Pages

Saturday, 9 November 2013

Fw: *DHR* Rwanda seeks to rejoin central African bloc

Ibyo Dr Gasana  avuga rwose nibyo. Igifaransa ntawakituroze.
Ahubwo umuntu yanibaza niba icyongereza batakiroze Kagame.

Kagame yahanaguye igifaransa ariko nkibaza mu myaka itaha niba  azakomeza kohereza abapolisi n'abasirikare be kubungabunga umutekano mu bihugu francophones.
Agiye kubohereza muri Mali. Abandi bari muri Haiti, Cote d'Ivoire. Aho hose bavuga igifaransa kuva ku ruhinja kugera ku musaza n'umukecuru. Ntabwo igifaransa muri ibyo bihugu gikoreshwa nkuko icyongereza gikoreshwa mu bihugu byinshi aho kivugwa gusa n'uwageze mu ishuri, kikaba inyongera  gusa.

Amateka y'igihugu niyo atuma kidasa nk'ikindi gihugu. Muri ayo mateka rero harimo indimi.  Histoire ya Uganda na Kenya nubwo wakora harmonisation ingana gute ntabwo histoire y'u Rwanda izaba nk'iya Kenya cyangwa Uganda.

 Menya ko hari n'abavuga igifaransa b'impunzi batahutse FPR imaze kwica abo yasanze mu gihugu. Abo mvuga  bari impunzi mu bihugu francophones.   Igifaransa rero twese tugihuriyeho. Ntabwo ari byo ko agatsiko kavuye mu Bugande kaba ariko gahanagura ibyo byose. Ikindi kandi mwibuke ko FPR yabeshye abanyarwanda, bemera ko n'icyongereza cyongerwa ku ndimi zikoreshwa mu Rwanda. Zose zigakoreshwa kimwe. Ariko si uko byagenze. Igifaransa cyarahanguwe. Gisimbuzwa n'icyongereza. Ubwo ni ukubeshya abanyarwanda. Ibyo FPR yabeshye abanyarwanda kugira ngo ifate ubutegetsi ni byinshi. Si intwaro gusa bakoresheje. Bakoresheje n'icyinyoma.

Si ngombwa ko igifaransa gihangurwa mu burezi hose. Urugero: Universite y'u Rwanda yaba yonyine  cyangwa se ikomekwa kuri Universite du Rwanda, ibyo ntibifite importance. Kubera ko iyo universite yari ihari kandi ifite resources nyinshi mu gifaransa ( bibliotheque, centres de recherche, laboratoires n'ibindi) bashoboraga kuba barayiretse yo igakomeza kwigisha mu gifaransa, amashuri mashya akaba ariyo atangirana n'icyongereza.

Impamvu Dr Gasana yavuze zatumye Kagame ashaka gusbira muri uwo muryango nazo umuntu yavuga ko ziri muri interets z'igihugu. Uwo mupigana ugomba kumenya abo akorana nawe n'ibyo akora.

Kagame decision yafashe yo gusubira muri uriya muryango twayishima kuko  arimo  kugenda akosora ibyo yishe.
Decision ye ni  decision politique kandi ihatse byisnhi: hari uguhangana na RDC, Tanzania na South Africa mu bihugu francophones.  Muri politike, ugomba kumenya ibyo uwo muhangana akora kandi ukajya mu miryango arimo kugira ngo ubikurikire.

Mushikiwabo ashobora kuba yitegura kuzayobora Union Africaine. Azakenera  ibihugu francophonones kugira ngo abone uwo mwanya.  Conflits zizakomeza hirya no hino muri Afrika no mu bihugu francopnones, Kagame azakomeza yoherezeyo abasirikare n'abaplisi be kugira ngo ahakure udufaranga tuvuye muri UN.

Ikindi  Kagame asanze abatavuga rumwe n'Ubufaransa. Abo ni Gabon na Congo-Brazza. Bityo abo baziyongera kubamufasha kurwanya ICT ndetse na enquetes zikorwa mu Bufaransa ku rupfu rwa Habyarimana. 

Izo enquetes zishobora kuzaburiramo, imyanzuro ntizatangazwe mu myaka 50 iri imbere  kubera ko Kagame yerekana ko arimo kwita kuri interets z'Abafaransa.


