Pages

Saturday 2 November 2013

ABATUTSI DUHUMUKE NAHO KAGAME AGIYE KUTUMARISHA!


ABATUTSI DUHUMUKE NAHO KAGAME AGIYE KUTUMARISHA!

rudasingwa

Ejo hari uwanyandikiye kuri Facebook ati:

"Curieusement Dr. Theogene Rudasingwa, vous êtes excellent quand vous ne crachez pas votre venin sur le prés. Kagame et que vous ne tenez pas vos discours anti-Tutsi…sans doute la haine de soi…comme ceci s'observe chez de nombreux Juifs…"

Undi ati: "vous etes hutu ou tutsi?"

Mu gifaransa cyangye gike bombi nabashubije ntya: Discours anti-Tutsi? Discours anti-moi? Je suis Rwandais et aussi Tutsi!!!

Kuba umututsi cyangwa umunyarwanda ntacyo nabiguze, n'impano y'Imana. Bintera ubwuzu kandi ndabyishimira. Buri munyarwanda akwiriye kubyumva ato.

Ubu turi mu bihe bikomeye, dukurikirana intambara yo muri Congo, aho ibitero byo Kagame yagabye byatsinzwe. Nyamara abana bacu, baba abo muri Congo cyangwa abo mu Rwanda, nibo bahagwa. Abenshi muri bo ni abatutsi.

Dusubize amaso inyuma turebe imibereho yabatusti kuva muri 1990:

- FPR yafashe impunzi zabatutsi iti ndabacyuye. Uretse ibihumbi nibihumbi byaguye ku rugamba, hari benshi Kagame yishe, abasigaye ( baba muri FPR cyangwa mu ngabo ) ubu babaye ingwate ze.
- muri 1994 Kagame yakongeje umuriro, mu gikorwa cyo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana, Perezida Ntaryamira nabandi. Ibyo byabaye imbarutso y'itangira ya jenoside yahitanye abatutsi.
- Kagame yakoresheje agatsiko kabatutsi kwica imbaga yabahutu mu Rwanda no muri Congo
- Kuva 1996 Kagame yakomeje gukoresha abatutsi mu ntambara zo muri Congo zahitanye abanyekongo batagira umubare. Uretse abahutu, abatutsi bamaze kugwa muri izo ntambara ntibagira umubare. Yakoresheje abanyamulenge arangije arabata. Yazamuye Nkunda arangije amwigiza iruhande. Y'imitse Ntaganda arangije aramuta, ubu Ntaganda ari La Haye abazwa ibyaha bikwiriye kubazwa Kagame. Ubu Makenga nabagenzi bari mu mazi abira, kuko nabo bazi neza ibyo Kagame abageneye.
-Ubu mu Rwanda Kagame, madamu we, nagatsiko k'abatutsi nibo bica bagakiza, bigwijeho umutungo, naho abatutsi nyamwinshi bo ni indorerezi nka bandi bose nubwo bakwiyitirira ubwo butegetsi.

Ingaruka zibi bivuzwe hejuru ni izihe?

Ubu mu Rwanda, mu karere k'ibiyaga bigari, Afurika, na handi kwisi hose ubu abatutsi twabaye ba ruvumwa, batwita abicanyi. Ubu urwango abantu bafitiye abatutsi mu Rwanda, Congo nahandi twese turuziranyeho. Ibyaha bikomoka kuri Kagame nagatsiko ke ubu babitubaraho twese, bityo bikazagira ingaruka ku bana nabuzukuru bacu.

Kagame agira ati tuzarasa abahutu, abanyekongo, abagande, abatanzania…ba Kabarebe na Nziza bati nibyo afande reka tugende.

Ni tutisubiraho Kagame azatumarisha kuko ntabwo dushobora kubaho turwana gusa. Imibare ntabwo ibitwemerera, kuko abatutsi mu karere babarirwa ku ntoki. Ntabwo tuzarwanya Congo, Tanzania, isi yose, SADC, LONI..

