'ishyaka;

                        (sé)

2.     MUKESHIMANA Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki

                          (sé)

 

3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushishinzwe Ubuhuzabikorwa;

                       (sé)

 

 

 

Bimenyeshejwe

-         Nyakubahwa President  wa Leta zunze ubumwe z' Amerika (U.S.A)

-         Nyakubahwa Guverineri w'igihugu cya Canada

-         Nyakubahwa Minisitiri w'intebe w'igihugu  cy'Ubwongereza (U .K)

-         Nyakubahwa President  wa Repubulika y'ubu faransa (France)

-         Nyakubahwa Minisitiri w'intebe w'igihugu  cya ESpagne

-         Nyakubahwa umukuru w'igihugu cy'ubuholandi (Pays Bas)

-          Chanceliere  w'igihugu cy'Ubudage (Allemagne)

-         Nyakubahwa Minisitiri w'intebe w'igihugu  w'ububiligi (Royaume de Belgique)

-         Nyakubahwa umukuru w'igihugu  cyaSuede

-         Nyakubahwa umukuru w'igihugu cya Norvège

-         Nyakubahwa umukuru w'igihugu  cy'uburusiya  (Russie)

-         Nyakubahwa umukuru w'igihugu  cya repubulika iharanira rubanda y'ubushinwa (Chine)

-         Nyakubahwa umukuru w'igihugu cy'ubutariyani (Italie)

-          Nyakubahwa umukuru w'igihugu  cya Afurika y'Epfo (Afrique du Sud)

-         Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'abibumbye (United Nations)

-         Abakuru b'ibihugu bigize umuryango East African Community

-         Abakuru b'ibihugu bigize umuryango CPGL

-         Abakuru b'ibihugu bigize umuryango SADC

-         Uhagarariye umuryango w'ibihugu by'iburayi (Union European)

-         Uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'Afurika (African Union)

-         Uhagarariye umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie)

-         Uhagarariye umuryango Commonwealth

-         Umunyamabanga mukuru w'umuryango East African Community

-         Uhagarariye umuryango Amnesty International

-         Uhagarariye umuryango Human rights watch

-         Uhagarariye urukiko mpanabyaha byibasira inyoko muntu ICC

-         Uhagarariye umuryango Agir ensemble pour le droit de l'homme

-         Uhagarariye umuryango Defender of Democracy

-         Uhagarariye umuryango Office of The High Commissioner of Human Rights

 

 

 

 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.