On Saturday, 9 November 2013, 21:30, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
Cyprien,
Uti igifaransa ni nde wakibaroze? Ni amateka y'igihugu cyacu nawe uzi yakituroze. Igifaransa ni ururimi rwa kabiri kw'isi inyuma y'icyongereza ruvugwa mu bihugu byinshi bitandukanye: reba le monde anglophone na monde francophone.Igifaransa n'icyongerereza ni byo langues officielles des nations unies n'indi miryango mpuzamahanga kw'isi yose. Abanyarwanda bize amashuli yabo mu gifaransa guhera muri primaire secondaire na Universite ni bo benshi(abahoze mu Rwanda mbere ya 1994, abari barahungiye Burundi, Congo zombi, Gabon , Afrique francophone de l'Ouest du continent, mu Bufarnsa, muri Canada, muri Haiti, mu Busuwisi n'ahandi). Aba bose kugirango ufate tout leur passe uyikube na zeru ngo ukuyeho igifaransa mu Rwanda ni ukutazirikana imiterere y'igihugu ushinzwe kuyobora hamwe n'abagituye bose. Kutazirikana nanone ko ubu hari impunzi z'abanyarwanda hirya no hino kw'isi ziba mu bihugu bikoresha igifaransa, izo mpunzi n'abana bazo bakaba barize cyangwa se biga mu gifaransa, ni ukwirengagiza nkana amateka y'igihugu cy'u Rwanda. Jye mbona FPR kubera imitegekere yayo mibi y'ubunyagitugu izasigira u Rwanda undi murage mubi cyera uzashyamiranya abanyarwnda anglophones n'abanyarwanda francophones umunsi bazataha nabo mu rwababyaye kandi bizaba. Ubu agatsiko k'abanyarwanda anglophone niko gategeka ibyo kishakiye ko bikorwa mu gihugu bigakorwa nko gukuraho igifaransa mu Rwanda. Ejo n'ejobundi wenda abanyarwanda francophones umunsi bahungutse nabo BARUTASHYE, ntukeke ko bazahitamo kuba ibiragi no guheezwa mu nzego z'ubutegetsi no mu kazi ngo nuko batavuga cyangwa se batize muri ibyo byongereza byawe. Nabo bazabigenza nkuko ba Kagame bavuye Uganda anglophone  nta gifaransa bazi bagahitamo kugikuraho. UBWOSE TUZAHORA MURI AYO. Kuki tutashyiraho systeme ya bilinguisme anglais/ francais , francais/ anglais umunyarwanda wese wize akajya ava murimi rumwe ajya mu rundi  ko nabyo ari ubukungu mu bundi,  ko ari inyongera nziza(added value) ku banyarwanda bose nta kuvangura no gushyamirana  bijemo ngo bamwe ni abanglophones anadi ni abafrancophones.
Anastase Gasana, Chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi.


2013/11/9 Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>
 
Ariko se bagenzi, iki gifaransa ninde wakibaroze kabisa?! Ninde wakibaroze?!

Igifaransa se n'icyongereza bihabwa umwanya ungana kubera iki mu mashuri yo mu Rwanda?!

Kubera ko se zifite umwanya ungana ku isi cyangwa mu gukoreshwa hirya no hino, haba mu bushakashatsi, mu ikoranabuhanga, mu "gushabika" (business) se?!

Njye hari n'ingero mutanga zidahwitse: naganiriye n'umuntu wo muri Mauritius, ambwira ko n'iwabo icyongereza arirwo rurimi bigamo gusa mu mashuri makuru no muri kaminuza. Igifaransa ni isomo nk'irindi. Cyakora kubera ko babanjwe gukoronizwa n'ubufaransa mbere y'Ubwongereza, igifaransa abaturage bakomeza ku kivuga iminsi yose haba mu rugo cyangwa mu buzima busanzwe!

Simbona rero impamvu mu gihe amashuri akomeye yo hejuru (les "grandes écoles") mu Bufaransa, mu Bubiligi no mu bindi bihugu francophones akomeje gushyira imbere icyongereza, ndetse na za kaminuza za Leta "ziciriritse" zikaba nazo zigana iyo nzira yo kwinjiza icyongereza mu burezi ku buryo bugaragara, mwe mugashaka kudindiza abana b'u Rwanda ngo nibahe igifaransa "amasaha angana"?!!

Kuki se?!

Muturinde rwose izo « réformes » z'amafuti ngo aha ni ukurwana ku bifaransa n'abafaransa!

Igifaransa tuzakomeza kugikoresha tuganira, nka hano kuri forum cyangwa mu buzima busanzwe, ariko rwose mureke abana b'u Rwanda bige mu rurimi ruzabaha amahirwe yisumbuye ho, ndetse n'inyuma y'imbibi z'u Rwanda!