Ibihe byarahindutse, Kagame na gatsiko ke abanyarwanda n'amahanga yagahagurukiye.

Dore inama mbona yahosha umwuka mubi Kagame yateje abatutsi:

1. Mu maguru mashya abavandimwe bacu bo muri Congo bakwiriye kwitandukanya na Kagame mu maguru mashya. Makenga nabagenzi be, nabo bayoboye begutinya nibahite bitandukanya na Kagame. Makenga yegere bagenzi be bahoze bayobowe na Ntaganda na Nkunda, abanyamulenge nabandi batutsi bo muri Congo bakwiriye kureba uko bafatanya bakumva umwanzi wambere wo kurwanywa ni Kagame nagatsiko ke.
2. Abatutsi bo muri Congo bakwiriye kwegera abahutu na ndi moko atuye muri Kivu, bakamenya ko bakeneranye, ko bwakwiriye kunvikana no gufatanya uko babana mu mahoro. Bishyire hamwe barwanye amacakubiri Kagame na gatsiko ke bakomeje kubiba muri Kivu.
3. Abatutsi bo mu Rwanda turusheho kumva ko U Rwanda tubamo rwo tuzasigira abana bacu ari u Rwanda bazabanamo na bahutu nabatwa. Ni rugira amahoro rukarumbuka, abana bacu nabuzukuru bacu nabo bazagira amahoro nabo barumbuke. Ni dutiza umurindi abarutwika natwe tuzaruhiramo.
4. Batutsi bo muri FPR no mu Ngabo z'u Rwanda: Kagame na gatsiko ke bazatsindwa. Muzatsindanwa nawe? Inyungu zatuma mumupfira ni zihe? Muriteganyiriza iki? Nkuko bamwe muri mwe mukomeje kudutumaho, nimurusheho kwegera bangenzi banyu, mubabwire barekere aho gukomeza mu nzira iganisha abatutsi ikuzimu. Abari ikuzimu barahagije.
5. Batutsi bo mu Rwanda no muri Kivu: intambara nitwe tuyihomberamo kurusha abandi bose. Reka dushakishe inzira ihamye kandi irambye izaduhesha umutekano, amahoro, n'amajyambere dusangiye n'abandi b
anyegihugu. Tugifite imbunda zatubereye ibishuko, reka dushyikirane nabahutu nabanyekongo twumvikane uko twakubaka u Rwanda na Congo, bisabana kandi bikungukira mu mubano. Nibiba ngombwa ko turwana, reka izo mbunda zizakoreshwe kurwanya agatsiko ka Kagame nigakomeza kunangira no kwanga inzira yamahoro.

Ahasigaye reka twohereze abana ba batwa, abahutu, nabatutsi mu mashuri kuko niko twabategura kugira ubuzima bwiza.
Reka dufashe ibimuga, abapfakazi, n'imfubyi intambara nubwicanyi bidusigiye.
Reka tuzamure kandi dusaranganye ubukungu bw u Rwanda
Reka tuzamure imibereho yabari nabategarugori bamaze igihe baririra abana babo na basaza babo bapfira mu ntambara z'urudaca.
Reka twubake igihugu kigendera ku mategeko, azarenganura nyamwinshi na nyamuke.
Reka tuharanire ubutabera n'umukeno wa buri wese
Reka twubake ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, iha uburenganzira buri wese, yaba nyamwinshi cyangwa nyamuke.
Reka tubane nabaturanyi, duhahirane, tubane mu mahoro. Nibagira amahoro bagatera imbere mu majyambere natwe tuzazamukiramo. Natwe nitugira amahoro iwacu tuzabiba amahoro mu baturanyi.

BATUTSI NIMWIYANGIRE.
MWEGUSHIRIRA KWICUMU MUZIRA GASHOZANTAMBARA KAGAME!

Theogene Rudasingwa
31/10/2013


1 comment:

  1. Uravuga ukuri. Ni ngombwa ko abahutu n'abatutsi dushyirahamwe tukubaka u Rwanda nta Kagame. Igihe kirageze.

    ReplyDelete

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.