C. M.


Le Samedi 9 novembre 2013 11h54, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> a écrit :
 
Dr Gasana,

Analyse yawe niyo rwose. Ariko Kagame arisobanura avuga ko ari interets z'igihugu zatumye afata icyo cyemezo.
Kagame asubiye muri  uwo muryango kubera zimwe mu mpamvu wavuze.  Ariko birasanzwe ko haba competition  hagati y'ibihugu. Urugera iyo Ubufaransa bwasuye China, UK nayo ijyayo mu cyumweru gikurikiye, bose bashaka za contrats.

 Iyo competition rero niyo yatumye Kagame afata icyo kemezo  iri hagati ya Tanzania, Rwanda na South Africa muri kariya karere. Museveni we arashaje ntabwo azi aho  ibintu bigana. Igihugu cyabonye imfashanyo z'abanyamerika na UK kurusha ibindi bihugu byose ku isi  kuva Muesveni yafata ubutegetsi, ariko usanga Uganda ntacyo yagezeho kigaragara.

Cyakora nkaba nizera ko   Kagame azashyiraho vuba aha ikindi cyemezo cy'uko igifaransa n'icyongereza byahabwa umwanya ungana mu gihugu. Niba Icyongereza  kigwa buri munsi  mu mashuri , ni ngombwa ko no ku gifaransa byamera gutyo. Izo ndimi zombi zigahabwa amasaha angana. Igifaransa ahubwo cyari gikwiye guhabwa  amasaha menshi kurusha icyongereza kubera ko inyigisho zitangwa mu cyongereza, kubera ko  abanyeshuri bafite  igihe kinshi  bakoresha icyongereza kurusha kurusha igifaransa. 

Ushaka kwiga amasaha menshi y'igifaransa cyangwa icyongereza   akajya mu mashuri ya prive bigisha amasaha menshi muri izo ndimi.  Biragoye ko kwigisha byakorwa mu ndimi zombi, ariko   byaba byiza ko  Leta yanashyiraho n'amashuri yigisha mu  gifaransa gusa, cyangwa se igafasha aba prive kuyashyiraho.

Bitabaye ibyo igifaransa kizazimira kubera politike ya Kagame. Kandi amaherezo azabibazwa.

On Saturday, 9 November 2013, 15:34, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
Samuel Desire,
Urivugira nawe ubwawe uti: 'Turashaka ko  Rwanda iba igihugu abafracophones na Anglophones bahurira muri business, education, culture.....". Iki ni ikifuzo cyawe kandi cyacu twese kuko gifite ishingiro ariko si yo motivation itumye u Rwanda rwirukira Congo-Brazaville. Ko Perezida Kagame na FPR baciye igifaransa mu Rwanda, iyo bilingusme anglais/francais ou francasi/anglais izavahe igifaransa cyaraciwe mu Rwanda avec objectif politique de deraciner abanyarwanda bahoze mu Rwanda bize amashuli yabo yose mu gifaransa no kugirango abanyarwanda b'impunzi ubu banyanyagiye hirya no hino muri pays francophones igihe bazatahira bo n'abana babo bazayoberwe u Rwanda batahamo urwo ari rwo babure akazi kuko nta cyongereza bazi, etc...! Motivation ya leta ya FPR si ugutekereza ku nyungu z'u Rwanda; itewe n'uko u Rwanda rwa FPR rwagiye muri EAC rutujuje ibyangombwa byo kuyijyamo none rukaba rumaze kuyisenya kubera Kagame wavuze ko afite aho ategeye Perezida wa Tanzania akamumocora.None aratinya ubumwe bwatangiye hagati ya Tanzania u Burundi na Congo -Kinshassa ari nabwo butumye yirukira kwa Sassou Ngwesso muri Congo -Brazaville guhakirizwayo ngo bamuvugire yinjire muri Central African Block kandi ari we wari warivanyemo. Ikimujyanyeyo kandi si inyungu z'u Rwanda n'abanyarwanda; ni ugusenya uriya muryango wa Afrique Centrale nkuko asize ashenye East Africa Cooperation. Igihugu nka kiriya cy'u Rwanda gifite instabilite pollitique chronique,nta organisation regionale nka ziriya cyakagombye kwemererwa kujyamo kitabanje gukemura ibibazo bya politique gifite iwacyo imbere mu gihugu. Kuko icyo gihugu aho kuba igisubizo cy'ibibazo bya region(akarere) ahubwo kiba ubwacyo ikibazo cy'ingutu kiremereye akarere nkuko bimeze ubungubu hagati y'u Rwanda na Congo-Kinshassa no hagati y'u Rwanda na Tanzania.
Gasana Anastase, Chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi.


On Sat, Nov 9, 2013 at 9:01 AM, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> wrote:
 

Iki Cyemezo turagishigikiye.

Mu gihe Tanzania na South Africa barimo gusatira ibihugu bya Francophones byo mu karere kubera umutungo bifite, u Rwanda rwo rwasubiye inyuma. Tanzania  iteganya kujya gufata umwamya w'indorerezi muri Francophonie  na ECCAS  yitegura kuzinjiramo  burundu mu myaka itanu iri imbere. Muribuka ko Quatar yo yagiyemo muri Francophonie  itabanje no kunyura kuri statut y'indorerezi . Icyo cyemezo kirerekana ko Kagame afite gahunda y' Afrika yose n'akarere kose atari iya EAC.  Turashaka ko  Rwanda iba igihugu  Abafrancohones na Anglophones bahurira muri business, education, tourism, culture, n'ibindi byose. Ngizo interets z'u Rwanda aho zihagaze. Si muri Uganda gusa. Ziri mu karere kose.

 

Rwanda seeks to rejoin central African bloc

·         By Felly Kimenyi
·         November 09, 2013
·         http://www.newtimes.co.rw/news/images/icons/PostPrintIcon.gif
·         http://www.newtimes.co.rw/news/images/icons/PostEmailIcon.gif
·          
·          
Rwanda is set to rejoin the Economic Community of Central African States (Eccas), six years after it pulled out of the regional bloc, it has emerged.

The development was announced yesterday by Foreign minister Louise Mushikiwabo during a visit to the Republic of Congo.

"My Rep. of Congo counterpart (Basile) Ikouebe & I informed our teams Rwanda soon to be welcomed back in CEEAC (French acronym for Eccas), Community of Central African States," the minister wrote on Twitter.

When Rwanda ended its membership of Eccas in 2007 it had just joined the East African Community (EAC), now a five-member bloc, with the other partner states being Burundi (also in a member of Eccas), Kenya, Tanzania and Uganda.

Then, Kigali justified that action saying it was trying to avoid overlapping memberships in several regional community groupings.

Eccas is a regional community of 10 central African states, namely; Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Chad, Republic of Congo, Democratic Republic of Congo, Equatorial Guinea, Gabon and Sao Tome & Principe.

Many African countries, including both EAC and Eccas members, belong to multiple regional communities.

In addition to EAC, Rwanda is also a member of the 20-nation Common Market for Eastern and Southern Africa (Comesa), and the wobbly Economic Community of the Great Lakes Countries (CEPGL), which also includes Burundi and DRC.

According to Rwanda's Ambassador to DRC, Amandin Rugira, Kigali has applied for readmission to Eccas and chances are "very high" that it will be welcomed back during the bloc's next heads of state summit.

The summit is expected to take place early next year in N'Djamena, the capital of Chad, the current chair of the bloc.

Asked why Rwanda was now seeking to rejoin a grouping it has previously withdrawn from, Rugira, also the country's envoy to a couple of other Eccas member states besides the DRC, pointed to new realities.

"When we requested to pull out a lot was going on then. We wanted to first concentrate on the East African Community (EAC) which we had just joined and felt it was not a good idea to stay in a bloc where we would not be active members," said the diplomat.

He added, "But after making progress with regard to the EAC integration process, and then increasingly building bilateral ties with individual member states of Eccas, we feel it is time to join up."

Over the past few years Rwanda has increasingly stepped up bilateral cooperation with several countries in the central African region, such as Congo-Brazzaville and Gabon, where the national carrier, RwandAir, now operates regular flights between their capital cities and Kigali.

The airline also operates a flight between Brazzaville to Libreville. 

RwandAir is also planning to launch flights to Douala in Cameroon after signing an agreement with the country this week.

Speaking to Saturday Times yesterday, John Mirenge, the chief executive of RwandAir, welcomed Rwanda's move to rejoin the central African bloc, saying this will come with increased business and economic opportunities.

"Economic integration is always good for our kind of business, especially on matters of policy. We are establishing a strong presence in that region and, therefore, strengthening ties with the Eccas states at the highest level will be a win-win scenario," he said yesterday.

RwandAir also operates cargo flights to and from several Eccas destinations.

Minister Mushikiwabo said yesterday that Rwanda and Congo Brazaville were "making good progress in sectors of ICT, air transport, agriculture products, police and security."

Eccas was established in 1983 as a new grouping bringing together member states of what was known as the Customs and Economic Union of Central Africa (UDEAC; Cameroon, CAR, Chad, Congo, Equatorial Guinea and Gabon) and the three member states of CEPGL.

The grouping seeks to foster economic ties and as well as peace and security among member states.
 
Contact email: editorial[at]newtimes.co.rw






__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.